Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bishop Harerimana Jean Bosco yahakanye gukorana n’ umupfumu w’umukongomani


Yanditswe na     Ubwanditsi
1 June 2018 saa 07:03'

Bishop Harerimana Jean Bosco , Umuyobozi w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda , yasobanuye byinshi mu bimaze iminsi bimuvugwaho ko ibitangaza birimo gusengera abarwaye indwara zananiranye akora yaba ahabwa ububasha n’umupfumu w’umukongomani yaba afite mu gihugu cya Congo mu mugi wa Goma anagaruka ku mpamvu mu nyigisho ze akunze kugaruka kw’ijambo rivuga ngo "Mbega Yesu yamamare".


Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba w’amatorero ya Zeraphath Holy Church yahakanye ibyo gukorana n’umupfumu w’umukongomani

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Kamena 2018 nibwo Bishop Harerimana Jean Bosco yagiranye ikiganiro na IYOBOKAMANA.COM maze asobanura ibimuvugwaho ko imbaraga zituma akora ibitangaza yaba azihabwa n’umupfumu afite mu gihugu cya Congo mu mugi wa Goma ndetse anasobanura inkomoko y’ijambo "Mbega Yesu yamamare" akaunze gukoresha hose mu nyigisho ze.

Bishop Harerimana Jean Bosco ufite itorero rifite ikicaro mu mugi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu ,ubwo yabazwaga n’umunyamakuru gusobanura ibijyanye n’ibimuvugwa ko hari umupfumu yaba afite mu gihugu cya Congo mu mugi wa Goma ko ariwe waba umuha imbaraga zituma akora ibitangaza ,Bishop Harerimana Jean Bosco asubiza iki kibazo yagize ati:"Si no muri Congo gusa bavuga kuko hari n’abagiye bavugako imiti nkoresha nyikura muri Nigeria kandi nabaho sindanahagera na rimwe ,ati :"Iki cy’ubupfumu bwo muri Congo mbyumva gutyo nkuko numva n’ibindi abantu bivugira ariko rwose ntabwo aribyo , ntamupfumu w’umunyecongo tuziranye yaba umugore cyangwa umugabo ntanaho nteganya no kumenyana nawe kereka azanye imiti ngo nyitwike cyangwa mwihanishe nkuko tujya tubikora ".


Bishop Harerimana Jean Bosco ntiyumva impamvu abantu bamwe bahinyura imbaraga z’Imana zikorera mubakozi bayo

Bishop Harerimana Jean Bosco yakomeje avugako atumva impamvu abantu babona Imana ikoresha abakozi bayo imirimo n’ibitangaza aho gushima Imana ahubwo bakarengwa n’amagambo yo kuvuga ko bakorana n’imyuka mibi ati:"Ijambo ry’Imana riravuga ngo nitwizera tuzakora nk’ibyo Yesu yakoraga ndetse tunamurenze none si numva impamvu abantu batizera imbaraga z’Imana zikorera mu bantu bayo".

Bishop Harerimana Jean Bosco yabajijwe ibijyanye n’ijambo rivuga ngo "Mbega Yesu yamamare" akunda gukoresha iyo arimo yigisha kuko arisubiramo kenshi mu nyigisho ye ndetse niyo arimo asengera abarwayi ati :"Iri jambo nkunda kurikoresha kuko ibyo nkora byose mbikora mw’izina ry’ubutatu butangatifu bw’Imana n’ukuvuga Imana Data,Imana Mwana(Yesu) ndetse n’umwuka wera bityo iyo mbaza Abantu ngo "Mbega Yesu yamamare " mba ngirango mbabwireko imirimo n’ibitangaza byakoreka byose bikwiye gushimangira no gukomeza icyubahiro Yesu akwiriye kuko byose bikorwa mw’izina rya Yesu".



Bishop Harerimana Jean Bosco asengera abarwaye indwara zananiranye bagakira

Bishop Harerimana Jean Bosco ni umukozi w’Imana urimo ukoreshwa ibitangaza aho benshi mu bamugana bafite ibibazo by’uburwayi bukomeye yaba ubusanzwe nko guhagurutsa ababanaga n’ubumuga bwo kutagenda ,guhumuka kw’abatabona hamwe no gusengera uburwayi buturuka ku myuka mibi bahava bashima Imama imukoresha iby’ubutwari kandi akabikorana kwicisha bugufi icyubahiro kikaba icy’Imana kuko we avugako ari umugaragu w’imburamumaro gusa agahamyako iyo umuntu yizeye Imana imukorera ndetse ikamukoresha iby’ubutwari.

REBA ZIMWE MURI VIDEO ZIGARAGAZA IMIRIMO IMANA IKORESHA BISHOP HARERIMANA JEAN BOSCO:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.