Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ibitaramo bikomeye: Korali Iriba na Bosco Nshuti barava muri Dove Hotel basimburana na Holy Nation na Shalom y’i Nyarugenge

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Dove Hotel ya ADEPR ku Gisozi igiye kwakira ibitaramo bibiri bishoreranye biri ku rwego rukomeye aho mu cyumweru cya mbere hazaba igitaramo cya Korali Iriba ya ADEPR Taba/Butare noneho mu cyumweru gikurikira habere ikindi cya Korali Holy Nation ya ADEPR Gatenga batumiyemo Shalom y’i Nyarugenge mu gihe iriba bazafatikanya n’umuhanzi Bosco Nshuti.


Korali Iriba ya ADEPR Taba/Butare izataramira irakorera igitaramo gikomeye muri Dove Hotel

Korali Iriba ya ADEPR Taba iteguye igitaramo gikomeye bitiriye Album yabo nshya yitwa “Jehovah Shammah”, biteganijwe ko kizabera kuri Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali ku cyumweru cyo kuwa 17 Werurwe 2019 bakaba bagitumiyemo umuramyi Bosco Nshutin’irindi tsinda rizaba rifasha mu kuramya no guhimbaza Imana hamwe n’umwigisha w’ijambo ry’Imana Pastor Rudasingwa Jean Claude.

Neema Marie Jeanne, umwe, mu bagize komite nyobozi y’iyi korali yemeje iby’aya makuru yuko bagiye kugaruka gutaramira abatuye mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Twari tumaze imyaka ine tudashyira igihangano hanze, ariko ubu dufite ibindi bihangano twitegura kumurikira abakunzi bacu”.Yakomeje atangaza ko mu gitaramo cyabo bifuza kubona abantu bakizwa.

Yunzemo ati “Icya mbere twifuza kubona ni ukubona abantu bakizwa, turifuza kubona imitima yakira ubutumwa Imana yatanze ibutunyujijemo, ubutumwa bw’uko Imana iriho, ikindi twifuza n’imigendekere myiza y’iki gitaramo.”


Korali Iriba iteguye igitaramo yise ngo "Jehovah Shammah Live Concert "

Korali Iriba yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nta kibasha’, ‘Witinya’, ‘ Turiho ku bw’ubuntu ’, ‘ Urakomeye ’ na ‘Icyampa’ iri mu nshya yasohoye mu mpera za 2017.
Korali Iriba igizwe n’abarenga 130 bari mu byiciro bitandukanye biganjemo abatuye mu duce two mu Mujyi wa Huye n’abakorera mu bindi bice by’igihugu.

Iyi Korali yashinzwe ku wa 15 Gashyantare 1995, itangijwe n’abantu 18. Mu myaka 24 imaze mu ivugabutumwa imaze gushyira hanze album eshatu z’amajwi n’ebyiri z’amashusho.

Nyuma y’iki gitaramo cya Korali Iriba Dove Hotel ku cyumweru gikurikiyeho izongera yakire ikindi gitaramo gikomeye cyateguwe na Korali Holy Nation ya ADEPR Gatenga ,kikaba kizaba kuwa 24 Werurwe 2019 ,iki nacyo Holy Nation ntizaba iri yonyine kuko yatumiyemo Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge ikunzwe n’imbaga nyamwinshi muri iyi minsi hamwe n’umuramyi Papy Clever by’umwihariko kikazabwirizamo Rev.Karuranga Ephreum ,Umuvugizi mukuru w’itorero rya ADEPR.

Ntaganzwa Plaisir ushinzwe itangazamakuru muri Korali Holy Nation yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko bakomeje imyiteguro y’iki gitaramo bise ngo "Yadah Live Concert" bisobanurwa ko bazaba baririmba baha Imana icyubahiro bayiramburiye amaboko nkuko byanditse muri Zaburi 132:2.


Korali Holy Nation ya ADEPR Gatenga iteguye igitaramo yise ngo "Yadah Live Concert"

Yagize ati:"Iki gitaramo twagiteguye ku ntego yo guhimbaza Imana tuyitura ineza yatugiriye ikaturinda none nka Korali Holy Nation tukaba tumaze imyaka 23 dushikamye ,ndagirango mbwire abazitabira iki gitaramo ko bazanyurwa n’ibihe byiza byo gusabana n’Imana tuzaba dufite ,rwose turabakumbuje kandi turabararitse.

Korali Holy Nation ya ADEPR Gatenga imaze imyaka 23 ibonye izuba kuko yabayeho kuva mu mwaka w’i 1996 itangira ariyo ishuri ryo kucyumweru (Ecole de Dimanche) maze uko imyaka ishira igenda yaguka none ubu igizwe n’abaririmbyi 110 biari mu ngeri zitandukanye. Mu myaka bamaze bagiye bakora ivugabutumwa mu turere dutandukanye tw’igihugu cy’u Rwanda .ibikorwa byo gufasha abatishoboye no gufashanya hagati yabo ,gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho .


Korali Shalom y’i Nyarugenge yemeje aya makuru ko izaririmba mu gitaramo cya Holy Nation

Abatumirwa bose muri ibi bitaramo byombi bemeje aya makuru ko bazaboneka muribyo aho umuhanzi Bosco Nshuti yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko yiteguye gutaramana na Korali Iriba kuri iki cyumweru ndetse na Pastor Rudasingwa Jean Claude ahamya ko azaba ari umwigisha w’ijambo ry’Imana.

Umuramyi Papy Clever ndetse na Korali Shalom y’i Nyarugenge nabo bemeje aya makuru ko bazafasha Korali Holy Nation mu gitaramo cyo gushima Imana bise ngo "Yadah Live Concert".

Ngamijimana Charles umwe mu bayobozi ba Korali Shalom yemeje aya makuru avugako bari mu myiteguro y’iki gitaramo batumiwemo na Holy Nation kandi ko abazakitabira bazanyurwa n’indirimbo nshya za Shalom ndetse n’izisanzwe .




Korali Shalom na Papy Clever bazafasha Holy Nation muri iki gitaramo cy’amashimwe


Umuvugizi wa ADEPR azabwiriza mu gitaramo cya Holy Nation

Pastor Rudasingwa Jean Claude azabwiriza mu gitaramo cya Korali Iriba kiri bube kuri iki cyumweru kije

Bosco Nshuti yemeje aya makuru ko azaririmba mu gitaramo giteguwe na Korali Iriba

UMVA INDIRIMBO NSHYA "NTASONI MFITE " YA SHALOM CHOIR YA ADEPR NYARUGENGE IYOBOYE IZO IZASERUKANA MURI IKI GITARAMO:


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Kent , 20 March 2019 , saa 10:59'

    Icyo yanditse :

    I was curious if you ever thought of changing the page layout of your website?
    Its very well written; I love what youve got to say. But maybe you could a little more in the way of content so people could connect with it better.

    Youve got an awful lot of text for only having 1 or 2
    images. Maybe you could space it out better?

    Also visit my webpage: [Keto Viv Fat Burn XP->https://ketoviv.net/]

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO