Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ibintu 5 bikomeye byavuzwe kuri Apôtre Gitwaza ariko bikamusiga ahagaze bwuma

Ubwanditsi , 3 months ago

Apôtre Dr Paul Gitwaza, Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi, ni umwe mu bavugabutumwa b’Abanyarwanda wagarutsweho cyane n’abatari bacye, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitewe ahanini n’ibyo atangaza cyangwa ibyigisho bye bishingira ku buhanuzi.

Uyu muvugabutumwa wamenyekanye cyane mu Rwanda ndetse no mu bihugu bitandukanye kubera kubwiriza ubutumwa bwiza, yagiye avugwaho byinshi bitari byiza, ariko ntibyamuca intege akaba agihagaze bwuma mu murimo w’Imana na n’uyu munsi.

Apôtre Dr Gitwaza yatangiye kuvugwa cyane muri 2015 bitewe n’ubuhanuzi bwe ku bimenyetso by’impera y’Isi anavugwa cyane kandi ubwo hatangiraga gukwirakwizwa amakuru avuga ko yaba akorana n’imbaraga z’imyuka mibi itandukanye n’ibyo we yigisha.

Hari byinshi Apôtre Dr Gitwaza yagiye agarukwaho, ariko kuko tutabikubwira byose mu nkuru imwe, bitanu muri byo nibyo tugarukaho by’umwihariko .

  • Apôtre Dr Gitwaza yavuzweho kuriganya no kwambura abo bashinganye itorero

Mu bintu bikomeye byagiye bivugwa kuri Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi, harimo no kuba ngo yarariganyije bagenzi be batangiranye itorero, ibyo bagombaga kuba basaranganya byose arabyikubira..

Ni ingingo yagarutsweho n’abatari bacye, aho abenshi banengaga iyo myitwarire bagaragaza ko ari nko gutukisha izina ry’Imana.

Icyo gihe Apôtre Dr Gitwaza yahakanye ayo makuru, avuga ko abapasiteri bafatikanyije kuyobora itorero bameranye neza ndetse ko harimo umwe wabanje kubiyomoraho nyuma aza kugaruka baramwemerera.

  • Apôtre Gitwaza yavuzweho ubusambanyi (Guca inyuma umugore we)

Mu myaka yatambutse na none ibinyamakuru binyuranye byanditse kuri uyu muvugabutumwa, bimuvugaho ubusambanyi n’ubushurashizi, aho byavugwaga ko aca inyuma umugore we.

Icyo gihe hari ibinyamakuru byandityse inkuru zivuga ko Apôtre Gitwaza yinjiye undi mugore.

Ibi nabyo biri mu byavuzwe cyane, dore ko abakirisitu kumva ko umushumba wabo arangwa n’ingeso mbi bibatangaza bikaba byanabaca intege.
Mu biganiro Apôtre Gitwaza yagiranye n’itangazamakuru, yagiye yemera ko nawe aya makuru yagiye amugeraho ndetse n’umuryango we, gusa ngo ntabwo byabaciye integer kuko bari bazi ukuri.

  • Apôtre Gitwaza yavuzweho cyane gukorana n’amashitani

Mu mwaka wa 2015 nibwo bitangazamakuru hari hagezweho inkuru avuga ko Apôtre Gitwaza yaba ajya ikuzimu ndetse ko m urugo iwe agira icyumba cyihariye kitajya kivogerwa kibamo isanduku ajya araramo.

Icyo gihe byanavugwaga ko hari ubwo umugore wa Apôtre Gitwaza witwa Pastor Ninawingeli Angelique yige ze gufatwa n’ihungabana nyuma yo guherekeza umugabo we ku kibuga cy’indege agiye mu ivugabutumwa, agarutse mu rugo agiye muri cya cyumba asangamo isanduku ayifunguye asangamo umugabo we [Gitwaza] ariho yiryamiye ahita yikubita hasi.

Amakuru menshi yaratangajwe avuga ku gukorana n’imyuka mibi kwa Apôtre Gitwaza ndetse ko ariho akura imbaraga z’ibitangaza yakoraga.

Uyu mukozi w’Imana Apôtre Gitwaza nawe ntiyahwemye guhakana ibi byamuvuzweho, aho yagaragazaga ko ababikwirakwiza ari abamugirira ishyari kandi ko ari abo mu itorero rya Zion Temple.

