Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Wallace Gitau Chri yavuzeko agiye gutangiza ishuri rikuru rya Bibiliya mu Rwanda anavuga ku miyoborere ya Perezida Paul Kagame -Amafoto

Ubwanditsi , November 2018

Umushumba mukuru ( Representant Regal ) w’amatorero ya Jesus is our Hope, Bishop Wallace Gitau Chri wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya mu mpera z’icyumweru twasoje yakoreye igiterane mu karere ka Rwamagana ahari ishami ry’iri torero ashumbye ,atangazako agiye gutanga umusanzu we mw’iterambere ry’iyobokamana mu Rwanda hakubakwa ishuri rikuru ryigisha abakozi b’Imana ibya Bibiliya.


Bishop Wallace Gitau hamwe na Bishop Uwamwezi Sandrine

Uyu mukozi w’Imana muri iki giterane yanagarutse ku mahirwe akomeye abanyarwanda bafite kuba bayobowe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame kuko iterambere mu byiciro byose ndetse n’amahoro n’umutekano bisesuye u Rwanda rufite biragaragaza nta gushidikanya ko umusingi wabyo ari imiyoborere myiza .

Iki giterane uyu mukozi w’Imana yitabiriye mu karere ka Rwamagana cyabaye mu ku cyumweru cyo kuwa 11 Ugushyingo 2018 kikaba cyari gifite intego yanditse muri Nehemiya 2:17-18(Mperako ndababwira nti “Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba…Ni muze twubake...............).

Iki giterane kitabiriwe n’abantu benshi baturutse imihanda yose muri aka karere ndetse cyarimo n’abandi bakozi b’Imana batandukanye nka Bishop Nehemiah Ruganza Sebagabo uyobora iri torero mu Rwanda hamwe na Bishop Sandrine Uwamwezi umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’iri torero mu Rwanda hamwe n’abandi Pastor.Habimana Francois wari umuyobozi wa gahunda ndetse na Ev.Niyongira Vincent wigishije ijambo ribwira abantu uburyo bakwiriye guharanira gusaba umwuka wera nk’umufasha twahawe kuko ariwo udushoboza guhangana n’imbaraga z’umwanzi satani .

Abitabiriye iki giterane bataramiwe n’abahanzi batandukanye nka Uzayisenga Isaie,Emmanuel Nduwayezu w’i Rwamagana ,Worship Team yo mw’itorero rya CEPDM(Communaute des Eglises de Pentecote des Enfants de Dieu au Monde ) hamwe na korali Emmaus ikorera umurimo w’Imana muri Jesus is our Hope Rwanda.

Bishop Wallace Gitau Chri yavuzeko agiye gutangiza ishuri rikuru rya Bibiliya mu Rwanda,aha yerekanaga impapuro yahawe n’ishuri rikuru ryo muri Amerika rizubaka iryo shuri mu Rwanda

Bishop Wallace Gitau Chri wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya ,Umushumba mukuru ( Representant Regal ) w’amatorero ya Jesus is our Hope yavuzeko amaze kuza mu Rwanda inshuro nyinshi ariko ko yitegereje asangakugeza ubu amashuri ya Bibibliya ari kurwego rukuru adahagije bituma agira umuhate wo gusaba abagiraneza b’Abanyamerika ko bamufasha mu mushinga afite wo kubaka ishuri rikuru rya Theology mu karere ka Rwamagana.

Ati:"Twabyemeranijweho nabo kuburyo turimo dushaka aho tuzubaka ishuri kandi rizafasha abakozi b’Imana kwigisha imiyoborere y’itorero ndetse no gusobanukirwa ijambo ry’Imana ngo babone uko bazajya babwiriza ubutumwa bwiza badatera waraza ndetse mboneyeho no gushima Leta y’u Rwanda kuba yarasize imbaraga mu gusaba abayobozi b’amadini n’amatorero kwiga kuko iyo uyoboye itorero nta bumenyi ufite uba uri nka wamuhinzi wagiye mumurima udafite isuka.

Bishop Wallace Gitau Chri yakomeje avugako u Rwanda ari igihugu cyiza cyane kandi kigirwa kiza n’imiyoborere myiza ikiranga kuko gifite umuyobozi w’indashyikirwa Paul Kagame.

Ati:"Ubundi iyo ugereranije u Rwanda na Kenya usanga u Rwanda ruteye imbere mu miyoborere myiza noneho Kenya natwe tukaba duteye imbere mu bukungu ariko bitewe nuko ari ibihugu by’ibituranyi ubona Kenya muri iyi minsi twigira byinshi ku miyoborere yo mu Rwanda kandi burya ahari imiyoborere myiza n’ubkungu buraza kuko urebye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi, uhita ubona ko mu myaka mike iri imbere ruzaba ari igihugu cy’indashyikirwa muri byose".



Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryanyuze bikomeye abitabiriye iki giterane

Umuhanzi Uzayisenga Isaie yasusurukije bikomeye abitabireye iki giterane


Bishop Wallace Gitau Chri yavuye muri Kenya aherekejwe n’irindi tsinda ry’abantu


Bishop Wallace Gitau hamwe na Bishop Uwamwezi Sandrine

Bishop Wallace Gitau Chri yavuzeko agiye gutangiza ishuri rikuru rya Bibiliya mu Rwanda,aha yerekanaga impapuro yahawe n’ishuri rikuru ryo muri Amerika rizubaka iryo shuri mu Rwanda





Ev.Niyongira Vincent ,Pastor Habimana Francois n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye iki giterane


Nyuma y’igiterane hanafashwe amafoto y’urwibutso

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO