Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bishop John Rucyahana yahagurukiye abiyita abahanuzi atanga umukoro wo guhangana na bo


Yanditswe na     Ubwanditsi
31 October 2018 saa 04:52'

Bshop John Rucyahana yatanze umukoro wo kurwanya biyita abahanuzi ngo kuko abenshi usanga ari ababa bashaka amaramuko

Muri iki gihe mu matorero menshi mu Rwanda usanga aharimo abahanuzi ndetse ugasanga abo bahanuzi akenshi usanga absenga bahanura gusa,Nyuma y’ibyo rero Bishop John Rucyahana yahaye umukoro umuvugizi mushya wa AEBR wo kurwanya abo bakozi b’Imana bameze batyo.

JPEG - 38.4 kb
Bishop Rucyahan yatanze umukoro wo guhangana nabiyita abahanuzi

Ibi yabimusabye ku cyumweru ubwo yari yabaye umwigisha w’ijambo ry’Imana mu muhangon wo kwimika umuvugizi mushya w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda, AEBR.

Mu magambo Ruchahana yabwiye Rev Ndagijimana Emmanuel yagize ati:"Haguruka ukore ibyo Imana ishaka, nturwane n’impano z’abakirisitu bawe cyangwa z’abayobozi muzakorana, ahubwo uzifumbire, uzikuze ubasengere abayoba ubayobore ubereke inzira. Harimo abahanuza inda badahanujwe n’umwuka w’Imana. Abo ujye ubacyaha mu izina rya Yesu.”

Uyu muhango wabaye ku Cyumweru tariki 28 Ukwakira mu birori byitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu baturutse mu matorero anyuranye.

Umuvugizi mushya wa AEBR, mukuru Rev Ndagijimana Emmanuel yahawe izi nshingano asimbuye Rev Dr Gato Corneille Munyamasoko wari umaze imyaka kuri uyu mwanya.

JPEG - 41.3 kb
Rev Ndagijimana Emmanuel wabaye umuvugiz mukuru agiye gushyikirizwa inkoni y’ubushumba na Rev Dr Gato Munyamasoko wari kuri uyu mwanya

Umuhango wo kwimika Rev Ndagijimana Emmanuel nk’umuvugizi mushya no kumushyikiriza inkoni n’intebe by’ubushumba, wabanjirijwe n’inyigisho yatanzwe na Bishop John Rucyahana, aho yananyuzagamo agaha impanuro uwahawe inshingano nshya.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.