Yagize ati “Natangiye gukorera Imana ndi umwana muto mfite imyaka 9 , mfite imyaka 16 nari umukozi w’Imana. Nkiri muri Congo nta na hamwe numvise bavuga ngo njya ikuzimu, nabyumviye hano.Imana iragukoresha ngo ujya ikuzimu, wabona amafaranga ngo ajya ikuzimu, ese hari umuryango w’ikuzimu uba aha? Njye ndakora cyane, ndyama gake, ndasenga, ndasoma.”

Yunzemo ati “Ikindi na none ntiwakorera satani imyaka igera kuri 17 ngo abantu bareke kukuvumbura, Zion Temple ntisengeramo injiji [...] hasengera abarimu bo muri kaminuza, hasengera n’abategetsi bakomeye. Umuntu rero ushishoza ntiyananirwa kubona ko nkorera satani kandi harimo n’abakirisitu b’abanyamwuka iyo ukorera satani barakurondora.”

  • Apôtre Gitwaza yavuzweho kurya amafaranga y’abakirisitu y’ikigo cy’imari iciriritse bari batangije

Mu mwaka wa 2011 nabwo umukozi w’Imana Gitwaza yagarutsweho cyane, ubwo bamwe mu bakirisitu bamushyiraga mu majwi bamushinja kurigisa amafaranga bari batanze muri gahunda bari bihaye yo gutangiza ikigo cy’imari iciriritse.

Icyo gihe bamwe mu batanze imigabane mu gutangiza icyo kigo bagiye mu itangazamakuru bashyira hanze ubuyobozi bw’itorero bavuga ko bwarigishije amamiliyoni batanze kugira ngo icyo kigo gifungurwe.

Mu kiganiro Apôtre Gitwaza yahaye itangazamakuru icyo gihe yemeye amakuru y’uko bari batangije umushinga wo gushing ikigo cy’imari iciriritsecyari cyiswe Authentic Bank’, umushinga uza kudindira kubera ko amafaranga basabwaga na BNR kugira ngo bemererwe gutangira yabuze, maze abata imigabane yabo batangira gukuramo ayabo, bamwe babonye koumushinga udakunze batangira gusebya ubuyobozi.

Yagize ati “Twashatse gushinga ikigo cy’imari cya ‘Authentic Bank’ amafaranga twayabitse kuri BK, amafaranga BNR yasabaga yari miliyoni 300 haboneka miliyoni 200 [...] projet (umushinga) ikiri aho amafaranga ataruzura, umuntu akaza ati nagize ikibazo cy’amafaranga munsubize umugabane wanjye, tukayamusubiza uko tuyamusubiza niko agabanuka, tubonye amafaranga ageze hagati n’abari basigaye tubasubiza amafaranga yabo. Abavuga rero ngo hari amafaranga yabo twariye ni ukubeshya kandi ngirango uwayarya si uku byaba bimeze.”

  • Apôtre Gitwaza yavuzweho guhanura ibinyoma

Apôtre Dr Paul Gitwaza ni umwe mu bagiye bavuga ibintu byinshi birimo ubuhanuzi budasanzwe bigateza impaka, bimwe abantu bakabitegereza amaso agahera mu kirere.

Uyu mukozi w’Imana ushingira inyigisho ze cyane ku buhanuzi no gukora ibitangaza, hari benshi bagiye bumvikana bamunenga ndetse bafata ubuhanuzi bwe nk’ibinyoma bigamije gushaka indonke.

Icyo gihe byagarutsweho cyane ubwo uyu munyabitangaza yahanuraga imperuka y’Isi abantu bakayitegereza ntibayibone.

Icyo giye yari yavuze ko ijuru rizerekana ikimenyetso cya kane aho izuba rizahinduka umwijima n’ukwezi kugahinduka amaraso, ngo byuzuza ibyo Yesu yavuze ko iki gisekuru cy’abantu bariho muri iki gihe ari cyo cya nyuma ku Isi, nta kindi kizigera kigisimbura bibaho.

Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuzweho byinshi bibi ariko ntabwo byamuciye intege mu gukora umurimo w’Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO