Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Harerimana Jean Bosco yatangaje ubuhanuzi bukomeye bw’umwaka wa 2019 bwiganjemo kwakira ibihembo n’ibihano(Amafoto)

Ubwanditsi , 5 months ago

Bishop Harerimana Jean Bosco umukozi w’Imana umaze kumenyekana mu gukoreshwa imirimo n’ibitangaza bikomeye akaba umushumba mukuru w’itorero rya Zeraphath Holy Church yavuzeko uyu mwaka mushya wa 2019 aruwo guhemba abakoreye Imana neza no guhana inkozi z’ibibi zagomeye Imana bavunira ibiti mu matwi bakaba baranze gukizwa kandi bakihisha mw’itorero ry’Imana.

Uyu muhanuzi ibi yabivuze ubwo yari mw’ijoro ryo gusoza umwaka wa 2018 ryinjira mu mwaka mushya wa 2019 mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ahaherereye ikicaro gikuru cy’iri torero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda ahari hateraniye imbaga y’abakristo bari baje mu gitaramo cya Bonane.

Bishop Harerimana Jean Bosco muri iki gitaramo cya Bonane yafashe umwanya uhagije wo gusengera itorero ry’Imana muri rusange hamwe n’igihugu cy’u Rwanda aho yasabiye abantu ko uyu mwaka mushya Imana yazabiyereka bundi bushya.


Bishop Harerimana Jean Bosco umukozi w’Imana umaze kumenyekana mu gukoreshwa imirimo n’ibitangaza bikomeye

Ati:"Mana nkunda kandi nkorera ndakwinginze ngo muri uyu mwaka mushya uziyereke abantu bawe ,ushyire uburinzi bwawe kuribo ,uburizemo ibibahiga urwane kandi utsinde ibibarwanya,uzahagarare kumurimo wawe urengere itorero ,igicaniro cyawe gikomeza cyakeho umuriro muri iki gihugu ,Uwiteka uziyubahishe n’abantu bawe ububahishe twe kuzaba iciro ry’imigani kandi ushyire itandukaniro risobanutse hagati y’abantu bagukorera n’abakwiyitirira.

Uyu mushumba yakomeje asenga asaba Imana gutabara itorero ry’Imana kuko intwari zinaniwe hakaba hasigaye intwarane ati:"Mana ndagushima kandi ngusaba ko uyu mwaka mushya wazaba uwo kurengera itorero ry’Imana ,ukaba uwo gukurwaho amazina atariyo abakozi b’Imana biswe kandi ukaba umwaka wo gukomeza guha amahoro arambye igihugu cyacu cy’u Rwanda .

Ati:"Mana turagushima kubwo igihugu cyiza waduhaye ukaduha n’ubuyobozi bwiza butuyorana urukundo n’ubugwaneza turakwinginze ngo udukomereze muri ayo mahoro kandi urinde abayobozi b’igihugu cyacu ,uziyerekane mu madini n’amatorero yose urinde abashumba kandi ubahe kuyoborana ubugwaneza intama zawe .

Bishop Harerimana Jean Bosco ubwo yasengaga iri sengesho yahise amanukirwamo n’ubuhanuzi bw’Imana maze abubwira itorero ry’Imana.

Ati :"Ndi Imana yanyu kandi numvishe gusenga kwanyu kandi nditegereza abafite imitima imenetse,uyu mwaka uje nzajyana n’abantu banjye kandi nzabiyereka kuko ari umwaka ngiye gusobanura ,kugaragaza no guhishura ibihishwe kandi abagendanye nanjye bakihangana bagakiranuka uyu n’umwaka wo kubagororera kandi ntimukuke umutima kuko ntawagendanye nanjye ujya ukorwa n’isoni kandi abanyubaha ngiye kububahisha noneho abansuzuguye nabo nkazabahana kuko uyu ari umwaka wo guhemba no guhana".

Bishop Harerimana Jean Bosco nyuma yo kumra umwanya munini asengera itorero ry’Imana ,igihugu cy’u Rwanda n’abakristo muri rusange yabwiye abantu ko uyu mwaka w’i 2019 ari umwaka wo kubana n’Imana ati:"umuntu wese ndamusaba kuzaharanira kuguma aho Imana iri muri 2019 kuko ariho azatabarwa".






Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba wa Zeraphath Holy Church Rwanda mw’ijoro rya Bonane mbere yo gusenga bafashe umwanya uhagije wo kuririmbira Imana





Bishop Harerimana Jean Bosco yafashe umwanya asengera abakristo,itorero ry’Imana n’igihugu muri rusange


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO