Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gasabo: Abategarugori ba ADEPR babereye nk’umusamariya w’umunyembabazi mugenzi wabo w’indushyi -Amafoto

Ubwanditsi , 1 month ago

Abagore bo mu itorero rya ADEPR akarere ka Gasabo ku bufatanye n’itorero ryabo bishyize hamwe bubakira inzu yo guturamo Madame Mukamusoni Leonille w’indushyi yatawe n’umugabo amusigira abana 5.

Iyi nzu yubakiwe uyu mupfakazi iherereye mu karere ka Gasabo mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Mukuyu ari naho uyu wafashijwe asengera ,ikaba yatashywe kumugaragaro kuri uyu wa gatanu taliki 22 Gashyantare 2019 mu biroli bikomeye byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye zirimo abayobozi b’inzego z’abagore kuva kurwego rw’igihugu ,mururembo rw’umujyi wa Kigali ,mu karere ka Gasabo no muri iyi Paruwasi



Iyi nzu yatashwe kumugaragaro n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR

Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’ubuyobozi bw’itorero, mubitabiriye harimo nk’umushumba w’iyi Paruwasi Bwana Rev.Jean Paul Niyihaba,hari Bwana Rev.Butera Celestin umushumba w’itorero ry’akarere ka Gasabo ,hari Bwana Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije w’ururembo rw’umujyi wa Kigali hakaba hari na Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR ari nawe wari umushyitsi mukuru.

Rev.Butera Celestin umushumba wa ADEPR mu karere ka Gasabo yavuzeko iyi nzu yubatswe no kwishyira hamwe kw’abagore bo muri aka karere k’ubufatanye n’itorero rya ADEPR ikaba yaruzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni eshatu (3Millions Rwandan Francs) ikaba igizwe n’inzu yo guturamo,igikoni ndetse n’ubwiherero.

Madame Mukamusoni Leonille wubakiwe iyi nzu yabwiye umunyamakuru wa IYOBOKAMANA.COM ko yuzuye ishimwe rikomeye kuko nyuma yo gutabwa n’umugabo akamusigira abana batanu yasiragiye cyane ,akanyagirwa n’imvura ,inzu iza kumugwaho maze nyuma yibyo byose agobokwa n’abagiraneza .


Madame Mukamusoni Leonille wubakiwe iyi nzu

Ati:"Nukuri itorero rya ADEPR n’aba bagore bo muriryo bambereye nk’umusamariya w’umnyembabazi kuko bangiriye impuhwe aho nari nabuze undi wazingirira ,Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo ibampere imigisha myinshi kuko batumye isezerano Imana yari yarampaye ryo kuzabona inzu risohora".

Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR mw’ijambo yagejeje kubitabiriye iki gikorwa yashimye bikomeye abagore bishyize hamwe bagakora igikorwa cy’indashyikirwa nk’iki ndetse abasaba kurushaho kuba umsemburo w’imibereho myiza ku banyetorero,ku muryango nyarwanda no kugihugu muri rusange .


Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR yasabye abagore kurushaho kuba umusemburo mwiza mu mibanire y’imiryango nyarwanda

Muri aya magambo Rev.Karangwa John yagize ati:"Abagore n’ikiciro gikomeye kw’itorero niyo mpamvu mukwiriye kurushaho gutanga umusanzu wanyu mu guharanira itembere ry’umuryango nyarwanda ,mutoza abana imico myiza ndetse munigisha abakiri bato ibijyanye n’imico y’abanyetorero rya ADEPR .









Abashumba ku nzego zitanduukanye n’abayobozi b’abagore bitabiriye iki gikorwa

Umushumba wa ADEPR mu karere ka Gasabo ,Rev.Butera Celestin






Nyuma yo gutaha iyi nzu berekeje murusengero barasenga ari naho umuvugizi wungirije yatangiye impuguro kububatse ingo


Banafashe amafoto y’urwibutso
Amafoto:Mutuzo Innocent/IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO