Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 19 April 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
UBUYOBOZI BWA IYOBOKAMANA.COM BWIFURIJE NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA W’I 2018 ABASOMYI N’ABAKUNZI BA YESU KRISTO UMWAMI WACU

Haranira kunezeza Imana aho kwinezeza usobanukirwa icyo Bibiliya ivuga ku kuba mu bubata bwa kamere

Yanditswe ku wa 2018-04-11 13:00:06 na Ubwanditsi










Kwihugiraho bisobanura “Kwita ku nyungu n’imibereho byawe gusa.” Bibiliya igira iti, “Erega burya abari mu butware bwa kamere, ntibashobora kunezeza Imana” (Abaroma 8:8). Kuba mu butware bwa kamere cyangwa kuyoborwa n’umubiri mu yandi magambo ni icyaha, kuko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvira iby’ukuri ahubwo bakumvikanisha gukiranirwa (Abaroma 2:8; Yakobo 3:16).

Kuyoborwa na kamere no kwikunda binyuranye cyane n’inyigisho za bibiliya (1 Abakorinto 13:4–7).

Guhugira ku nyungu zacu ni ibisanzwe nk’abantu. Yesu aduhamagarira gukunda abandi nk’uko twikunda: “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Mariko 12:31). Mu yandi magambo, ni ugukunda abandi nk’uko wikunda, ukiga gukunda abandi. Umuntu ni abandi, si we wenyine.

Pawulo Intumwa agira ati, “Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari. Ahubwo, mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwireko mugenzi we amuruta. Umuntu wese areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi” (Abafilipi2:3–4). Ibi bikemura ikibazo cyo gutwarwa na kamere.

“Ubwo twari tukiri abantu ba kamere, irari ry’ibibi ryabyukijwe n’amategeko ryakoreraga mu ngingo zacu, kugirango ryere imbuto z’urupfu” (Abaroma 7:5).

Kubigendanye no kwihugiraho, bibiliya idutegeka gukundana no kwita kuri bagenzi bacu (Yohana 13:34–35), kudacira abandi imanza (Abaroma 14:13), kwakirirana ibibaremerera (Abagalatiya 6:2), ndetse no kubabarirana no kugirirana neza(Efeso 4:32). Kugengwa na kamere bitandukanye cyane n’itegeko rya nyaryo, “Ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we” (1 Abakorinto 10:24).

Habaho n’andi mabwiriza adukangurira kutayoborwa na kamere ahubwo tugakunda abandi (Abaroma12:10; Efeso 5:21; Galatiya 5:26). Buri gikorwa kigamije kwikunda ni ikizira mu maso y’Imana. Kugengwa na kamere biva ku irari ry’umubiri, hagamijwe kwinezeza aho kunezeza Imana. Ni uburyo bwo gushaka kwimura Imana, ukayisimbuza wowe.

Yesu ashaka gusobanura ibijyanye no kugengwa na kamere, nuko abwira abigishwa be ati: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire” (Matayo 16:24). Kureka kugengwa na kamere bisobanura kureka ibyari indamu yawe bikakubera igihombo kubwo kuronka kristo.

Kwiyibagirwa ni ukureka kugengwa na kamere hanyuma ugashaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo (Matayo 6:33). Kutagengwa na kamere, biduhindurira ku kuyoborwa n’Imana. Ntituba tukiyoborwa na kamere, ahubwo tuba tuyoborwa n’Imana. Kristo yigarurire imitima yacu.

Usanga twese akenshi dushaka kugengwa na kamere. Iki nicyo kitumenyesha ko tuguma muri yo nayo ikaguma muri twe, ni uko yaduhaye ku mwuka wayo (1 Yohana 4:13). Ikibazo ni iki, ese ni iki tuzemerara kugenga ubuzima bwacu, hagati y’Umwuka n’umubiri (Abaroma 13:14; 1 Petero 2:11; 1 Yohana 2:15-16)?

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


Apotre Paul Gitwaza

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Thacien Titus