Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Hari imbaraga Live Concert igitaramo gikomeye Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo ’Buri munsi’ agiye gukorera i Kigali


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 November 2018 saa 23:15'

Gentil Misigaro, umuhanzi nyarwanda uba muri Canada wamenyekanye cyane mu Rwanda no muri Diaspora Nyarwanda binyuze mu ndirimbo ’Buri munsi’ yakoranye na Adrien Misigaro, yatangaje ko agiye gukorera igitaramo mu Rwanda.


Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo ’Buri munsi’ yemeje bidasubirwaho ko agiye gukorera igitaramo i Kigali

Gentil Misigaro uzwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Buri munsi, Hano ku isi, Biratungana, Ngiy’indirimbo, Tuzanezerwa n’izindi, yemeje bidasubirwaho ko agiye kuza mu Rwanda akahamurikira album ye ya mbere yise ’Buri munsi’ mu gitaramo cya mbere azaba ahakoreye. Icyakora amakuru menshi kuri iki gitaramo ntabwo aratangazwa, gusa icyamaze kumenyakana ni itariki yacyo.

Gentil Misigaro agiye kumurikira album mu Rwanda

Mu kiganiro n’itangazamakuru , Gentil Misigaro yadutangarije ko tariki 10/03/2019 ari bwo azakorera igitaramo mu Rwanda mu mujyi wa Kigali. Ni igitaramo gikomeye yise ’Har’imbaraga Rwanda Tour’. Avuga ko ari igitaramo kidasanzwe kuko yari amaze igihe kinini abisabwa n’abakunzi b’indirimbo ze ariko igihe akaba ari iki. Avuga kandi ko kidasanzwe kuko azaririmba indirimbo zifite amateka akomeye n’ubuhamya bufatika. Yagize ati:

Hari imbaraga Concert izaba ari idasanzwe kuko hashize igihe ngambira kuza gutaramira mu Rwanda, kuko nabisabwe n’abantu benshi, ariko igihe cyari kitaragera. Iyi concert izaba idasanzwe kuko indirimbo zose zizakorwa nka: BIRATUNGANA, HAR’IMBARAGA, BURI MUNSI, UMBEREYE MASO n’izindi nyinshi ziri kuri Album nise BURI MUNSI zifite amateka akomeye ndetse n’ubuhamya bufatika bw’ibintu Imana imaze gukora ibinyujije muri ziriya ndirimbo.


Gentil Misigaro agiye gukorera igitaramo gikomoye mu Rwanda aho azaba amurika Album yise "Har’imbaraga "

Gentil Misigaro yakomeje agira ati: "Indwara zirakira, imitima ikabohoka, ibibazo muri relationships bigasubizwa, abari kurira zikabagaruramo ibyiringiro, abafite amashimwe zikabafasha kwinjira ahera zikanababera ituro. Ikindi ni uko, hazaba harimo abatumirwa bari special tudashaka kuvuga kuri ubu, ariko tuzabababwira igihe nikigera. Mbese muri make, nta n’umwe twifuza ko yazacikwa n’ibyo bihe byiza."

Gentil Misigaro ugiye gukorera igitaramo mu Rwanda ni muntu ki?

Gentil Misigaro ni umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba n’umu Producer. Atuye muri Canada aho abana n’umuryango we w’abantu 11. Abo bana be baracurangana bakanaririmbana. Yigisha umuziki muri Canada na cyane ko ari byo yize muri Classical & Contemporary Music. Yigishije umuziki mu mashuri anyuranye yaba aya Leya n’ayigenga ndetse na n’ubu ni ko kazi akora muri Canada mu buryo bw’umwuga.


Gentil Misigaro ni umuhanzi akaba n’umu Producer

Gentil Misigaro afite ubwenegihugu bw’igihugu cya Canada ndetse amaze no kuhatwarira ibihembo (Awards) bitandukanye birimo na Top Canadian Immigrant of the year yahawe mu mwaka wa 2014. Ni umuhanzi ukora ibihangano mu rurimi rw’icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda.

Indirimbo ze nyinshi azitunganyiriza muri studio ye bwite iherereye muri Canada. Akunze kuririmbana n’umuvandimwe we Adrien Misigaro. Amaze gukora indirimbo zinyuranye zahembuye imitima ya benshi.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.