Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bishop Mathias Rubona yavuze inkomoko y’urukundo rwe na Bishop Harerimana J.Bosco -Amafoto +Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
23 November 2018 saa 15:57'

Bishop Mathias Rubona umukozi w’Imana w’umuvugabutumwa mpuzamahanga kuva muri Kenya ari mu Rwanda aho yitabiriye igiterane gikomeye yatumiwemo n’iitorero rya Zeraphath Holy Church Rwanda.Uuyu mushumba ku munsi wa mbere ubwo yarahawe umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana yabanje kuvuga amagambo akomeye arimo impamvu yahisemo gukunda Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba w’iri torero rya Zeraphath Holy Church ryamutumiye .

Bishop Mathias Rubona ku wa gatatu taliki ya 21 ari nawo munsi iki giterane cya\ztangiye mbere yuko abwiriza ijambo ry’Imana yabanje kuvugako ashima Imana cyane kandi agashima itorero reya Zeraphath Holy Church kubera iteka bamuteye bakamutumira.

REBA URUKUNDO RWA BISHOP MATHIAS RUBONA NA BISHOP HARERIMANA JEAN BOSCO AHO RUZINGIYE :

Ati:"Burya n’ubuna umuntu agutoranije mu bakozi b’Imana bari hirya no hino kw’isi akagutumira ntuzagirengo nuko ubarusaha kuvuga neza ,ntabwo uba ubarusha kumenya ibintu byinshi,ntabwo uba ubarusha gukiraznuka no gusobanura iby’Imana ahubwo uwa muntu aba agukunda kuko ibindi byose ubinganya n’abandi .

Uyu mukozi w’Imana yakomeje avugako ishimwe rye riri no kuri Bishop Harerimana Jean Bosco ati:" Bishop Harerimana Jean Bosco namumenye kera mu menyeye i Bujumbura ubwo bazaga kudusura tukihakorera umurimo w’Imana cyane ariko hariho ikintu namubonyemo kiza kandi gituma mukunda namwe simubabwira kuko ni uwanyu abahora imbere muramuzi.

Bishop Mathias Rubona yavuzeko ikintu gikomeye yakundiye Bishop Harerimana Jean Bosco aruko agira "umutima utuje" kandi muziko hari indirimbo uvuga uburyo umuntu akwiriye gutunganira Imana agatuza umutima kandi mubyo akora byose akirinda guhutiraho ,iyo mpano rero niyo Bishop Harerimana Jean Bosco afite rwose aratuje cyane mubyo akora ,ndamukunda".

Bishop Harerimana Jean Bosco yavuzeko yishimiye kandi anyurwa nibyo Bishop Mathias yamuvuzeho ndetse n’uburyo ari kubabera umugisha ukomeye ati:"Mu by’ukuri n’ibyigiciro kubona umuntu akubira uburyo akubona kandi bigahura nuko nawe wiyizi ndetse n’abandi bantu benshi baba bakubwira ko bakubona gutyo ,ikindi ndagirango mpamagarire abantu kwitabira iki giterane kuko abari kukitabira bari guhura n’Imana bagahembuka mw’ijambo ry’Imana ndetse bakanakira ibitangaza byabo kuko bamwe bari gukira indwara zitandukanye abandi bagahabwa amasezerano y’Imana nk’impamba yo kwinjira mu mwaka mushya wa 2019.

Bishop Harerimana Jean Bosco yavuzeko kw’isaha ya saa kumi z’umugoroba bari kuba batangiye bagatangiza indirimbo z’amakorali n’abahanzi basizwe amavuta noneho Bishop Mathias akabwiriza ijambo ry’Imana yarangiza ngafata umwanya uhagije wo gusengera abantu.

REBA IMIRIMO N’IBITANGAZA IMANA IRI GUKORESHA BISHOP HARERIMANA JEAN BOSCO MURI IKI GITERANE I NYAMIRAMBO :

Igiterane uyu mukozi w’Imana guturuka muri Kenya yitabiriye mu Rwanda kizaba mu byumweru bibiri bikurikiranye aho kuva kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 kugera ku cyumweru cyo kuwa 25 Ugushingo kiri kubera I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ahari ishami ry’itorero Zeraphath Holy Church ,naho ku itariki ya 28 Ugushyingo- kugera kuwa 2 Ukuboza kikazakomereza mu karere ka Rubavu,kikaba kiri gutangira ku masaha y’umugoroba kuva saakumi kugera saa mbiri za nijoro(16h00-20h00)

Iki giterane kiri kwitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Patient Bizimana uzaboneka muri ibi biterane byombi n’ukuvuga i Kigali n’i Gisenyi ,Umuramyi Daniel Svennson ,Healing Worship Team izaboneka mu giterane i Kigali hamwe na Fire Team n’andi makorali akorera umurimo w’Imana muri uru rusengero rwa Zeraphath Holy Church mu Rwanda . Iki giterane kandi yaba i Kigali n’i Rubavu kizitabirwa n’umukozi w’Imana usize amavuta, Bishop Mathias Rubona uzaturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya.




Bishop Mathias Rubona yakiriwe mu cyubahiro muri Zeraphath Holy Church i Kigali






Bishop Mathias Rubona ari guhembura imitima y’abari kwitabira iki giterane



Bishop Harerimana Jean Bosco yashimiye umufasha we wamuhaye impano amutunguye



Abaramyi Patient Bizimana na Daniel Svensoon bari gususurutsa abari kwitabira iki giterane








Bishop Harerimana Jean Bosco ari gufata umwanya uhagije agasengera abantu akanabahanurira

REBA URUKUNDO RWA BISHOP MATHIAS RUBONA NA BISHOP HARERIMANA JEAN BOSCO AHO RUZINGIYE :

REBA IMIRIMO N’IBITANGAZA IMANA IRI GUKORESHA BISHOP HARERIMANA JEAN BOSCO MURI IKI GITERANE I NYAMIRAMBO :

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.