Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzikazi Diana Kamugisha yavuze impamvu zikomeye akundira Pastor Charles Mugisha na Apostle Alice Mignone Kabera

Ubwanditsi , 2 months ago

Umuhanzikazi Diana Kamugisha yasobanuye impamvu ikomeye ituma akunda Pastor Charles Mugisha(Umushumba w’itorero New Life Bible Church) anavuga impamvu mubashumba b’aba mama yemera cyane Apostle Alice Mignone Kabera umuyobozi wa Women Faundation Ministries akaba n’umushumba wa Nobles Family Church .

Umuhanzikazi Diana Kamugisha yavuzeko icya mbere akundira Pastor Charles Mugisha aruko akunda abantu kandi agahirimbanira ko abantu benshi bagubwa neza kandi agakunda Imana mu buryo bukomeye ndetse ngo akaba yigisha inyigisho zitari Complique kuburyo ubutumwa buri mu nyigisho ze byorohera buri wese kuzumva kandi akaba ari umunyamuziki mwiza ikindi akarangwa no guca bugufi cyane .

Umuhanzikazi Diana Kamugisha yavuzeko ibyo akundira Apostle Mignone kurusha abandi aruko yoroheje mu mutima kandi akaba akunda ubuhanuzi muriwe kandi akaba ari Class mu kwambara neza mbese agezweho ntasubizwa inyuma n’amateka mbese muri rusange ari Update bigatuma akundwa n’abantu bakuru ,urubyiruko n’abasaza n’abakecuru.

Ibi uyu muhanzikazi yabitangarije mu kiganiro aherutse kugirana na IYOBOKAMANA.COM ubwo yabazwaga umushumba akunda kurusha abandi mu bagabo no mubategarugori.

Diana Kamugisha mu magambo ye yagize ati:”Abashumba bose ndabakunda ariko umushumba unshumba buri munsi ni Pastor Charles Mugisha,umva ndamukunda cyanee pe,ni umuntu ukunda abantu cyane agashimishwa no kubona babayeho neza.ubu Newlife irihira abana basaga ibihumbi 10,ikindi mukundira akunda Imana cyane bikomeye kuburyo uvuga ko yamize Yesu bunguri ,urumva rero icyo ni ikintu gikomeye.Ikindi mukundira ni ukuntu yigisha,ntabwo yigisha inyigisho zikomeye,ngo yigishe inyigisho ziri complique(zigoye),yigisha neza,arasobanura neza mbese yigisha message (ubutumwa) kuburyo igera kuri buri muntu wese,mbese akenshi iy yigishije mbona indirimbo,ubu se mvuge iki ndeke iki?akunda abahanzi,akunda umuziki,ahora atubwira ukuntu umuziki uzaba uri m,u ijuru nkumva connection niyo neza neza”.

Agaruka kubyo akundira Apostle Mingone Kabera ,Diana Kamugisha yavuzeko ruko yoroheje mu mutima kandi akaba akunda ubuhanuzi muriwe kandi akaba ari Class mu kwambara neza mbese agezweho ntasubizwa inyuma n’amateka mbese muri rusange ari Update bigatuma akundwa n’abantu bakuru ,urubyiruko n’abasaza n’abakecuru.

Ati:"Hari n’ikindi nkundira Apostle Mignone duhuriyeho njye nawe nuko twembi turi abarokore banateze igitambaro mu mutima mbese turi abarokore bakabya badakunda agakiza kajenjetse nkababarokore bo muri ADEPR nibo twajyaga tuvuga ko bakabya gukizwa .

Umuhanzikazi Diana Kamugisha asoza ikiganiro twagiranye yagarutse kugitaramo gikomeye ari gutegura yise ngo "Prophetic Concert " izaba kuwa 16 Kamena 2019 ikazabera kuri Newlife Bible Church ikazaba ifite intego yo kumurika Album uyu muhanzikazi yise ngo "Prophetic Songs". Iki gitaramo k’imbaturamugabo kizaba kirimo abaririmbyi batandukanye nka Patient Bizimana ,Dinah Uwera,Gogo,Sam Rwibasira,Nkomezi Alexis ,Ashimwe Dorcas Dudu ,Mpundu na Mass Choir izaba igizwe n’abantu 20 hamwe n’abandi bahanzi bataratangazwa kandi nabo bakunzwe.

REBA IKIGANIRO NA DIANA KAMUGISHA AVUGA KUBAKOZI B’IMANA YEMERA BARIMO PASTOR CHARLES MUGISHA NA APOSTLE MIGNONE KABERA

REBA IKIGANIRO CYOSE IYOBOKAMANA TV DUHERUTSE KUGIRANA NA IYOBOKAMANA TV:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO