Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gusenga ntabwo ari ukwizirikaho igisasu -Bishop Dr Fidele Masengo

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Maze gushyira ku mbuga inyigisho ku masengesho akorerwa ku misozi ndetse no mu mashyamba, hari benshi babaza aho bimwe mu bikorerwa ku misozi y’amasengesho bihuriye n’ijambo ry’Imana.

Hari ibyo abantu bambwiye ariko haribyo nanjye nibutse niboneye.

Incuro nke najyanye n’abantu mu misozi y’amasengesho nasanzeyo imigenzo itajyanye n’Ijambo ry’Imana kandi yagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu.

Dore zimwe mu ngero :

  • Kujya mu mugezi ukonje ukarara uwuhagazemo

Ibintu byo gusenga umuntu ahagaze mu mugezi amasaha atabarika ntaho mbizi muri Bibiliya kandi n’ubwo ntari Umuganga ntekereza ko byagira ingaruka ku buzima. Ababikora bishyira mu ngaruka zikomeye.

  • Kwikorera ibuye ku musozi

Ubwanjye niboneye abantu ahitwa Kanyarira bikorera amabuye aremereye cyane bakayakura mu mizi y’umusozi bakayarenza. Bamara kurenga umusozi bakayatura bagasubira mu rugo bazi ko batuye ibibazo byose! Hari n’abayatembagaza bavuga ko batembagaje ibibazo byose. Uwo muhango nta bindi bisobanuro ugira mu mwuka. Ahubwo iyo umuntu atuye ibuye, ibibazo ntibirangire yumva Imana yamubeshye kd itarigeze ibivuga.

  • Gusengera ahantu hadasobanutse

Hari abasengera mu Buvumo (imyobo), mu mazi asuma, ahantu hahanamye hateye ubwoba. Ubirebye neza ubona ari nko gukangisha Imana kwiyahura. Ni nko kwizirikiraho igisasu ngo nitagusubiza uragituritsa!

Mu buvumo wahasanga inzoka, inyamanswa cyangw zo zikahagusanga. Kubera urutege ruke n’inzara, amazi y’isumo atwara benshi. Guhagarara mu manga bifite ingaruka zikomeye.

Njye ndagira inama abantu bashaka Imana kubikorana ubwenge no kwisunga Ijambo ry’Imana. Imana ntabwo ikangwa n’ibyo tuyikangisha. Isubiza amasengesho ihereye ku mpamvu ziri mu mutima no ku bushake bwayo (Mwibuke isengesho rivuga ngo ubushake bwawe bube).

Mbere yo kwiherera usenga, utekereze ku hantu usengera n’uburyo ubikora.

© *Devotion shared by Dr. Fidele Masengo*, The CityLight

Bishop Dr Fedele Masengo avuga ko gusenga bitandukanye no kwizirikaho igisasu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO