Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gasabo: Mu buryo butunguranye ADEPR yakoze izindi mpinduka mu bakuru b’itorero n’abavugabutumwa

Ubwanditsi , 2 months ago

Mw’itorero rya ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo habaye impinduka mu bakozi baryo aho Mwarimu Niyongira Vincent wakoraga muri Paruwasi ya Remera yimuwe ajyanwa mu Gatsata naho Mwarimu Eduard wubatse izina ku mudugudu wa Murindi ubu wari warahakuwe ajyanwa mu Nyakabanda nawe yimuwe agarurwa aho yahoze ku murindi wa Kanombe.

Mu nama yahuje abashumba b’ama Paruwasi agize itorero ry’akarere ka Gasabo hamwe n’umushumba mukuru w’aka karere yabaye ku munsi w’ejo kuwa 11 Mutarama 2018 yakoze impinduka mu bakuru b’itorero n’abavugabutumwa bimurwa mu ma Paruwasi atandukanye muri aka karere.


Mwarimu Niyongira Vincent waruzwi cyane mu cyumba cyo kuwagatanu kuri ADEPR Remera yahavanywe ashyirwa mu Gatsata

Mu mpinduka zakozwe izigarukwaho cyane ni Mwarimu Vincent warumaze igihe kinini ayobora icyumba cy’amasengesho yo kuwagatanu muri ADEPR i Remera wahakuwe akoherezwa muri Paruwasi ya Gatsata ndetse na Mwarumu Umuhanuzi Munyembabazi Eduard wabarizwaga muri ADEPR Paruwasi ya Gatsata wahimuwe akoherezwa muri Paruwasi ya Rusororo.

Rev.Pastor Butera Celestin umushumba wa ADEPR mu karere ka Gasabo mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM ku murongo wa Telephone yemeje aya makuru y’izi mpinduka agira ati:"Nibyo inama y’abashumba muri aka karere twakoze impinduka mu bakuru b’itorero na bamwe mubavugabutumwa ku mpamvu z’inyungu z’umurimo w’Imana.


Rev.Pastor Butera Celestin umushumba wa ADEPR mu karere ka Gasabo

Ati: mw’itorero ry’akarere ka Gasabo hari abakozi batatu bagiye mu kiruhuko k’izabukuru ndetse hakaba hari n’abandi baba baturuka kure cyane bibi ngombwa ko tuborohereza hamwe n’izindi mpamvu zitandukanye z’umurimo w’Imana niyo mpamvu hakozwe izo mpinduka kandi birasanzwe umukozi w’Imana wese aba aziko ashobora kwimurwa kuko umurimo w’Imana ukorerwa hose umuntu yatumwa n’itorero" .

Pasiteri Hakizimana Donacien wari muri Paruwasi ya gasogi yagiye muri Paruwasi ya Mukuyu, pastor Jacques wari i Gasave yajyanywe muri Paruwasi ya Kacyiru , Pastor Rugumyangabo Denis Wabaga mu Rukurazo yajyanwe muri Paruwasi ya Rukiri, wabaga muri ADEPR Rugando yimuriwe muri Paruwasi ya Rukurazo, Pasiteri Felicien Ndayisenga wabaga i Gihogwe yajyanwe muri Paruwasi ya Bumbogo ,Mwarimu Eduard Munyembabazi wabaga muri Paruwasi ya Gatsata yagiye ADEPR Rusosoro.

Mwarimu Birasa Jean Paul wabaga muri Paruwasi ya Gasogi yagiye mu Bibare, Mwarimu Rwozi Augustin Wabaga muri ADEPR Kayanga yagiye MURI Paruwasi ya Mukuyu, Mwarimu Ndikubwimana Moises wabaga ADEPR Rusorero yagiye muri Paruwasi ya Rugondo na Mwarimu Niyongira Vincent wabaga muri ADEPR Remera wajyanwe muri Paruwasi ya Gatsata.


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • , 12 January 2019 , saa 12:10'

    Icyo yanditse :

    Nibakomere kdi bakomeze umurimo uracyari mugali

  • Elisha , 12 January 2019 , saa 15:11'

    Icyo yanditse :

    Data watwese ababashishe gukora ibyubutwari

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO