Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Harageze ko itorero ryigira ku basirikare-Dr Fidele Masengo


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 October 2018 saa 02:56'

Umushumba w’itorero Foursquare ,Dr Fidele Masengo yagaragaje uko itorero ry’Imana rishobora kwigira ku basirikare.Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri mu cyigisho cye.

Dr Fidele Masengo ni umwe mu bashimba vakorera Imana mu buryo bwimbitse cyane ko afasha abantu benshi kuko akunda kubyuka aboherereza ibyigisho bibasubizamo imbaraga ndetse binabafasha mu rugendo rw’umusaraba.

Mu cyigisho kirekire yatanze kuri uyu wa kabiri yagize ati :”2Timot. 2:4
Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by’ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare.

Ntawaba umusirikare igisivile kitaramuvuyemo. Niyo mpamvu abifuza kuba abasirikare bakoreshwa amafunzo akomeye agamije kubahindura.

Iyo umuntu abaye umusirikare ntaba akiri umusivile kd iyo avuye mu gisirikare aba abaye umusivile. Impamvu ni uko umuntu atabibangikanya, ubwo buzima ntibubangikanywa. Ugiye mu gisirikare aba ahebye igisivile kd usubiye mu gisivile aba asezereye Igisirikare.

Uko ni ko n’ubukristo n’ubupagani bitandukanye. Uhisemo kimwe aba asezereye ikindi. Ntawabivanga kuko bitajyana.

Kuva kuya Mbere Ukwakira nafashe umwanya munini ntekereza ku bikorwa by’indashyikirwa abasirikare bakoze mu Rwanda bituma noneho numva umwuga wabo ufite icyo wigisha abakristo aribo basirikare ba Kristo. Nasanze hari ibintu byinshi abakristo bakwigira ku basirikare ba Leta zo mu isi.

Reka mvuge gusa ibintu 8 byamfashije.

1) Umusirikare arangwa no kubaha. Ubundi kwinjira igisirikare n’ukwiyemeza kuyoboka no kuyoborwa. Umusirikare wese utubaha abamukuriye, utayoborwa na shebuja yitwa inyeshamba, afatwa nk’umugumutsi.

2) Umusirikare nyawe n’umwizerwa. Iyo umusirikare atagaragaje ubwizerwa, aba abaye umwanzi w’igihugu. Nta hagati habaho. Ubaho wizeye ubuyobozi nawe wizewe cg ugakurwaho icyizere. Nta mpu ebyiri zemewe keretse batarakumenya neza. Iyo atizera shebuja aba amurwanya!

3) Abasirikare beza bahora bitoza. Nta na rimwe babaho batitoza. Iyo batitoje gato, bisanga bameze nk’abasivire. Ni ngombwa ko bahugurwa buri gihe kd mu buryo buhoraho. Wanze kwiga cg urambiwe kwiga, uba unaniwe Igisirikare.

4) Abasirikare bahora ku rugamba. Ntabwo badamarara nk’abasivire. Mu bihugu birimo intambara baba ku rugamba, mu bihugu biri mu mahoro, bahora bari maso. Ntibagira ijoro n’amanywa...

5) Baritanga. Ni ibiharamagara. Ntacyo bagomanwa igihugu kugeza aho basabwa kd bemera kwitanga ubwabo. Iyo umuntu agiye ku rugamba, aba yiteguye gupfa. Nicyo gitambo gikomeye umuntu yatanga mu buzima.

6) Abasirikare bose bagira intwaro kd barazikoresha. Nta musirikare utunga intwaro atazi cg adakoresha!

7) Abasirikare baritandukanya mu buryo bwose: bagira imyenda yihariye, bagira imvugo bahuriraho, batuye ukwabo, ...Muri make ntibivanga.

Bakorera mu bumwe. Nta musirikare ukora ukwe. Intsinzi y’umwe ikeneye imbaraga n’ubushake bwa mugenzi we. Kubera iyo mpamvu barakundana.

Nyamara abasirikare ba Kristo bo siko benshi bameze. Ibyabo birababaje.

- Barivanze (kubatandukanya n’aho bavuye biragoye);

- Batunze intwaro badakoresha (intwaro zabo n’iz’imitako, Inkota zabo ntizikeba- Ijambo ry’Imama";

- Nta bwitange bazi (uretse kwitanga ubwabo nta n’ubwo batanga ibyabo mugushyigikira umurimo w’Imana). Hehe n’amashimwe? Hehe no kuba ibitambo byera bishimwa?

- Bavuye ku rugerero ubu baradamaraye (intambara y’umwuka benshi barayitsinzwe...). Ntawe urara ku izamu...basinzira nk’abasinzi...bagona cyane...amasengesho ya nijoro...wapi!

- Kwitoza mu by’umwuka ashwi da. Ntawe usoma ijambo! Barahuze! Ibyo Paholo yabwiye Timoteyo byo kwitoza mu mwuka ntibibareba...

- Ntabwo bizerwa...ntibakiranukira shebuja, mu gitondo bari mu Bwami bw’Imana ni mugoroba bagateza Satani imbere mu biganiro bipfuye mu tubyiniriro cg mu tubare. Aho umurimo w’Imana uvugwa nabi nibo bawuvuga. Aho abakozi b’Imana bagambanirwa abakristo babibamo.

- Ntabwo bubaha Imana yabo. Hari ubutumwa badashaka cyane cyane ubwo kumvira no gukorera Imana mu Itorero. Abakristo benshi baragumutse. Shebuja yarababuze!

- Urukundo rwa benshi rwarakonje. Aho kunga ubumwe birema ibice. Birababaje.

Mbese uracyari umusirikare wa Kristo cg Adui yarakwifatiye? Isuzume!

Mugire Umunsi mwiza.

© Devotion posted by Dr. Fidele Masengo, Foursquare Gospel Church”
Dr Fidele Masengo ashumbye itorero rya Foursquare Gospel Church rikorera Kimironko

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

  • Icyo yanditse:

    Ducyeneye Gusubira kw’ikosi . ntekereje cyane kubumqe bw’abasirikari mugihe cy’urugamba. bagira umwanzi barwanira mubumwe. ariko ingabo za kristo nasanze arizo ngabo zigira amafuti nakajagari mugije cy’urugamba. *. nizo ngabo kwisi hose kurugamba zicikamo ibice bityo umwanzi aho kuba umwe bakihindukirira abanzi ubwabo. nizo ngabo zonyine gusa umwe ahindukira akarasa mugenzi we ndetse n’inkomere mugenzi we ntayishyira kubitugu ahubwo areka umwanzi abishima hejuru acunaguza inkomere n’imirambo. Imana iduhe ubumwe urukundo no gukunda igihugu tujyamo.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.