Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Gitwaza yongeye kumvikana avuga amagambo yatangaje benshi


Yanditswe na     Ubwanditsi
25 October 2018 saa 03:58'

Nyuma yo gutangaza ko ari umukozi w’Imana wa mbere mu Rwanda no muri Afurika, Intumwa y’Imana Gitwaza Paul yongeye kumviakana mu magambo yatangaje benshi.

Mu minsi ishize uyu mukozi w’Imana yatangaje ko ari umupilote utwara abantu mu ijuru ndetse afite n’indege yitwa Zion Temple
Ibi yabivugiye i New York kuwa 20 Ukwakira 2018, ubwo yabwiraga abanyamerika inshamake y’amateka y’ubuzima bwe.

Gitwaza avuga ko mbere yuko avuka byari byarahanuwe ko azaba umubwirizabutumwa ndetse na we ubwe ngo yarabyeretswe ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko.

Gusa ngo uko yakuraga ni ko yagendaga yanga umurimo wo kuba umupasiteri kuko yatinyaga kuba umukene nk’abapasiteri yabonaga mu bwana bwe barimo n’umubyeyi we.

Gutinya ubukene bwarangaga abapasiteri byatumye Gitwaza ajya kwiga iby’ubuhinzi, abirangije na bwo ntiyanyurwa ashaka kujya kwiga gutwara indege kugirango azabe umupilote maze azasaze ari umukire.

Ati: “Kuko nashakaga guhungira kure umuhamagaro w’Imana, naravuze nti reka njye mu buhinzi, kuko naravugaga nti nta business yo muri bibiliya no mu ibwirizabutumwa. Ariko nubundi sinanyuzwe, naravuze nti nkeneye kwiga ibindi, ndavuga nti reka njye kwiga gutwara indege…..

…..nari ndi hafi kujya muri Australia kubyiga kugirango nzatunge amafaranga menshi kuko nari nzi ko kuba umupasiteri ari uguhitamo gupfa uri umukene, ndavuga nti sinshaka kuba umupasiteri ntazapfa kennye. Ariko Imana yari imfitiye undi mugambi”.

Ngo yumvaga ashaka kubanza gushaka ubutunzi akazajya mugipasiteri afite imyaka 40.
Mu gihe yari atarajya muri Australia, ngo ni bwo Imana yahise imuhamagarira kujya mu Rwanda mu ivugabutumwa. Ngo Imana yaramubwiye iti:”uzatangiza Authentic Word Ministries kuko u Rwanda rukeneye ijambo ry’ukuri”.

Ngo yageze i Kigali kuwa 01 Ukwakira 1995 avuye muri Kenya aho yari amaze igihe. Kuza mu Rwanda ngo biri mu byemezo byamugoye kubifata mu buzima bwe. Ngo byari bigoye kubwiriza ubutumwa mu Rwanda rwari ruvuye muri bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abanyarwanda ngo yasanze bari mu gahinda no kwiheba bakeneye ijambo rihumuriza.

Mu 1996 yashinze Authentic Word Ministries, nyuma aza gushinga itorero rya Zion Temple. Nubwo Gitwaza atize gutwara indege zisanzwe, kuri we ngo abona itorero Zion Temple ari indege nini iyobora abantu mu ijuru.

Ati: “Uyu munsi iyo mbonye ibihumbi by’abantu bakurikira ijambo ry’Imana ndavuga nti oh! Mana nta ndege iruta iyi kuko ndayobora abantu mu ijuru, ndi umupilote wo mu mwuka uyoboye abantu mu ijuru. Mfite indege nini yitwa Zion Temple iyobora abantu mu ijuru, ariko byansabye kwitanga n’urukundo”.

Gitwaza yavuze ko kuri ubu Authentic Word Minisitries imaze kugera ku migabane yose y’isi kandi Zion Temple mu Rwanda honyine ifite insengero 41, abapasiteri 90, n’abayoboke basaga ibihumbi makumyabiri.

Zion Temple kandi ngo ifite insengero 25 mu bihugu by’amahanga nka Tanzania, Burundi, DR Congo, Uganda, Ubwongereza, Denmark, Sweden, Norway, Belgium, France, Ubutaliyani, Ubushinwa, Ositaraliya, Leta zunze ubumwe za Amerika na Canada.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.