Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Meddy,The ben,Tom Close,Bruce Melody na Knowless bayoboye urutonde rw’abahanzi bamenye kuririmba kubwo kuba muri Korali-Menya n’abandi


Yanditswe na     Ubwanditsi
6 September 2018 saa 06:07'

Meddy,The ben,Tom Close,Bruce Melody,Christopher,Knowless n’abandi bahanzi bakomeye bivugwa ko bakomoye impano zabo muri Korali nubwo usanga nyuma batazikoza.

Benshi mu bakora umuziki mu Rwanda harimo abakuriye mu makorali ari nayo afatwa nk’umuzi wo kwigaragaza kw’impano zabo, gusa abenshi iyo bamaze kwiyumvamo ubushobozi no kwamamara ntibongeye gukandagiza ikirenge mu rusengero ahubwo bahitamo indirimbo z’Isi.

Umuhanzi wese ubajije uko yavumbuye impano ye benshi bakubwira ko batangiye umuziki bakiririmba mu rusengero. Benshi kandi bashimangira ko mu makorali bakuriyemo bakiri bato ari ho bigiye kuririmba.

Twakusanyije bamwe mu bahanzi bagiye bakurira mu makorali ariko bagahita bazivamo ndetse no gusenga kwabo kimwe no kwitabira ibikorwa by’amatorero babarizwamo ugasanga byasubiye inyuma.

Nubwo hari abatakiririmba mu makorali ariko, ntibibabuza kwifatanya na korali zabo igihe ziba zagize ibitaramo bikomeye cyangwa iminsi mikuru ikomeye bizihiza.
Urutonde rw’abahanzi bakuriye muri korali:

Christopher
Uyu musore wigeze kuba muri KINA Music yavuze ko yakuriye muri korali ya Saint Augustin muri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo ariko akaba atakibona umwanya wo kujya kuririmbana nabo.

Ati, “Namenyeye kuririmba muri Korali Saint Augustin, nubwo ntakiririmbano kenshi ariko ndi umunyamuryango ndetse iyo mbonye akanya nifatanya nabo.

Yavuze ko ibikunze kumuzitira ari umwanya wo kujya gukorana imyitozo n’abandi kubera akazi k’umuziki ndetse n’ishuri.

TMC
Uyu muhanzi mu itsinda rya Dream Boyz na we yaririmbye muri Korali Urafatiro gusa yaje kuyivamo nawe ayoboka inzira ze ku giti cye.

TMC yavuze ko umwanya aricyo kibazo agira ariko ngo arasenga nubwo ataririmba muri korali.

Ati, “Umwanya wa korali narawubuze ariko ntibimbuza gusanga nk’ibisanzwe bigomba umukirisitu wese”.

Tom Close
Ntiyavuze ibitandukanye cyane n’ibya bagenzi be kuko akazi kenshi ni kimwe mu byamuzitiye kuva muri korali.
Gusa nawe yavuze ko korali zamufashije byinshi harimo gutinyuka imbaga y’abantu benshi akaba yabasha kuririmba.

Tom Close yaririmbye muri korali Prince of Peace ndetse n’Abatwaramucyo.

Bruce Melody
Ahamya ko ari umhanzi warerewe mu rusengero rwa ADEPR Kanombe, niho yatangiriye kuririmba ndetse bamwe bavuga ko ubuhanga muri muzika ariho yabuvomye.

Nyuma yo kuba icyamamare akamenyekana, Bruce Melody nawe yahise atera utwatsi ibijyanye na korali ndetse anavuga ko bimugora kujya mu nsengero kuko usanga abantu benshi ariwe barangariye aho gukurikira ijambo ry’Imana.

Queen Cha
Yakuriye mu muryango ukomeye w’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 bituma na we aba umunyamasengesho ukomeye.

Kuba yaravukiye mu muryango ukunda gusenga, byatumye bakura batozwa gukorera Imana mu buryo butandukanye maze we ayoboka korali. Yaririmbye muri korali nyinshi z’Abadivatiste ndetse aza no kuririmba muri korali y’umuryango wabo bari barise ‘Holy Gates’.

