Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bishop John Rucyahana,Rev.Antoine Rutayisire na Pastor Joseph Nyamutera baboshye inyabutatu bahugura abashumba bakuru ba ADEPR ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 October 2018 saa 10:10'

Ku munsi w’ejo hashize hari taliki ya 25 Ukwakira 2018 ,Kuri Dove Hotel hateraniye abayobozi bakuru b’Itorero ADEPR muri gahunda y’amahugurwa arebana n’ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu bitabiriye iyi gahunda harimo Abayobozi b’amashami muri ADEPR, Abashumba b’indembo n’uturere, Abagize Biro Nyobozi, abashyitsi bitabiriye ni Pastor Joseph NYAMUTERA, Bishop John Rucyahana na Pastor Antoine Rutayisire.


Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem yigishije ijambo ry’Imana muri aya mahugurwa

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem yasomye ijambo ry’Imana mu Abefeso 1:15-15 agaragaza ko hariho ibyo Imana yiringiza abera.

Yatanze ingero z’abantu Imana yiringije ibyiza ariko bakabitakaza nka Adamu na Eva, Rubene, Lewi na Simeyoni, ati “Ni byiza ko tumenya kurinda umurage wacu hari ibyo tugomba kurinda twahawe hari n’ibyo tugomba kwiringira ko tuzabona. Ni byiza ko ibyo batubwira bigomba kuba biri mu mitima yacu.”




Abashumba bo mu biro bikuru ,abayoboye intara ,abayoboye uturere n’abandi bayobozi batandukanye muri ADEPR bongeye kungukira bikomeye mu mpuguro za Bishop John Rucyahana,Antoine Rutayisire na Pastor Joseph Nyamutera

Pasteur NYAMUTERA Joseph akomeza n’ikiganiro kirebana n’ibikomere bitakize, yasomye muri Yeremiya 8:22, yeremiya 6:14 na yesaya 61:1-4.

Yavuze ku bikomere mu bice bitatu birimo ibikomere byo mu mateka, ibikomere byo mu muryango, ibikomere bituruka ku buyobozi n’ibikomere byatewe na jenoside.


Bishop John Rucyahana waturutse muri Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge

Bishop John Rucyahana waturutse muri Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, watanze ikiganiro ku ruhare rw’amatorero mu guhangana n’inzitizi z’ubumwe n’ubwiyunge, yatangiye avuga ko gukomereka atari icyaha ariko kurangarana igikomere ntukivuze byo ko ari icyaha, anavuga ko kutabivura Imana yaraduhaye ubushobozi ari ikibazo.

Bishop John Rucyahana, yakomeje avuga ko bahamagariwe umurimo wo kunga abantu kugira ngo bakizwe, ariko ngo usanga nk’itorero rifite nk’abakristo barenga miliyoni y’abantu baziko kwangana ari icyaha ariko bakangana kubera amateka.

Pastor Antoine Rutayisire, yigishije ko ubuyobozi bwiza ari isoko y’ubumwe n’ubwiyunge mu Itorero aho yasabye abayobozi kwigirira icyizere no kumeya neza uwo bizeye kuko uwo dukorera adahumiriza, ahora ahari.

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE AYA MAHUGURWA :





















Bishop John Rucyahana,Antoine Rutayisire na Pastor Joseph Nyamutera baboshye inyabutatu bahugura abashumba bakuru ba ADEPR ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge bagaragaza ko banyuzwe n’inyigisho bahawe

PHOTO : Emmanuel KWIZERA

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.