Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Amwe mu maradiyo yirukanye nabi Pastor Ezra Mpyisi amubuza kuzongera kubwiririzaho ijambo ry’Imana


Yanditswe na     Ubwanditsi
8 August 2018 saa 07:12'

Pasiteri Ezra Mpyisi yatangaje impamvu ikomeye yatumye ahagarikwa kwigisha ijambo ry’Imana ku maradiyo amwe namwe mu Rwanda

Ibi Pasiteri Mpyisi yabitangaje ubwo aherutse kwigishaga ijambo ry’Imana mu itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ry’abanyeshuri ba Kaminuza basengera mu yahoze ari KIST,

Yatangaje ko yabujijwe kwigisha ijambo ry’Imana ku maradiyo atandukanye bitewe n’uko yigisha ibitandukanye n’iby’abandi, ibintu avuga ko bimubabaza cyane kuko ubutumwa afite yabumenye ashaje dore ko ngo mbere yasaga n’uroga abantu.

Ni umusaza uzwiho kugira imivugire n’imyigishirize itandukanye n’iy’abandi bakozi b’Imana ndetse usanga agarukwaho n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo ye itangaza benshi.

Yemeza ko gusobanukirwa na bibiliya yabimenye ashaje dore ko yamaze igihe kinini yigisha ijambo ry’Imana ariko yigisha inyigisho avuga ko zari iz’ibinyoma.

Aha Pasiteri Mpyisi yarikumwe n’ banyeshuri ba Kaminuza basengera mu yahoze ari KIST,

Avuga ko ikintu giteye akaga mu Isi ari uko abantu batazi Imana, bakagera ku bintu bihambaye nko kubaka Marriot ariko kureka icyaha bikabananira.

Pasiteri Mpyisi avuga ko yagiye ahagarikwa kuvugira ku maradiyo nka Radiyo Rwanda, Radio Ijwi ry’Ibyiringiro, n’Ubuntu Butangaje kubera kwigisha inyigisho zitandukanye n’iz’abandi.

Ati “Kuvuga ibidasanzwe binkozeho, igisigaye ni ukuntera amabuye,kandi Pawulo yarabizize, petero abivuze bamubamba igicuri.”

Yerekana ko abantu bafite ishyaka ryo gukorera Imana ariko ritava mu bwenge. Ati “Gukora imirimo myiza nko gutanga amaturo, kimwe cya cumi, gufasha abakene, kubaka insengero, gufasha imfubyi n’ibindi bikorwa byiza nyamara utarareka icyaha, ibyo ni icyaha”

Izo nyigisho ngo usanga atazumvikanaho n’abanyamadini benshi kuko bo aribyo bashyize imbere kandi nawe ngo yajyaga azigisha atarasobanukirwa.

Ikindi Pasiteri Mpyisi azwiho kugira ibisubizo byahuranyije kandi bisetsa, ahatwavuga nkigihe yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’umwaka wa 2016 ubwo yasobanuraga ku bijyanye naho umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Mpyisi ukabakaba imyaka 96 kuko yavutse mu 1922, yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 1964, yigisha yicaye kuko atakibasha guhagarara umwanya munini.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.