Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ibintu 7 bidasanzwe ku myemerere itangaje n’imyizerere ya Pasiteri Ezra Mpyisi


Yanditswe na     Ubwanditsi
29 August 2018 saa 02:53'

Pasiteri Ezra Mpyisi, umukambwe wamamaye cyane mu ivugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, ndetse akaba amaze imyaka ikabakaba 70 avuga ubutumwa, ni umwe mu bavugabutumwa bakomeje kugenda batavugwaho rumwe kubera imyizerere n’imyemerere ye idasanzwe. Muri iyi nkuru, turabagezaho bimwe mu bintu uyu muvugabutumwa yatangaje bigaragaza ko afite imyizerere n’imyemerere bidasanzwe ndetse benshi batavugaho rumwe.

1. Amadini yose ni aya Satani, n’iryo abwirizamo ni irya Sekibi

Nk’inararibonye mu by’iyobokamana n’ivugabutumwa, Pasiteri Ezra Mpyisi ntiyemeranywa na gato n’abavuga ko amadini n’amatorero ari iby’Imana, ahubwo ngo amadini yose ni aya satani, kuko adakurikiza ibyo Bibiliya yigisha ahubwo agakurikiza inyungu z’abantu ku giti cyabo basobanura Bibiliya mu buryo bugoretse.

Ku bijyanye n’itorero ry’Abadivantisi b’umunsi wa Karindwi Pasiteri Ezra Mpyisi abwirizamo, naryo avuga ko ari irya satani kuko ari ryo mu gitabo cy’Ibyahishuwe bita "Lawodokiya", kandi ngo bagenzi be basengera muri iri torero bamenye ko bafite akaga gakomeye, kuko ngo Imana ivuga ko badashyushye cyangwa ngo babire ahubwo bakaba ari akazuyazi.

2. Abavugabutumwa bose barabeshya nk’uko nawe yabeshye imyaka 60 yose

Pasiteri Ezra Mpyisi uvuga ko na we yamaze imyaka 60 abwiriza abeshya abantu, avuga ko abapasiteri azi bose babeshya, kuko bigisha Bibiliya uko itari kandi iby’imigani bakabyigisha nk’imigani aho gusobanurira abantu.

Pasiteri Ezra Mpyisi ati: "Bose barabeshya, ntawe ndabona uvugisha ukuri. Nanjye namaze imyaka 60 ndi pasitoro mbeshya, nyuma nsanga narabeshyaga... Abazi ko batabeshya ibyo barabizi ibyo ni ibyabo niba batabeshya, bizwi n’Imana nanjye nzi ibyanjye. Ariko abo nzi bo, barabeshya bose. Uzi icyo mbihamisha se sha? Si ubuhanga bwanjye, ntabwo bavuga nk’uko Bibiliya ivuga. Ibyavuzwe mu mu migani babivuga mu migani, ibyavuzwe mu marenga bakabivuga mu marenga, ntibasobanure, namwe mugahora muri ibyongibyo. "

3. Yesu ntiyapfuye kuko Imana ntipfa

Pasiteri Ezra Mpyisi ashimangira ko mu byo abapasiteri b’ubu babeshya abantu bakigisha imigani nk’imigani cyangwa amarenga bakayatanga batabanje gusobanura, harimo n’ibyo kuvuga ko Yesu yapfuye. Ezra Mpyisi we ntabyemera, avuga ko Imana idashobora gupfa. Aha yagize ati: "Ngo nk’uko Mose yamanitse inzoka. Siko Bibiliya ivuga? Hari inzoka Mose yigeze amanika ko yabwiwe ngo genda ukore igishushanyo cy’inzoka mu miringa, abandi ngo yamanitse inzoka. Urwo ni urugero nguhaye n’ibindi ni uko... Ni aho mbatsindira... Ngo Yesu yarapfuye... Imana irapfa sha? Apfuye se yankiza urupfu ate? Ko yari umwana w’Imana akaba n’umwana w’umuntu, byapfuye byombi?"

4. Yemera ko yahimbye ikinyoma kigafata ariko ngo nta cyaha yakoze ahubwo yaremye nk’Imana

Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko yahimbye ikinyoma cy’itariki ye y’amavuko ndetse akumva ibyo yakoze ari ukurema nk’uko Imana yaremye, ndetse n’ubwo yiyemerera ko ari ikinyoma, asanga atarakoze icyaha nk’uko Imana ijya kurema umuntu itari ikoze icyaha.

Ibi uyu mukambwe yabivuze ubwo yari abajijwe itariki ye y’amavuko, maze mu gusubiza agira ati: “Navutse mu 1922, amatariki ntitwayamenyaga ariko nahimbye itariki y’impimbano, nahimbye tariki 10 y’ukwezi kwa Karindwi, kuko ntibandikaga, bakurikizaga ikintu cyabaye, aho nigiye nabajije data ikintu cyabaye mu gihe navukaga, mpera kuri icyo… Twagiye mu majyambere, nahimbye ikinyoma kirafata. Nonese wajyaga kumbaza ngo wavutse ryari ndi pasitoro nkavuga ngo simbizi? Ariko ni ikinyoma.”

Abajijwe niba ajya abyicuza nk’icyaha kuko avuga ko ari ikinyoma yihimbiye, Pasiteri Ezra Mpyisi yagize ati: “Nahimbye ikintu kitari kiriho kibaho, nararemye nk’Imana. Imana se yaracumuye irema? Yaremye umuntu utari uriho nanjye ndema ikitari kiriho ntabwo ari icyaha, icyaha ni iyo wari uzi ko ikintu ari cyo ukagihindura, nahubundi nticyari kiriho. Icyaha ni iyo wamenye ko ikintu ari kibi, ukarenga ukagikora.”

5. Gushinga idini ni ubucuruzi bukiza ababikora, bahanura babeshya na we yahanuriraga abantu bakamuha amafaranga

Ezra Mpyisi ashimangira ko impamvu amadini agenda arushaho kwiyongera mu Rwanda, ari uko abayashinga baba bakurikiye inyungu zabo, kandi koko akaba abakiza. Aha ninaho yahereye ahakana abiyita abahanuzi, avuga ko nawe yigeze kujya abeshya abantu agahanura bakamuha amafaranga.

Mpyisi ati: "Ni inyungu zabo, iyo wagize idini uba wakize, ni nka business. Vuga uti kuki abantu bahora bubaka amaduka muri Kigali, bubaka amashuri hirya no hino mu Rwanda? Ni urufaranga! Ni inyungu zabo kandi barashaka gukira, kandi uko arishinze niko abantu binjira, iyo binjiye n’urufaranga rukaba rwinjiye. Amadini azahora avuka! Kandi bafite Bibiliya imwe, bafite Yesu umwe. Imana ni imwe, idini igomba kuba imwe kuko n’Imana ari imwe... Biriya by’abahanuzi, ni ubuhanuzi bw’ibinyoma, sinemera ibinyoma.

Ubuhanuzi bwa Bibiliya ntibabuvuga, bavuga ubwabo buri mu nyungu zabo. Barahanurira umugore bati wari inguma ugiye kubyara, ingumba zose se ntizizajyayo? Imana yagirira umugore imbabazi akabyara, bati ntureba? Baravura indwara, barakora ibitangaza babeshya, Yesu ntiyaje gukiza imibiri yaje gukiza ibitekerezo... Njye ntawe nemera ko ahanura, nemera Bibiliya. Nanjye nta buhanuzi bwanjye, mvuga Bibiliya. Ntabwo ngira, ntabwo nigeze, ariko igihe nari ntarabimenya, narahanuraga bigacika. Nabivuyemo, ariko nari igitangaza. Ukaza ngo ngwino ngusabire, ngwino nguhe imigisha kandi ntayo mfite, nkayiguha nawe ukampa urufaranga, nanjye narababeshye, nararikoze. Ariko n’ubu ndicuza, ubu sindi Mpyisi wawundi."

6. Itorero abwirizamo na we ubwe ntaryemera. Ati nitwa umudivantisiti w’umunsi wa karindwi ariko sinkora nka bo, sinkora nk’ibyo bakora, sinigisha nk’uko bigisha

