Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ese waba uzi abaririmbye indirimbo ikunzwe gukoreshwa mu matorero yo mu Rwanda yitwa” Imela”? Menya abayiririmbye unamenye uko iririmbwa.( Video)


Yanditswe na     Ubwanditsi
20 March 2018 saa 02:21'

Mu matorero menshi yo mu Rwanda, ni kenshi tugenda twumva indirimbo zaririmbwe n’abandi bahanzi bo mu bindi bihugu ndetse no muzindi ndimi zitandukanye. Rimwe na rimwe ugasanga abantu bagerageje kuyihindura mu Kinyarwanda cyangwa bakanayiririmba muri urwo rurimi iririmbwemo.

Nyuma yuko tubonye ko abantu benshi bakunda izi ndirimbo, ndetse abandi bakazirirmba batazi inkomoko zayo ndetse banibaza uko bazimenya birambuye, yahisemo kujya abatoranyiriza indirimbo zikunzwe zitakozwe mu Kinyarwanda,tukazibagezaho mukabona uko mwazimenya ndetse mwanazigisha n’abandi.

Iyi ndirimbo rero yakunzwe cyane yakozwe n’abahanzi babiri bakomoka mu Gihugu cya Nigerira aribo: Nathaniel afatanyije na Enitan:

Nathaniel Bassey yavukiye mu Gihugu cya Nigeria mu mugi wa Lagos. Umuco wo gukunda no gukorera Imana yawigiye kuri ise umubyara Mr E Joshua Bassey, yari umukozi w’Imana mu rusengero rwitwa Apostolic Church Bashua Assembly. Noneho ku myaka mike atangira gukunda kuririmba ndetse n’ibijyanye n’iyobokamana.

Nathaniel Bassey

Enitan Adaba yavutse muvukiye mu mugi wa Lagos mu Gihugu cya Nigeria ,Ku Itariki 22/10/1978. Uyu yakuze akunda kuririrmba ariko yaje gukomezwa cyane ndetse no guterwa imbaraga na mukuruwe, kuko yafataga igihe akamukirikirana ndetse akamutoza biza kumuviramo kuvumbura byinshi kubijyanye no kuririmba ndetse na muzika.

Enitan Adaba.

Imela ni ururimi rwo muri Nigeria aba bombi bakomoka bikaba bisobanura: Urakoze ( Thank you)

Mukinyarwanda nabo bagenekereje basobanuye inyikirizo y’iyi ndirimbo bati: “Ushimwe,ushimwe, Muremyi Mana ihambayeee, Ushimwe, ushimwe Yesu weeeeee.”

Reba video ifite n’amagambo biragufasha kumenya iyi ndirimbo:

Inkuru yanditswe na Tuyishime Rucie

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.