Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Sibomana Jean na Tom Rwagasana bagizwe abere abandi bakatirwa gufungwa

Ubwanditsi , 4 months ago

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Urugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, rwagize abere Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana bahoza bayobora Itorero ADEPR, ku byaha bari bakurikiranyweho byo kunyereza umutungo w’itorero.

Umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’abantu 12 bahoze bayobora ADEPR wasomwe kuri uyu wa Gatanu.

Umucamanza yanzuye ko Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Leonard, Gasana Valens, Beninka Bertin, Niyitanga Salton, Nzabarinda Tharcisse, Mukabera Lynea na Twizerimana Emmanuel, badahamwa n’ibyaha bari bakurikiranweho.

Urukiko rwavuze ko rwasanze Sindayigaha ahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo ugera kuri miliyoni 32 Frw, no kuba icyitso mu cyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano. Yahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni imwe, akayitanga urubanza rukimara kuba ndakuka.

Rwanzuye kandi ko Mukabera Lynea ahamwe n’icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kunyereza umutungo ungana na miliyoni 32Frw. Yahanishijwe igifungo cy’umwaka umwen’ihazabu ya 500 000Frw, akayitanga urubanza rukimara kuba ndakuka.

Sindayigaya yategetswe guha ADEPR amafaranga y’u Rwanda miliyoni 32Frw yanyerejwe, akayatanga urubanza rukimara kuba ndakuka. Rwategetse kandi Sindayigaya na Mukakamali gufatanya kwishyura amafaranga angana na miliyoni ebyiri afatwa nk’igihembo cya avoka.

Mukakamali we yahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya 500 000Frw. Urukiko rwanategetse Sindayigaya na Mukakamali gufatanya gutanga amagarama y’urubanza 20 000Frw.

Urukiko rwananzuye ko ifungwa ry’agateganyo ryari ryarahawe Sibomana, Rwagasana, Mutuyemaliya, Sebagabo, Gasana, beninka, Niyitanga, Nzabarinda, Twizerimana Emmanuel, rihinduwe ifungwa ryuzuye, bakaba basubiranye uburenganzira bwabo.


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • singirankabo peter , 14 December 2018 , saa 09:18'

    Icyo yanditse :

    Gusa nibyiza kwicyaha cyigaragaye nabandi babirebe kko ntamikino

  • Eric Mugabe , 15 December 2018 , saa 00:21'

    Icyo yanditse :

    Turashimira ubutabera bw’u Rwanda kobwatahuye abo banyabyaha,gusa turasaba ubushinjacyaha kubitekerezaho neza kuko wakwibaza uburyo umukozi anyereza millions zingana kuriya atabiziranyeho babamukuriye kd aribo baribafite uburenganzira bwogusinyira amafaranga yinnjiye nasohotse mukigega cg mumutungo witorero aha nihabeho ubushishozi buriwese ahanirwe ibyoyakoze.

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO