Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Hadutse ishyirahamwe ry’abahanuzi bo kwica no kurema ubukwe no guhanurira abo muri Diaspora -Ubuhamya

Ubwanditsi , September 2018

Nyuma y’ibibazo byinshi ndetse no kwibaza byinshi ku bijyanye n’ubuhanuzi mu Rwanda ,ubu noneho hadutse ishyirahamwe ry’abahanuzi bishyize hamwe bafite intego yo kujya bakoreshwa mu bijyanye no kurema no kwica ubukwe ndetse n’abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda nabo bakaba batorohewe udacunga izamu neza baramucucura nkuko ubuhamya dufite bubivuga.

Nkuko IYOBOKAMANA.COM ifite ubuhamya bw’abantu benshi bagezweho n’iri tsinda aho bahanura ibintu bisa bavuye impande zose z’igihugu bagahurira ku muntu umwe babinyujije mu mayeri atandukanye bamwe ngo bakagupangisha gahunda z’amasengesho muzasengana bakaba babiziranyeho bagatumiramo umwe mubagize ishyirahamwe akaza kuguhanirira wazajya n’ahandi bikagenda gutyo kuburyo bituma uhamya udashidikanya ko Imana yabivuze ariyo kwizerwa no kubikora igomba kubikora kandi nawe ko ugomba kwemera kuyoborwa n’ubushake bw’Imana bityo niba aruwo mwakundanaga abahanuzi badashaka bakaba barabyishe yewe bakaba baguhuza nuwo bashaka wose udashaka.

Umusore umwe utashatseko amazina ye atangazwa mu buhamya yaduhaye bw’ibyamubayeho yagize ati :"Njyewe nakunzwe n’umukobwa noneho abona simbyitayeho aza gukoresha abahanuzi bakajya bampamagara buri wese ambwira ibimenyetso by’umukobwa nzatwara uko ameze yewe abandi bakanambwira amazina noneho rimwe njya gusenga Imana nuko aho hantu nari nagiye gusengera mpahurira numwe muri bamwe bampanuriraga ansaba imbabazi ambwirako Imana imumereye nabi kubwo kuyibeshyera ndetse ambwirako agiye kunsangiza ubuhamya n’amabanga abahanuzi b’ibinyoma bakoresha.

Uyu muhanuzi ngo yagize ati:"Mwene data umbabarire kuko nemeye kujya mw’ishyirahamwe ry’abahanuzi biyise aba komisiyoneri b’ubukwe kuko bampaye mafaranga ngo bahawe n’umukobwa wagukundaga bantegeka ibyo ngomba kuguhanurira ariko rwose umbabarire n’Imana imbabarire n’iri shyirahamwe ndivuyemo sinzasubira ukundi.

Uyu mutangabuhamya yakomeje avugako uyu muhanuzi yamumeneye n’andi mabanga y’amanyanga iri shyirahamwe ry’abahanuzi rikora aho yavuzeko ubukwe aba bashaka cyane cyane mu barokore batwawe no kugendera ku mvugo y’Imana aribwo buba.

Ati:"Hari nk’igihe abantu bashaka kurwanya ubukwe bw’abnantu noneho bakifashisha abahanuzi bakajya birirwa bahanurira abagiye gushakana buri wese ku giti cye, bamwangisha undi bamuha n’ibimenyetso bifatika kandi bahuriyeho, bigatuma ubukwe bupfa banyirabwo bagirango ni umugambi w’Imana kandi ari aba bahanuzi babikoze ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba bahawe amafaranga n’ibindi.

Uyu muhanuzi yakomeje amena amabanga ya bagenzi be aho yavuzeko ubu abahanuzi benshi amaso yabo bagenda bayakura mu Rwanda ahubwo bakaba bayahanze ku bantu bari mu bihugu byo hanze y’u Rwanda
Ati:" Abantu bo muri Diaspora(abanyarwanda baba mu mahanga) bo baracyumva cyane kandi batanga ituro ritubutse mbese kubakoramo komisiyo y’ubuhanuzi biroroshye cyane.

Uyu muhanuzi yakomeje avugako ikibabaje kandi gikomeye ADEPR itorero rya Pentecote ryakagombye kuba ikitegerezo kubijyanye n’ubuhanuzi ariryo ryiganjemo bene aba bahanuzi b’ibinyoma bemera kubeshya kubw’indamu no gukunda impiya .

Ese ibi bibazo biterwa n’abahanuzi bizakemuka gute? ese ni gute umuntu azajya amenya abahanuzi b’ukuri n’abibinyoma mu Rwanda?

Abantu benshi batekereza ko Leta ariyo yafata iyambere mu gukemura ibi bibazo nyamara sibyo baribeshya ahubwo ikibazo cy’abahanuzi umuntu wa mbere ugomba kugira uruhare rwa mbere ni nyiri guhanurirwa:

Bakristo bene data mu gihe nk’iki gikomeye kandi kigoye benshi umuntu arasabwa kurya ari menge no kugira ubushishozi bwinshi kubyo abwirwa waba uhanuriwe wakwa amafaranga n’ibindi bitandukanye ukamenyako imvugo y’Imana itagurishwa ahubwo ukaba maso ukirinda kuba indangare naho ubundi nutirwanaho uzisanga usigaye utwara ibikapu byuzuye amarangamutima y’abantu kuri wowe nawe ubyita ngo ni ubuhanuzi bw’Imana .

Ikindi gishobora kukwereka no kukubwira umuhanuzi w’ukuri n’uwibinyoma icya mbere ni umutima wawe ,nonese waba wiriwe usambana ,ugambana ,wiba ,uroga maze wajya gusenga nkaho uwitwako ari umukozi w’Imana yagufashije ngo ubanze witunganye wikiranure n’Imana ahubwo akaza aguhanurira ibitangaza byo kujya hanze ,kuzamurwa mu ntera ,umugabo w’umuzungu ,akazi keza n’ibindi maze ukumva uhamanya n’umwuka w’Imana ko ibyo uhanurirwa ari ukuri kandi n’ijambo ry’Imana rivugako uyubaha agakora ibyo gukiranuka ariwe yemera ndetse uyikunda akaba ariwe umenywa nayo.

Uri umusore cyangwa umukobwa urasabwa gushishoza ibintu byose uhanurirwa kubijyanye n’urushako rwawe kuko abavuga ko Imana yavuze bose wumvisheko hari n’abayibeshyera ,ikindi ukisabira Imana ibimenyetso byawe ndetse ugakunda umuntu udatwawe n’amarangamutima y’ubuhanuzi wakiriye .

Bantu namwe bari mu bihugu bitandukanye byo hanze y’u Rwanda murasabwa kumenya kugenzura ibyo muhanurirwa n’abiyita abahanuzi kuko babafatiye ingamba zo kubashuka no kubahanurira ibinyoma bagendeye ngo ko arimwe mutanga amafaranga ,bityo rero reba kure kandi ube maso nubwo kuvuga gutya bidakuyeho ko hakiriho abakozi b’Imana bazima kandi bashimwa .


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Clement , 28 September 2018 , saa 08:12'

    Icyo yanditse :

    Biraba Baje Amadi niyabaye Bissins Urajyagusenga Gutanga Icyacumi Bagacamo Ibyiciro+15000\10000\5000\2000\1500\800\500\100FRW MUDUKIZE AMADINI YINZADUKA ARATUREMBEJE?

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO