Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bosenibamwe Aime yasabye abanyamadini gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa nkuko bazishyira mu kwaka icyacumi n’amaturo

Ubwanditsi , 3 months ago

Bosenibamwe Aimé umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) by’umwihariko yasabye amadini n’amatorero agize ihuriro rya CPR ko imbaraga nkizo bashyira mu kwaka abakristo icyacumi n’amaturo bakwiriye no kuzikoresha mu kurandura ihohoterwa cyane irikorerwa abana kuko ariyo nzira irambye yo guca ubuzererezi .

Ibi Bosenibamwe yabivuze ku munsi w’ejo kuwa gatanu taliki ya 18 Mutarama 2018 ubwo yari yitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku cyibazo cyihohoterwa yari yateguwe n’ihuriro ry’Inama y’abaprotestanti mu Rwanda (Conseil Protestant du Rwanda) ari yo CPR yabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera.

Muri iyi nama icyari kigamijwe n’ukugezwaho Raporo y’ikusanyamakuru ku kibazo cy’ihohoterwa yakorewe mu bturere dutadukanye tw’igihugu yakozwe n’iri huriro rya CPR rikorerwa mu madini n’amatorero 20 bigize uyu iri huriro.

Intumwa za CPR zakoze iri kusanyamakuru zabwiye abari bateraniye aho barimo inzego za Leta ,ibigo bifite aho bihuriye n’iki kibazo nka ADRA Rwanda,CRADO ,NRS,Abahagarariye Societe Civile n’abandi batandukanye babwiweko basanze mu madini n’amatorero habamo ihohoterwa ry’uburyo butandukanye nkuko babikuye mu buhamya n’ibimenyetso bagiye bakura mu bayoboke b’aya madini n’amatorero.

Bagize bati:"Mu turere twanyuzemo twagiye dusanga hari abantu bahohoterwa n’abakozi b’Imana (Aba Pasiteri) bitwaje ngo barabasengera ndetse twagiye dusanga hari abahohoterwa bitewe n’ibibazo biturutse k’ubukungu,ihohoterwa ku mubiri,ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi twafashe umwanya uhagije tuganira n’abagezweho n’ibi bibazo tunafata ingamba nka CPR zo gushyiraho uburyo buhamye bwo kubirwanya hamwe no gukorera ubuvugizi abagezweho n’iki kibazo ".


Bosenibamwe Aimé umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS)

Bosenibamwe Aimé umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) yavuzeko abantu bose bahagurukiye ikibazo cyo kurwanya ihohoterwa cyane cyane irikorerwa abana bagatozwa kuba mu miryango yabo ,abageze igihe bakajyanwa mw’ishuri ,tugakumira amakimbirane mu miryango byanze bikunze ntabwo ikibazo cy’ubuzererezi kizaboneka kuko kenshi iyo uganiriye n’abana bata imiryango yabo bakajya kuzerera usanga inkomoko yabyo ari ikibazo k’ihohoterwa.

Ati:"Mu rwanda ubukristo buri hejuru cyane kuko 98 kw’ijana n’abakristo bityo rero abayobozi b’amadini n’amatorero baramutse bashyize imbaraga mu kurwanya ihohoterwa nkuko bazishyira mu kwaka ibyavcumi n’amaturo ndababwiza ukuri ko ikibazo cy’ubuzererezi cyacika burundu maze umubare w’abana bazerera ukagabanuka kuko dufite byibuze abana basaga ibihumbi 4813 bamaze kubuvanwamo".Impuguke muri ADRA Rwanda, Nkundimfura Rosette, yasabye abanyamadini ko bakwiriye gusobasanurira abayoboke babo icyo ihohoterwa ari cyo icyo twita ihohoterwa kuko rimwe na rimwe hari igihe umuntu ahohoterwa ntanabimenye.

Ati :"Ubundi habaho ubwoko bwinshi bw’ihohoterwa kandi bwose abantu baba bagomba kubumenya harimo nk’ubusambanyi,Gufata ku ngufu uwo mwashakanye.guhohotera abana ubuabuza ibyo uburenganzira bwabo bwabemereraga n’ubundi bwoko bwinshi bw’ihohoterwa .Ibi rero nibyo twese yaba abanyamadini ,Leta ,imiryango ifite aho ihuriye n’iki kibazo dukwiriye guhaguruka tugatahiriza umugozi umwe tukarandura ibi bibazo burundu".

Umunyamabanga mukuru wa CPR, Rev. Dr Rugambage yavuzeko ihohoterwa ryatangiye kera kubwa Dawidi

Umunyamabanga mukuru wa CPR, Rev. Dr Rugambage, yabwiye abitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo ko bafashe ingamba zo guhagurikira kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose kandi agaruka ku kuvuga ko ihohoterwa rigira ingaruka kuwarikorewe ndetse n’uwarikoze.

Ati:Bibiliya itwereka ukuntu umwami Dawidi yahohoteye umugore wa Uriya maze bikaza gutuma anicisha umugabo we yewe Dawidi nawe yagize ingaruka kuko nubwo Imana yamubabariye ariko yagezweho n’ibihano bikomeye by’Imana bikurikirana n’abamukomokaho birumvikana ko ihohorerwa rigira ingaruka mbi mu buryo bwose.



Madame Nkundimfura Rosette Gender Specialist muri ADRA Rwanda






Abitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo banyuzwe n’amasomo bahawe




Hanafashwe amafoto y’urwibutso


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO