Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Christafari igiye kugaruka mu Rwanda mu birori byo kumurika label ya mbere ya gikirisitu

Ubwanditsi , 4 months ago

Itsinda Beauty For Ashes (B4A) rimaze kwamamara mu Rwanda muri Rock ryatumiye Christafari irimo inararibonye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Reggae ku Isi, mu gitaramo gikomeye kizabera i Kigali.

Iki gitaramo cyiswe ‘A New Thing Concert’ kizaba ku wa 20 Mutarama 2019, kuri The Prayer House iherereye mu Murenge wa Niboye muri Kicukiro.

B4A ikora injyana ya Rock ivanzemo umudiho wa Kinyafurika yamamaye mu ndirimbo nka ‘‘Surprise’’, ‘‘Turashima’’, ‘‘Yesu ni we Super Star’’, ‘‘Yesu Ni Sawa’’. Yongeye gutumira Christafari yaherukaga gutaramira i Kigali mu ijoro ryo ku wa 4 Kanama 2018 muri ‘Unstoppable Concert’ yabereye muri Camp Kigali.

Umuyobozi wa B4A, Kavutse Olivier, yatangaje ko batumiye Christafari kuko iri tsinda rimaze igihe rizenguruka mu bitaramo muri Afurika.

Yagize ati “Twapanze gukora iki gitaramo bihurirana n’uko Christafari yari iri mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, bakoze ibitaramo bitandukanye mu bihugu nka Malawi, Kenya, Tanzania n’ahandi.”

Yakomeje avuga ko bafite gahunda yo kumurika itsinda rishya ry’umuziki ryitwa Prayer House Band rizaba rihuriyemo ayo bari bafite nk’umuryango wa Prayer House.

Iki gitaramo kizanamukirwamo label ifasha abahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

A New Thing Concert yatumiwemo Christafari izaririmbamo n’umuhanzikazi Gahongayire Aline wubatse ibigwi mu muziki wo kuramya Imana mu Rwanda unakunzwe mu ndirimbo yise ‘Ndanyuzwe’. Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira saa kumi z’umugoroba ni 10 000 Frw.

Christafari ni itsinda rya Gikirisitu ricuranga mu Njyana ya Reggae ryashinzwe n’Umunyamerika wavutse ubwa kabiri, Mark “Tansoback” Mohr mu 1989.

Mohr wari warabaswe n’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, yiyeguriye Yesu mu 1989, afite imyaka 17. Yahise yandika indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana iri mu njyana ya Reggae “Give Me Everything I Need” anayiririmba mu gitaramo. Icyo gihe yavuze ko atakiri “Rastafarian, abaye Christafarian”, izina rishinga imizi rityo ariko aza kurihindura arigira “Christafari” anashyiraho itsinda ry’abacuranzi be.

Christafari yamamaye mu ndirimbo zirimo “Hosanna”, “Here I Am To Worship”, “He Reigns”, “What A Beautiful Name”, “Your Beauty Chase Me”, Oceans (Where Feet May Fail), “He is greater than I”, “Valley of Decision” yamaze ibyumweru 15 iza mu icumi zikunzwe kuri Billboard’s “Top Reggae Albums” chart n’izindi. Imaze kugurisha album z’indirimbo zirenga ibihumbi 500.

Igizwe n’abantu icyenda, yatumiwe mu bitaramo bikomeye ku Isi aho yanyuze muri leta zirenga 46, ibihugu bisaga 74, yitabiriye ibirori by’imikino Olempike n’ibindi.


Christafari yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cyari cyiswe Unstoppable Concert cyabereye mu ihema rya Camp Kigali

Beauty for Ashes yatumiye itsinda rya Christafari ku nshuro ya kabiri


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO