Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Gisagara:ADEPR irasabwa gutabara n’ingoga kuko ikibazo cya Pastor Kazenga n’umukobwa bivugwa ko yateye inda cyateje impagarara-REBA VIDEO


Yanditswe na     Ubwanditsi
1 November 2018 saa 09:44'

Umubyeyi witwa Byukusenge Diane ufite umwana umwe w’umuhungu bivugwako yabyaranye na Pastor Kazenga Venuste wa ADEPR Gisagara ho mu ntara y’amajyepfo yashyize hanze ukuri avuga uburyo kugirango yemere gushinja Pasiteri ko ariwe wamuteye inda yaba yarahawe amafaranga n’agatsiko karwanya uyu mukozi w’Imana.


Umubyeyi witwa Byukusenge Diane ufite umwana umwe w’umuhungu bivugwako yabyaranye na Pastor Kazenga Venuste yashyize hanze ukuri kuburyo yaguririwe ngo ashinje Pasiteri

Nkuko bigaragara mu mashusho yafashwe na IYOBOKAMANA.COM ubwo yakoraga ubucukumbuzi kuri iki kibazo uyu mubyeyi yumvikana avuga uburyo yamaze umwaka n’igice urenga ahakana ko uyu Pastor Kazenga Venuste atariwe babyaranye ko ahubwo yabyaranye n’umukozi bakoranaga i Kigali .

Iyi nkuru imaze umwaka urenga ivugwa yateje umwiryane ukomeye mu bakristo bo muri iri torero kuburyo uwumvishe uburemere iki kibazo cyimaze kugira asaba ubuyobozi bwa ADEPR gutabara mu maguru mashya kuko nibukomeza kukijenjekera kirarushaho kwangiza umurimo w’Imana kuko cyabibye inzangano mu bakristo nkuko benshi mu badiyakoni,abakristo ,abaririmbyi baganiriye na IYOBOKAMANA.COM babihamije ubwo twahakoreraga urugendo rwo gukurikirana ukuri kw’ibivugwa kuri iyi nkuru.

REBA VIDEO UYU MUBYEYI BYUKUSENGE DIANE ARAHIRA AGATSEMBA KO PASITERI NTA NDA YAMUTEYE KO AHUBWO YASHUTSWE NA BAMWE MU BAKOZI B’IMANA NGO ABIMUSHINJE :

Iyi iracyakomeza...........................................................................

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.