Safi Madiba
Uyu musore benshi bemeza ko azi kuririmba nawe yakuriye muri korali ndetse niho yagiye amenyera ko nawe yavamo umuhanzi ukomeye ku giti cye.

Safi kandi nawe yaririmbye muri korali ya ‘Holy Gates’y’umuryango we yari ahuriyemo na mubyara we Queen Cha.

Meddy
Meddy yakuze akunda kuririmba abitojwe na nyina wanamwigishije gucuranga gitari. Uyu musore yaririmbye mu makorali atandukanye kuva mu buto bwe ageze mu bugimbi atangira kuririmba muri Worship Team yo muri Restoration Church.

Kuririmbira muri Worship Team byamufashije gutinyuka ndetse no kwiremamo icyizere cy’uko hari aho impano ye yo kuririmba yamugeza.

The Ben
Yakuranye impano yo kuririmba, kuva mu bwana yakuze abwirwa ko azi kuririmba biza kuba akarusho ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye i Gahini aho yaririmbye muri korali ya ‘Ebenezeri’. Yanabaye mu itsinda ryitwaga ‘The Close Friends’ ndetse na ‘Herman’s Group’

Kuva ubwo amarembo yabaye nk’akingutse kuri we ndetse atangira kwigirira icyizere ndetse atera ikirenge mu cya Tom Close bari inshuti magara.

K8 Kavuyo
Ni umwe mu baraperi bakuriye muri korali. Mbere gato yo kwinjira mu muziki usanzwe, K8 Kavuyo, The Ben na Meddy baririmbanaga muri Worship Team yo kwa Masasu muri Restoration.

Nubwo urusengero arirwo rwabareze, ntibajya bateshuka mu gukorera Imana dore ko n’ubu hari indirimbo zimwe z’Imana bakiririmba.
Knowless Butera
Uyu mugore avuga ko yakuriye muri korali Maranatha ndetse no kuri ubu akaba akiri umunyamuryango wayo nubwo adakunze kuyigaragaramo kenshi.

Alpha Rwirangira
Ni umwe mu bahanzi bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kuririmba cyane cyane ubwo yatwaraga irushanwa rya Tusker Project Fame..

Ubwo yigaga mu ishuri rya APRED Ndera, Alpha yaririmbye muri korali yitwaga ‘Shakers and movers of the world’ ndetse kuva ubwo nibwo yagiye agira amahirwe yo kuririmba ahantu hateraniye abantu benshi.

Mike Kayihura
Uyu muhanzi ubarizwa muri BMCG na we avuga ko yatangiriye kuririmba mu rusengero ndetse gahoro gahoro agenda ahishura impano ye abifashijwemo n’abantu basenganaga bamubwira ko afite ijwi ryiza.

Derek
Uyu musore uririmba mu itsinda rya Active na we ni umwe mu bahanzi baririmbye muri korali gusa nyuma yo kumenyekana na we yahise ahugira mu kuririmba indirimbo zisanzwe benshi bita iz’Isi ibya Korali abishyira ku ruhande.

Producer Clement
Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya KINA Music Ishimwe Clement na we yabyirutse ari umuririmbyi muri korali Maranatha ndetse icyo gihe yaririmbanaga na Knowless.

Kitoko Bibarwa
Uyu muhanzi usigaye akorera umuziki we mu Bwongereza na we akiri mu muto aho yakuriye n’aho yize i Nyanza yagiye aririmba mu makorali atandukanye. Ahagana mu mwaka wa 2007 nibwo yatangiye kugenda acika intege mu by’indirimbo zo guhimbaza ahubwo ahitamo kuyoboka iz’Isi.

Mu mwaka wa 2012 nibwo uyu muhanzi yongeye gukora indirimbo y’Imana aho yasohoye iyitwa ’Isi n’abantu’ yishimiwe mu buryo bukomeye.
Kuri aba bahanzi hiyongeraho abandi bazwi mu muziki wo mu Rwanda nka Producer Junior, Producer Piano, DJ Theo, Kamichi, Nyamitali Patrick,Man Martin n’abandi batandukanye

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.