Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Groove Awards: IYOBOKAMANA.COM yahize ibindi bitangazamakuru by’iyobokamana bikorera kuri internet

Ubwanditsi , 4 months ago

Mu muhango wabaye ejo ku cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018, wo gutanga ibihembo bya Groove Awards bihabwa abahanzi, abanyamakuru ndetse n’ibitangazamakuru byaje ku isonga mu iterambere ry’uruganda rw’iyobokamana mu Rwanda, IYOBOKAMANA.COM yahize ibindi binyamakuru by’iyobokamana byari bihanganye nk’urubuga rwiza rwa Gikristo.

Ni igihembo IYOBOKAMAN.COM yegukanye ihigitse Ibyishimo.com
Ibyiringiro.rw, Agakiza.com, Agakiza.org byari bihanganye.

Umuyobozi w’iki kinyamakuru BWANA Sengurebe Joel utabashije kuboneka mu muhango wo gutanga ibi bihembo yishimiye iki gihembo.

Sengurebe Joel umuyobozi w’iki gitangazamakuru IYOBOKAMANA.COM

" Ni ibintu bishimishe, kuko bigaragaza ko abantu bita ku murava n’imbaraga umuntu yashyize mu gukora umurimo w’Imana tutarobanuye, akaba ari nabyo ahari Groove awrds yashingiyeho."

Uyu muyobozi kandi , yumvikanye avuga uyu mwaka wa 2018, nk’umwaka w’umugisha kuri we.

" Amata yabyaye amavuta, kuko uyu mwaka ni mwiza cyane kuri njye, ubwo ibi birori bya Groove Awards byabaga nari nagiye gusaba no gukwa. Uyu mwaka ni mwiza kuko mfitemo n’ubukwe."

Bwana Sengurebe Joel yakoze umuhango wo gusaba no gukwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Ukuboza 2018, mu karere ka Rubavu mu ntaray’i Burengerazuba.


i Rubavu mu muhango wo gusaba no gukwa

Ikinyamakuru IYOBOKAMA.COM kimaze imyaka itari myinshi gitangiye kuko cyatangiye mu mpera z’umwaka wa 2015, mu kwezi nk’uku cyaherewemo igihembo.

Ubu buyobozi bw’iki kinyamakuru bukaba bushimira abakunzi b’uruganda rw’iyobokamana nyarwanda badahwema gutera inkunga iki kinyamakuru mu buryo butandukanye cyane cyane abasomyi. Burizeza kutazatezuka mu gukorera Imana biyemeje ndetse no gukora icyo ari cyo cyose cyazamura ubwami bw’Imana mu Rwanda, mu Karere, muri Afurika ndetse n’isi ya none muri rusanjye.

Bwana Sengurebe Joel aboneyeho no gutumira abakunzi b’iyobokamana muri rusanjyee, mu bukwe bwe afite buzaba tariki ya 22 Ukuboza uyu mwaka wa 2018. Gusezerana mu rusengero bizabera kuri ADEPR Nyarugenge naho kwiyakira bibere mu busitani bwa ADEPR Kimihurura.


Ev.Caleb niwe wakiriye iki gihembo mu izina rya IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO