Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Camp Kigali :Korali Shalom y’i Nyarugenge igiye guhurira na Ambassadors of Christ mu gitaramo cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwiswe ngo "Goliyati araguye"


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 November 2018 saa 00:14'

Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Nyarugenge nyuma yuko ku cyumweru yifatikanije na Alarm Ministries mu gitaramo cyari kigamije gushyigikira Bibiliya ,iri mu myiteguro ikomeye yo kwitabira ikindi gitaramo gikomeye aho izafatikanya na Ambassodors of Christ Choir yo mw’itorero ry’Abadiventiste hamwe na Korali Imirasire y’ibyiringiro yo muri EAR Dioseze ya Gahini mu ntego yo kurwanya ibiyobyabwenge .

Iki gitaramo giteguwe n’ihuriro ry’amadini n’amatorero bishyize hamwe ngo bahagurikire ikibazo cyo kurwanya no kurandura burundu ibiyobyabwenge mu Rwanda kizaba kuri uyu wa kane Taliki ya 29 Ugushyingo 2018 kikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village” hazwi nka Camp Kigali kuva kw’isaha ya saa kumi z’umugoroba kugera saa moya(16h00-7h00).

Biteganijwe ko kizahuza abantu batandukanye barimo Minisiteri y’ubuzima na Police n’abayobozi b’amadini n’amatorero hamwe n’abanyarwanda bose babishaka kuko kwinjira muricyo nta kindi bisaba ari no muri ubwo buryo abazitabira bazataramirwa n’aya makroali yavuzwe haruguru nkuko Musenyeri Alex Birindabagabo ukuriye iri huriro ry’amadini kuri iki kibazo cyo kurwanya ibiyobyabwenge aherutse kubitangariza itangazamakuru.


Umuyobozi wa Peace Plan, Musenyeri Alex Birindabagabo, avuga ko ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru bibiri

Umuyobozi wa Peace Plan, Musenyeri Alex Birindabagabo, avuga ko ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru bibiri, aho bwise, “Kugwa kwa Goliath”, bukazakurikirwa na gahunda ya Rwanda Shima Imana. Biteganijwe ko iyi gahunda ngo izakorwa hirya no hino mu gihugu taliki ya 02 Ukuboza 2018.

Yagize ati “Hazasakazwa ubutumwa buvuga ku kurwanya ibiyobyabwenge, biteganyijwe ko buzagezwa ku bantu barenga miliyoni eshatu cyane cyane urubyiruko, mu bukangurambaga bwabanje, twakoze igenzura dusanga 67% by’abarebwaga nabwo barabiretse, abandi barabatizwa ndetse n’abandi bashinga amashyirahamwe.”

Naho Rev. Euphrem Karuranga umuvugizi wa ADEPR, we avuga ko banagira uruhare mu gufasha n’ababaswe n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, nk’uko yabibwiye itangazamakuru.

Agira ati “Tugerageza gusubiza mu buzima busanzwe urubyiruko baba barabaswe n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge, bamwe tubajyana Iwawa ariko tukanabakurikirana kugira ngo turebe ko batazagaruka ngo babisubiremo.”

Mu mwaka ushizwe kandi hafashwe abantu 48 bacuruza ibiyobyabwenge, aba bakaba bari munsi y’imyaka 18 nk’uko Polisi y’u Rwanda bitangaza.

Ku ruhande rwa Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge ibajijwe niba izaririmba muri iki gitaramo yabyemenye ivuga ko yagitumiwemo kandi ko iri mu myiteguro .

Mushinzimana Samuel umutoza w’indirimbo wa Korali Shalom mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yemeje aya makuru agira ati:"Nibyo koko Shalom badutumiye muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu gitaramo kizabera mw’ihema rya Camp Kigali kuri uyu wakane w’iki cyumweru kandi ni byiza kuko ni ngombwa ko dukorera Imana tugifite uburyo n’imbaraga.

JPEG - 450.6 kb
Mushinzimana Samuel umutoza w’indirimbo muri Korali Shalom

Yakomeje agira ati:"Urabona Korali Shalom ku cyumweru twasoje twitabiriye igitaramo cyo gushyigikira Bibiliya cyari cyateguwe na Alarm Ministries ifatanije na Sociyete Biblique cyabereye muri Dove Hotel none nyuma y’iminsi 4 tuvuyeyo tugiye kwitabira ikindi cyo gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Kuwa kane tuzava Camp Kigali kuwa gatanu nimugoroba Shalom twerekeze twerekeze i Rusizi mu giterane gikomeye twatumiwemo na Korali Umucyo ya ADEPR Yerusaremu yaho ifite igikorwa cyo kumurika Album dutaramane nabo kuwa gatandatu kurusengero noneho ku cyumweru taliki 02 Ugushyingo 2018 iki giterane gikomereze muri Stade y’aka karere ka Rusizi doreko bizaba bihuriranye n’umunsi hirya no hino mu gihugu hazaba habaye ibiterane bya Rwanda shima Imana bishingiye ku kwamagana no kurandura burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge".


JPEG - 298.8 kb
Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge nyuam yuko ihembuye abitabiriye igitaramo cya Alarm Ministries igiye guhurira na Ambassadors mu kurwanya ibiyobyabwenge ihave yerekeza mu giterane gikomeye i Rusizi
JPEG - 344.9 kb
Ambassadors of Christ y’Abadiventiste ihuriye na Shalom y’i Nyarugenge n’Imirasire y’ibyiringiro ya EAR Dioseze ya Gahini mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.