Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ev.Harerimana Steven yahaye Mandat abahanzi ,abahanuzi,aba Pasiteri n’abavugabutumwa bakoreshwa n’inda zabo-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 November 2018 saa 09:28'

Umuvugabutumwa Harerimana Steven [Niyibeshaho] yavuzeko abantu bose barimo abaririmbyi baririmba indirimbo zitiriwe Imana ,abavugabutumwa bwiza ,abahanuzi n’abayobozi b’amadini n’amatorero bakoreshwa n’inda zabo ko igihe (Mandat ) bafite cyo gukorera k’ubutaka bw’u Rwanda kitarenze imyaka ibiri kuko yumva ahagurukiye kumenyesha abantu ukuri.


Ev.Harerimana Steven yahaye Mandat abakorera Imana banyuranyije n’ukuri

Ev.Harerimana Steven Harerimana yatangaje ko ababazwa bikomeye n’ukuntu ikinyoma cyahawe imbaraga mu nyigisho, ibihangano, mu madini n’izindi ngeri zitandukanye.

Ibi uyu muvugabutumwa yabigarutseho mu giterane ‘Menya Ukuri’ cyabereye i Kabuga kuri Bambino i Kabuga ku cyumweru cy’umunsi w’ejo ku wa 4 Ugushyingo 2018 ahari hateraniye abantu benshi b’ingeri zitandukanye bitabiriye iki gitaramo cye.

Yagaragaje intambara iri hagati y’ikinyoma n’ukuri, avuga ko yiteguye kuyirwana kugeza ku mwuka we wa nyuma.

Yagize ati “Umuhanzi akora indirimbo y’umwimerere, akabona itari ku isoko, inda igahita imuha igitekerezo, ikamubwira ko ibintu bye ari ukuri ariko bitagezweho. Koresha umwimerere wawe kugeza igihe ibizima byawe bizakura ibipfuye ku isoko.”

Yikije cyane ku bahanuzi n’abatwara ubutumwa ariko bishakira indonke.

Ati “Abahanuzi mukwiye kuvuga ibyo Imana ivuga, ntimwongereho ibyo inda zanyu ziivuze kuko hari igihe umuhanuzi aza atavangiwe ahubwo indaye akaba ariyo imuvangira yamara kuvuga ibyo Imana imutumye agahita arenzaho n’iby’inda ye imutumye .

Uyu muvugabutumwa ntiyakosoye abahanzi n’abahanuzi gusa ahubwo yanagarutse ku bavugabutumwa bagenzi be aho yavuzeko bamwe batangira neza babona bamaze kwigarurira abantu bagatangira kwiga amaco y’inda ngaho imyambarire bakayihindura ,abandi imvugo zigahinduka bakigana abandi,abandi bakirirwa bashishura inyigisho bumviye kubandi ati :"Burya igihe cyose uvuze ibintu byavuzwe cyangwa ugakora ibintu byakozwe n’abandi ntacyo uba uvuze nta nicyo uba ukoze ahubwo uba uri imburamukoro".


Umuvugabutumwa Harerimana yakurugutuye abiyita abakozi b’Imana badakoresha ukuri

Yavuze kandi ko hari abashumba b’abambuzi biba ibyarubanda bitwaje Imana kuburyo bamwe bageze kurwego rwo kugurisha amazi mu ducupa tw’amavuta n’andi mabi menshi akorwa n’abantu Societe yari ikwiriye gufatiraho icyitegererezo ariko abameze gutyo bose Mandat yabo ntirenze imyaka 2 bakorera kubutaka bw’u Rwanda kuko ukuri kugiye gutsinda ikinyoma kumugaragaro .

Yavuze ko bamwe bakwiye gukurikiranwa nk’abajura ruharwa.

Ati “Umuntu araye ahantu ahanura, mu gitondo bakabura televiziyo, uwo akwiye kujyanwa i Mageragere. Hari n’abandi ubona bakeneye kujyanwa i Ndera, ibitekerezo byabo bikagororwa.”

Ev.Harerimana Steven udatinya gukoresha imvugo zikakaye kubera umubabaro aterwa no guhabwa intebe kw’ikinyoma muri iki gitaramo yumvikanye haraho avugako abakora bene ibi byose yavuze haruguru bamwe yabise imburamukoro ,abandi abita ibisambo ruharwa ,abandi abita imburagasani n’izindi Terme zitangaje zibajijweho n’abantu benshi mubari bitabiriye iki giterane gusa benshi mu baganiriye n’itangazamakuru bashimye uyu muvugabutumwa kuko yatinyutse kuvuga ukuri abandi bantu benshi batinya .

Abitabiriye iki gitaramo bagize icyo bavuga ku nyigisho ya Ev.Harerimana Stiven


Madame Mutabonwa Jacquelline uhagarariye ‘Nka Tabita Ministry’

Mutabonwa Jacqueline uhagarariye ‘Nka Tabita Ministry’ nk’umufatanyabikorwa w’iki gitaramo yavuze ko ijambo yumvise agiye kurigira umutwaro ukomeye .

Ati “Mu mitima yacu no mu masengesho yacu ukuri gukwiye gukomeza kumenyekana. Turabishyigikiye kandi tuzakomeza turwanirire ko kuganza ikinyoma.”

Umuhanzi Muhoza Janvier wamamaye mu ndirimbo ‘Izabikora’ yakomoje ku kugeza izi nyigisho ku bantu benshi.

Ati “Gukoresha umwimerere wanjye no kwirinda kuyoborwa n’inda ngo mpindure umuhamagaro wanjye.”

Harerimana avuga ko nubwo ikinyoma kiganje ariko hakiri abakozi b’Imana bazima bakwiye kuyobokwa.

Ati “Hari abanyabwenge bagiye guhangana n’abadashaka impinduka kandi iyo ntambara Imana irayishyigikiye. Mumfashe tugambanire ikinyoma kive ku isoko.”

Mu iyerekwa amaranye imyaka itanu ngo Imana hari abo igiye guhagurutsa nkuko yakuye Dawidi mu ishyamba, agasigirwa kuba Umwami no guhangana n’amahanga yarwanyaga Abisiraheli.

‘Menya Ukuri’ yitabiriwe n’abahanzi barimo Mutabazi Danny, Umukirigitanga Deo Munyakazi, Muhoza Janvier, Manzi Olivier, Dan M Gakwaya, Hello Ziggy, abaraperi MD na Dass Choir,Kesho Band ,Umuhanzi Aron wasusurukije bikomeye abitabiriye iki gitaramo n’abandi.



Abacuranzi bagize Kesho Band ya Mani Martin bacuranze muri iki gitaramo abantu baranyurwa


Umuhanzi Aron yasusurukije bikomeye abitabiriye by’umwihariko aririmbana na Papa we anacurangirwa n’aba bavandimwe be babiri bari hejuru


Umuhanzikazi Hello Ziggy yasusurukije abitabiriye iki gitaramo










Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye iki gitaramo

Umuhanzi Dany Mutabazi yanyuze abitabiriye iki gitaramo


Manzi uzwi muri filimi Nyarwanda na we yari ahari

Umuhanzi Muhoza Janvier yaririmbye muri iki gitaramo

Abayisenga Ben ni we wavangaga imiziki ihimbaza Imana

Umunyamakuru Issa Noel Kalinijabo akaba n’Umuvugabutumwa niwe wayoboye iki gitaramo ’Menya Ukuri’

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.