Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Eugene Peterson wahinduye Bibiliya mu ndimi zimwe na zimwe yitabye Imana

Ubwanditsi , October 2018

Rev. Eugene Peterson, wari umupastori wo mu itorerop ry’abaperesepteriene akaba n’umwanditsi wa “The Message,” aho yagendaga asobanura byinshi ku bijyanye n’ibikubiye mu ijambo ry’Imana ryanditse muri Bibiliya yatabarutse kuri uyu wa mbere.

Benshi mu bakozi b’Imana batandukanye nbagiye bandika amagambo ku mbuga zabo nkoranyambaga aho bagendaga bifuriza iruhuko ridashira uyu musaza ari nako bakomeza guhamya ko atapfuye ahubwo yasinziriye ndetse banasaba abatuye isi kweza inzira zabo kuko inzira ya bose ari imwe.

Peterson yavukiye mu burasirazuba bwa Stanwood, Wash, Ariko akurira muri Kalispell, Montana, Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza ya Seattle Pacific University.

Ndetse iyi kaminuza ikaba nayo yabitse urupfu rw’uyu musaza babinyujije ku rubuga rwabo rwa facebook

Eugene Peterson yatabarutse afite imyaka 85


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO