Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Dr Bishop Fidele Masengo yanenze abahanzi bikakaza bakigira nk’ibigirwamana bagashaka kurindirwa umutekano nk’aba General


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 August 2018 saa 15:24'

Dr Bishop Fidele Masengo umushumba mukuru w’itorero rya Forsquere Gospel Church Rwanda yanenze abahanzi batangira bakorera Imana neza bamara kubona batangiye kugira abakunzi bagatangira kwikakaza no kwishyira hejuru ndetse ugasanga barashaka ko abantu babafata nk’ibigirwamana yewe bakishyiriraho ababarindira umutekano nkaho ari abasirikari bakuru(General).

Ibi Bishop Masengop Fidele yabivuze ku mugoroba w’ejo kuwagatanu taliki ya 03 Kanama 2017 ubwo yari yitabiriye ibroli byo gutangiza kumugaragaro More Worship no gutanga ibihembo bya Thanks Awards byabereye kuri Hotel la Diplomate iherereye ku Gishushu.

Uyu mushumba wari umwigisha w’ijambo ry’Imana muri ibi biroli yabanje gushima Imana yabanye nawe murugendo yaramazemo iminsi ku mugabane w’Amerika ati:"Naraye njyeze i Kigali ku mugoroba ariko ubwo navaga Chicago njyeze Bruselle nahuriye ku kibuga cy’indege n’abaririmbyi ba Ambassadors baransuhuza duhuza urugwiro mbona bakereye gukora ivugabutumwa ku mu gabane w’Amerika numva nshimye Imana cyane ku ntambwe igenda iteza abanyarwanda kandi niba dushaka ko abannyamahanga baza mu Rwanda nuko natwe tujyayo kandi imbuto twera akaba arizo zizabakurura nabo bakaza".


Dr Bishop Fidele Masengo niwe wabwirije ijambo ry’Imana abwira abantu ko kuramya no guhimbaza Imana byiza arukubigendana hose kandi unabikora mu gihe cyose

Uyu mushumba yakomeje avugako muri uru rugendo rw’ivugabutumwa yigishaga inyigisho ivuga uburyo umwanzi w’ububyutse aruko itorero ritavuye i Yerusaremu mu gihe Yesu yabwiye abigishwa be ngo bagendamu mahanga yose babwirize ubutumwa bwiza guhera i Yerusaremu kugera i Yudaya ,isamariya no ku mpera y’isi,ibi bivuzeko ubutumwa bwiza tugomba kubuhera i Yerusaremu .

Uyu mushumba yahuje gutangirira i Yerusaremu no kuramya Imana no kuyihimbaza avugako kuramya Imana bikwiriye gutangirira mu midugudu ,mu mitima yacu aho tujyenda mu baturanyi tukareka kuramya Imana aruko twaje mu nsengero gusa .

Muri ibi biroli Dr Bishop Masengo Fidele yavuzeko kuramya Imana kwiza atari amagambo y’indirimbo zituje ahubwo kuramya Imana n’ubuzima bwose bw’umuntu atangirira aho atuye ,akabijyana muri Bus ,akabijyana kuri moto ,akabujyana mw’ishuri ,akabijyana aho ajya hose .

Ati:" Ibyago dufite nuko dufite abaramyi bo kuri Podium no mu nsengero gusa ariko bakabitaho bagera hanze bakagenda ari abandi ati:Mperutse kujya mu gitaramo mbonamo uwo bita umuramyi aradutaramisha turafashwa ariko nyuma umuntu ambwira ibyo ajyamo iyo avuye murusengero numva isoni ziranyishe".

Uyu mushumba yakomeje atanga ingero nyinshi aho yavuze uburyo Dawidi akwiriye kubera abaramyi icyitegerezo cyiza kuko yacaga bugufi ati" Hari ikintu cyateye hano iwacu ugasanga umuntu aramenyekanye gatoya agatangira kuvuga ngo ari kuri Hit akishyira hejuru agashaka gufatwa nk’ikigirwamana kandi ndagirango mbabwireko iyo umuririmbyi yamaze gufatwa na dayimoni wo kwibona no kwishyira hejuru aba arimo agenda arangira kuko imva ya mbere itezwe abaririmbyi n’ubwibone no kwishyira hejuru mu gihe nyamara iyo umuntu ashaka gushyirwa hejuru yicisha bugufi kuko Imana niyo igiye guhamagara ntihamagara abakomeye ahubwo ikomeza abo yahamagaye".

Yavuzeko ikindi kintu abaramyi dukwiriye kwigira kuri Dawidi arugukora kuramya Imana no kuyihimbaza bifite ikiguzi ati:’Dawidi yararirimbye avugako ntacyo yakwitura Imana ati:"Kugirango umuntu akore indirimbo biragora ,umuntu ahimba indirimbo ,akarepeta agatanga amafaranga ariko iyo umuntu abikoranye umutima ubikunze kandi intego ikaba gushyira izina ry’Imana hejuru byanze bikunze Imana iramwitura.

Yagarutse no kuri Abel avugako yabaye umuramyi mwiza kuko yaturaga Imana bikazamuka ari umubavu mwiza ku Mana ati:Buya kuririmba indirimbo nziza ariko udatanga icyacumi n’amaturo kuramya kwawe kuba gupfuye".

Dr Bishop Masengo yasoje iyi nyigisho ye asaba abahanzi ko kuramya kwabo kose bakwiriye kubikora mu ntego yo guhesha izina ry’Imana icyubahiro kandi bakabikora bibavuye ku mutima ndetse bakareka kwishyira hejuru ahubwo bagaca bugufi icyubahiro kikaba icy’Imana kandi kuramya Imana bigakorwa bivuye mu mitima kurusha kuva mu nsengero no mu matsinda umuntu aririmbiramo.





Dr Bishop Fidele Masengo ibi yabivuze ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutangiza More Worship no gutanga ishimwe rya "Thanks Awards"

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.