Ezra Mpyisi avuga ko itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi abwirizamo ubutumwa, ataryemera ariko aribamo byo kugirango agire aho abarizwa. Ati: "Sinshaka kuba gahuru, gahuru ni umuntu utagira indangamuntu, utagira iwe, urara aho bwije, yagera mu gihuru akakinjiramo akakiraramo. Sinshaka kuba gahuru rero. Ariko ni iby’aha munsi y’izuba, ariko idini yanjye y’ukuri ni iyo hejuru y’izuba, ni Bibiliya. Nitwa iryo zina (umudivantisiti w’umunsi wa karindwi) ariko sinkora nkabo. Ngira itorero, ngira aho mbarizwa ariko sinkora nk’ibyo bakora, sinigisha nk’uko bigisha, nigishaga nkabo ariko sinkigisha nkabo. Ndi kumwe nabo ntari kumwe nabo. Idini nyirimo, ntacyo bantwaye n’ubu barampemba, bampa pansiyo (pension) yanjye, n’ubu nitwa Pasitoro sha, n’ubu ndashyingira..."

7. Ngo Bibiliya irimo amafuti, ngo nawe yayikoresheje aroga abantu none kubarogora byaranze

Ibi Pasiteri Ezra Mpyisi yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yasobanuye ko Bibiliya yahumetswe n’Imana ariko ngo Imana siyo yayanditse, ahubwo ngo abantu bagiye bayandika bahinduraga ibyahumetswe n’Imana bagashyiramo ibyabo bigaragara ko ari amafuti.

Uyu mukambwe w’imyaka 95 y’amavuko ati:"Bibiliya irimo amafuti, yahumetswe n’Imana hanyuma yandikwa nande? Yanditswe n’abantu kandi ikivuye mu muntu kinuka urunturuntu. Ibyo murabizi se? Urashaka kuvumbura ayo mafuti? Uzaze nkwigishe mfite abantu nigisha Bibiliya sha, nawe uzaze nzabikwereka. Niko sha, abantu bavuga ngo Imana ifite agacuma ibitsemo umujinya, ntibiri muri Bibiliya? Iyo ni Imana nyabaki sha? Ikabika umujinya wayo hanyuma ikambuza kurakara? Imana ntirakara, ntihinduka kandi nakwereka amasomo ya Bibiliya abihamya. Bibiliya ntibayiha umwanya ngo bayishakashatse bayicukumbure... Bakavuga ngo Imana irica igakiza, niyica igakiza se Satani azakora iki? Satani arica Imana igakiza. Noneho ubwo tuvuge ko na Satani yica agakiza?"

Pasiteri Mpyisi akomeza agira ati: "Nahubundi ubujiji burabishe sha, Imana yaravuze ngo bwoko bwanjye muzize ubujiji, muzamenya ukuri ni ko kuzababatura... Dore ikindi cy’ikosa kiri muri Bibiliya, ubundi Imana ntigira abantu imbata, abayo ni ab’umudendezo, ariko mu gitabo cy’Abakorinto hari ahanditse ko Pawulo yavuze ngo ndi imbata ya Yesu! Yebaba wee! Imbata ni udakora icyo ashaka, ni umunyagano, kandi Imana ntigira abanyagano. Urayikorera ubishaka utabishaka ntuyikorere, amakosa arimo ni menshi, ni menshi... Ariko aba Satani ni imbata, iyo wabaye uwa Satani ukora ibye nta mudendezo uba ufite wo kubivamo keretse utabawe n’Imana [ikagukura muri ubwo bubata]"

Pasiteri Mpyisi avuga ko nawe ubwe yajyaga yigisha amafuti yo muri Bibiliya ariko ubu akaba atakibwiriza nka mbere, ndetse ubu ngo abavugabutumwa yaroze akaba agerageza kubarogora ariko byaramunaniye. Aha yagize ati: "Ariko abapfuye nabi ni abayobozi b’amadini, barambabaje ni ukuri, kandi ninjye wabigishije, mbaroga, mbaroga, mbaroga... None ndarogora bakanga, narababwiraga ngo Imana irica igakiza, ngo Imana ifite uburakari izabashahura... Urumva ukuntu narogaga abantu? Nabibye ibibi none ndabisarura, iyo bampindutse benda kunyica simbabara kuko ninjye wabigishije, ninjyewe wabirogeye"

Mu bihe bitandukanye, Pasiteri Ezra Mpyisi yagiye avuga ibintu bigaragaza we ubwe ibibi yicuza yakoze, ariko kandi hakaba n’ibyo avuga ku bandi bavugabutumwa agaragaza amanyanga bakora, ndetse n’amadini yose muri rusange, byerekana ko ari umuvugabutumwa wihariye kandi utavugwaho rumwe.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.