Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Hon.Mporanyi Theobard yanenze abigira ba ntibindeba ku kuboneza urubyaro bitwaje amadini basengeramo

Ubwanditsi , 15 February

Impuguke mu by’ubuzima akaba n’umushakashatsi muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda Hon Mporanyi Theobald yanenze abanyamadini banga kuboneza urubyaro bakabeshyera amahame y’amadini bavuga ko abibuza kandi kurundi ruhande abayobozi b’amadini bo bakavuga ko ari uburenganzira bw’umuntu kuboneza urubyaro.

Ni ibyagarutsweho kuwa kabiri Taliki ya 12 Gashyantare 2019 mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro bwateguwe n’umuryango utegamiye kuri reta uharanira ubuzima bwiza bw’abaturage HDI (Health Development Initiative).

Hon Mporanyi Theobald yashimangiye ko amadini menshi yemera gahunda zo kuboneza urubyaro cyane cyane mu idini Gatolika aho yagize ati: “Ntamuyobozi w’idini runaka wanze kuboneza urubyaro rwose abantu bajye babyumva neza, nko mu idini ya Gatolika barabikora cyane by’umwihariko bakunda gukoresha uburyo bw’urunigi.”

Hon. Mporanyi kandi akomeza vuga ko nta muntu n’umwe ukwiye kwitwaza ko yabuze uburyo bwo kuboneza urubyaro ngo abyare abo adashoboye kurera kuko kugeza ubu amavuriro hafi yayose mugihugu atanga uburyo bwifashishwa muri iyi Gahunda.Ni mugihe kurundi ruhande bamwe mubaturage usanga bavugako batagana izi service bitwaje zimwe mungaruka zishobora kubageraho ndetse bamwe bakanavuga ko ari icyaha bitewe n’imyemerere yabo.

Ni mugihe kandi usanga ahanini akenshi byinshi mubibazo bigenda bivuka mu miryango ahanini biterwa n’ikibazo cyo kuboneza urubyaro.

Kugeza ubu hari uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro burimo agapira gashyirwa munda ibyara cyangwa mu kuboko by’umubyeyi,urunigi,urushinge,uburyo bwo gufunga burundu ndetse n’agakingirizo.

Ibipimo by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bigaragaza ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda harebwe ku myaka icumi bagiye biyongeraho 2.6%. Ibyo bivuga ko mu myaka 25 iri imbere, umubare w’Abanyarwanda uzava kuri miliyoni 11.8 dufite uyu munsi, ukagera kuri miliyoni zisaga 21 mu 2041.


Hon.Mporanyi Theobard yanenze abataboneza urubyaro bakabeshyera amadini basengeramo
Inkuru ya Fidele Gatabazi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO