Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Burundi: Nta munyapolitiki uzongera guhabwa ijambo muri Kiliziya.

Ubwanditsi , 4 weeks ago

Kiliziya gaturiki mu gihugu cy’Uburundi yafashe icyemezo ko nta muntun’umwe wemerewe guhabwa ijambo mu gihe hari gutambwa igitambo cya misa atari umurayiki wabiherewe uburenganzira.

Iyi nkuru duekesha Ijwi ry’Amerika ivuga ko mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inama y’Abepisikopi Gatolika mu gihugu cy’ Uburundi rivuga ko yifuza gukuraho umuco w’abantu bitwaza ububasha bafite muri Politiki bakumva ko bafite uburengenzira bwo gufata ijambo mu rusengero bagiye mu misa gusenga.

Musenyeri mukuru wa Arikidiyoseze ya Bujumbura akaba ari nawe ahagarariye Papa muri Diyoseze ya Ngozi, Gervais Banshimiyubusa, yasomye iryo tangazo avuga uwo mwanzuro wafashwe mu rwego rwo kubahiriza amategeko yo guhimbaza isakaramentu ry’ukarisiya.

Musenyeri Gervais Banshimiyubusa

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO