Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Dore ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko Papa Francis ari ishyiga ry’inyuma mu idini rya Anti-Christ(Illiminatti)

Ubwanditsi , 5 months ago

Nyuma yuko hari amagambo menshi yagiye avugwa, yerekeye kuri uyu mukozi w’Imana,papa Francis ngo ko yaba agiyeho kugira ngo ayobore ubwoko bw’Imana mu nzira za Sekibi cyane ko ngo yari no mu idini rya Illiminatti ubu ibimenyetso bigaragaza ko ari muri iri dini byamaze kujya ahagaragara,nkuko bigaragazwa n’ikinyamakuru newsmax.com

Yari yashushanyije ihembe

Illiminatti ni iki?
Illiminatti ni idini rikaba n’umuryango ,bivugwa ko ugizwe n’abantu bakomeye ku isi, cyane cyane bayoboye abandi,kandi ngo ukaba ugenzura isi yose ukoresheje ikoranabuhanga.Ibimenyetso byawo bikaba ari ikirango kiri mu ishusho ya Mpande eshatu no mu ishusho ya Piramide(pyramid) kandi akenshi bakagaragazwa n’imibare y’ibiharwe uhereye kuri 3, 6, 9, 11, 13, gukomeza.

iki ni kimwe mu birango by’uyu muryango

Papa Francis yagaragaje ko abarizwa muri uyu muryango ryari?
Mu mwaka w’2013 mu kwezi kwa gatatu ubwo papa Benedict wa 16 yeguraga ku mwanya w’ubushumba bwa kiriziya Gaturika,hahise hakorwa ihatana ryo gushaka umuntu wamusimbura,ari nabwo habonetse abakaridinari umunani bahataniraga umwanya wo kujya k’ubushumba bwa kiriziya Gaturika,kandi papa Francis nawe yari ari muri abo bakaridinari umunani bahataniraga uyu mwanya, nyuma akaza no kuwegukana.

Uyu mushumba yagiye yifotoza amafoto menshi agaragaza bimwe mu bimenyetso by’iri dini harimo nko kwerekana intoki ebyiri gusa, bisobanura amahembe abiri ndetse no gupfuka ijisho rimwe bigaragaza ishusho rya Mpande eshatu nkuko biri mju bimenyetso bigaragaza uyu muryango wa Illiminatti.

Aha yari kumwe nakaridinari Luis Antonio Tagle nyuma yo gutorerwa uyu mwanya

Ninde mukozi w’Imana wundi uba muri iri dini?
Ubwo bari bari gutorerwa uyu mwanya,hari umukaridinari wo muri Leta ya Philipine nawe wari muri abo umunani witwa Luis Antonio Tagle bari bameze nkaho bahuje umugambi kuko kuri ayo mafoto yose agaragaza uyu muryango babamo bari bari kumwe ndetse akaba ari nawe wamukurikiye.

Louis Antonio Tagle (ibumoso)

Ese kuki bivugwa ko ishyirwaho ry’umushumba wa kiriziya ari ubushake bwa Illiminatti?
Amatora y’uyu mushumba ngo yaba ari ibikorwa bya illiminatti,nkuko ntubikesha abantu bakoresha urubuga rwa twitter,kuko bo bavuga ko abantu bose bagomba kujya guhatanira uriya mwanya bagomba kuba baba mu idini rya illiminatti,kandi ngo abantu ntabwo baba banganya ubutoni mu muryango, ngo ni nayo mpamvu usanga umwe yabaye uwa mbere undi akaba uwa nyuma nkuko byabaye kuri Tagle na Francis.Ndetse banakomeza bavuga ko hari ibitambo by’amaraso bitangwa muri uyu muryango,ngo kuko agaciro k’umunyamuryango kagenwa n’ibikorwa yakoreye umuryango(ibitambo).

Bivugwa ko banatanga ibitambo by’amaraso
Ubwo uyu mushumba yatorerwaga uyu mwanya byari ibyishimo byinshi kuri we

Ubwo uyu mushumba yatorerwaga uyu mwanya byari ibyishimo byinshi kuri we
Bamwe mu bashakashatsi bakaba baravumbuye ko Illiminatti ifite intego zo kwiyegurira ubutegetsi,amadini ikoresheje abantu bakomeye muri izo nzego kugira ngo bigarurire isi yose.

Uyu muryango ushaka kwigarurira isi ubicishije mu bantu bose bakomeye

Uyu muryango ushaka kwigarurira isi ubicishije mu bantu bose bakomeye
Nkuko amakuru atangazwa n’ikinyamakuru newsmax.com abitangaza,ngo uyu mushumba yatorewe kuri uyu mwanya afite intego yo kugemura ndetse no kuyobya ubwoko bw’Imana ngo bikaba binakekwa ko bishobora kuba ari nayo mpamvu yaba agenda yemera ibintu Bibiliya iziririza birimo nk’ubutinganyi ndetse n’ibindi.

Reba amafoto menshi y’uyu mushumba yasohotse yamamaza anakora ibimenyesto bya illiminatti.

Christian N.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO