Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Healing worship team bagiye kumurika Album ya 4 Mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizaririmbamo Gaby Kamanzi n’amatsinda akomeye


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 February 2018 saa 03:38'

Itsinda ry’abaririmbyi ryitwa Healing worship team rimaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda kubera ubuhanga n’ubunararibonye baririmbana bakaba bagizwe n’abaririmbyi babarizwa muri Power of Prayer Church bateguye igitaramo gikomeye bise ’Mwami icyo wavuze live concert’ bazamurikiramo album yabo ya kane y’amajwi.

Iki gitaramo kizaba tariki 4 Werurwe 2018 kibere ku Gisozi kuri Bethesda Holy church.


Menya byinshi kuri iki gitaramo

Healing worship team bagiye kumurika album ya 4 mu gitaramo batumiyemo Gaby Kamanzi n’amatsinda atanu akomeye

Muhoza Budete Kibonke umuyobozi w’amajwi muri Healing worship team mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko mbere ya byose bashimira Imana cyane kubyo igenda ibakorera ati:Ubundi Healing Worship Team tumaze imyaka 10 dukora umurimo w’Imana ,muriyo Imana yadukoresheje iby’ubutwari kuburyo bukomeye dutunganya Album eshatu n’iyi yakane twitegura kumurika kandi twagiye tubona Imana no mw’ivugaubutmwa ryose twagiye dukora yaba mu ngendo za hafi na kure.


Muhoza Budete Kibonke umuyobozi w’amajwi muri Healing worship team

Uyu muyobozi yakomeje avugako muri iki gitaramo cyabo bazaba bari kumwe n’abandi baririmbyi bakunzwe barimo umuhanzi Gaby Irene Kamanzi n’amatsinda atanu akomeye mu muzika yo guhimbaza Imana arimo Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises, Light Gospel choir na Alarm Ministries hamwe n’umwigisha w’ijambo ry’Imana wuje ijambo ribohora imitima y’abamwumva bwana Rev. Pastor Antoine Rutayisire.


Healing Worship Team igiye kumurika Album ya kane

Akandi gashya kazaranga iki gitaramo ni uko Healing worship tem bazaba bafata amashusho ya album yabo ya kane. Kugeza ubu imyiteguro y’iki gitaramo igeze nkuko Healing worship team ibitangaza. Muhoza Budete Kibonke yagize ati: "Imyiteguro ya concert irarimbanije kandi iri kugenda neza kabone n’ubwo akazi kari imbere kadutegereje ari kenshi Imana iduhora hafi izadushoboza bigende neza."


Gaby Kamanzi yatumiwe mu gitaramo cya Healing worship team

Muhoza Budete Kibonke yakomeje agira ati; "Ikindi n’uko dukomeje gusengera igiterane kugira ngo hazabemo ubwiza bw’Imana agasha karimo ni ubutumwa buzumvikana mu ndirimbo 11 tuzaba dufite kuko ntabwo zisanzwe ni agaseke ni ni ubutumwa buzaba buturutse ku Mana bugenewe abazaba mu gitaramo cyacu ndetse n’abari ku isi hose.

Itsinda rya Healing Worship Team rimaze imyaka 10 ribonye izuba kuko ryatangiye mu mpera z’umwaka w’i 2008 rikaba rigizwe n’abaririmbyi 53 rikaba rikorera mw’itorero rya Power of Prayer Church ndetse mu muri iyi myaka bamaze bakaba bafite Album eshatu z’indirimbo n’iyi ya kane bitegura gushyira kumugaragaro mu buryo bw’amajwi bakazaba banafata amashusho yayo.



Gisubizo Ministries na Alarm Ministries nandi matsinda atandukanye bazafasha Healing Worship Team kumurika Album vol 4

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.