Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Gasabo na Nyarugengenge insengero 203 zafunzwe


Yanditswe na     Ubwanditsi
23 February 2018 saa 09:59'

Muri macye, insengero 203, mu nsengero 480 zo mu turere twa Gasabo na Nyarugenge zafunzwe.

Ni mu igenzura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu gishizwe imiyoborere myiza RGB muri iyi minsi ibiri ishize, hitabwa cyane cyane mu kureba imiterere y’insengero, niba aho zikorera hemewe hatagenewe inzu zo guturwamo ngo zisakurize abaturage; kuba zitubakishije shitingi cyangwa amabati ku nkuta; kuba zifite ubwiherero buhagije; kuba zifite parking ihagije y’imodoka; kuba byibuze urusengero ruri ku buso bwa hegitari; kuba insengero zifite uburyo bwo gufata amazi ava ku bisenge; ikindi kandi amatorero cyangwa amadini ahasengera akaba afite icyangombwa kiyemerera gukora.


Aba bakristo, barahimbaza Imana bwa nyuma mu rusengero rwabo

Mu Karere ka Gasabo hasuwe insengero 369 bafungwa 129 mu gihe muri Karere ka Nyarugenge basoje iki gikorwa hagenzuwe insegero 111 hafungwa 74, ahanini zizize isuku nke.

Iyi ni Kiliziya Gatulika i Kagugu, ikaba nayo yafunzwe

Nkuko bigaragara, igikorwa cyo kirakomeje kuko umujyi wa Kigali ugizwe n’uturere dutatu, gusa n’amakuru dukesha IGIHE agaragaza ko gufunga bigikomeje, nkuko babitangarijwe n’uhagarariye amadini n’amatorero byo mu karere ka Gasabo.

Yagize ati “Raporo nari mfite igaragaza ko hasuwe insengero 369 ndetse muri izo bari bamaze gufunga izigera kuri 129 ariko ni iby’agateganyo kuko igikorwa kigikomeje.”

Ibi biri gukorwa ntibitunguranye ku banyamadini n’amatorero bo mu Rwanda, kuko ngo mbere yo gutangira iki gikorwa RGB yakoranye inama nabo maze babiha umugisha.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.