Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Harerimana J.Bosco yabwiye abakristo amabanga y’ibintu bakoresha ngo babashe gutsinda umwanzi satani

Ubwanditsi , 3 months ago

Bishop Harerimana Jean Bosco yageneye ubutumwa bukomeye abakristo abamenera amabanga y’ibintu bakoresha mu kurwanya umwanzi Satani ndetse anagaruka ku kuvugako umuntu wese agira umunsi we mubi akanagira umunsi mwiza bityo ko umuntu wese aba akwiriye kumenya igihe ahagazemo.


Bishop Harerimana Jean Bosco ni umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda

Bishop Harerimana Jean Bosco ni umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda umaze kuba ikimenyabose mu gukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza bikomeye uzwiho cyane kuba umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana rihembura ,rikebura imitima y’abamwumva.

Ku munsi w’ejo kuwa gatatu taliki ya 13 Gashyantare 2019 ubwo yari mu giterane cy’amasengesho kiba ngaruka cyumweru muri iri torero ashumbye ,ubwo yabwirizaga ijambo ry’Imana yagarutse ku guhugura abakristo ko kurwanya satani atari ikintu cyoroshye ko ahubwo bisaba kwitwaza intwaro zikomeye zirimo: Kwihana ibyaha,Kubaha Imana,Kwizera no gusenga.

Bishop Harerimana Jean Bosco atangira iyi nyigisho yatangiye asobanurira abakristo ikitwa " Umunsi mubi n’umunsi mwiza".


Ijambo ry’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco yigishije ryanyuze imitima y’abakristo

Muri iyi nyigisho uyu mukozi w’Imana yifashije ijambo ry’Imana ryandtise mu gitabo cy’Abefeso 6:10(Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi) ndetse anasoma irindi jambo ryanditse mu gitabo Yakobo 4:7(Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga).

Yagize ati:"Ubundi burya umuntu wese agira umunsi mubi we akanagira umunsi mwiza we kuko hari igihe umunsi wirirwa ari kumanywa ukageraho ukaza kwira ,ibi bishatse kuvugako iyo umunsi mubi w’umuntu waje incuti n’abavandimwe bamucikaho maze umunsi mwiza waza Imana ikamugarukaho maze abamwanze bakamugarukira .

Yakomeje avugako umunsi mubi wageze kuri Yobu arageragezwa ubutunzi bwe burashira,umubiri uramurya agera naho yishimisha urujyo,abana be barapfa n’umugore aramwihakana,inshuti n’imiryango bimuvaho asigara mu kazitiro ka wenyine nyamara igitangaje Imana yaje kumubwirako izamugarukaho ikamuhira bwa kabiri kuruta ubwa mbere maze umunsi mwiza wa Yobu ugeze Imana imusubiza ibye ibikubye inshuro nyinshi ,abari baramwanze baramugarukira ndetse n’umubiri we wongera gutemba itoto .

Bishop Harerimana Jean Bosco yavuzeko abantu bose tubona bakomeye burya babanje gukomereka kuko bigeze bagira umunsi mubi wabo kandi ko abahaze bose ubu bigeze basonza bityo ndahumuriza abashonje ngo bihangane Imana izabahanza kuko sibo mfura yo kuribwa n’inzara yabanje kurya n’abandi bantu .

Ati:"Nanjye ndi umugabo wo guhamya ko umunsi mubi ugera ku muntu wese kuko nanjye wanjezeho rwose ndibuka igihe nabaga mu bukene bukomeye maze nabona nk’umushyitsi nkabwira umwana ngo ajye kumugurira Fanta ariko twarabyumvikanye numwana ko agomba kugaruka avugako muri Quartie hose Fanta zabuze kandi mu by’ukuri zitabuze ahubwo bitewe nuko nabaga ntakintu ndiho nakubiswe maze Imana ingarutseho impindurira amateka rwose ubu sinabura Fanta zo kuzimanira umushyitsi n’ibyo kurya n’ibindi byose umuntu usuye undi aba akeneye kuko ubu ndi mu munsi mwiza wanjye .

Bishop Harerimana Jean Bosco yakomeje abwira abakristo ko atasoza izi nyigisho atabameneye amabanga akomeye ashoboza umuntu kurwanya umwanzi satani kandi akamutsinda kuko nawe akunda gufatira umuntu ku munsi mubi.

Bishop yagarutse kuri ibi bintu bikurikira ko arizo ntwaro umukristo yakwitwaza mu kurwanya satani.

1.Kwihana ibyaha:Imana yaravuze ngo imfura zayo nizo yishimira kandi uyikunda niwe umenywa nayo kandiuharanira gukiranukira aho abandi bakiraniwe niwe izaha kunesha .Ibi bishatse kuvugako iyo umuntu yihannye ibyaha neza akaba ntacyo apfa n’Imana nayo imuba hafi ikamukingira imyambi satani arasaabakristo .

2.Kubaha no kubahisha Imana:Iyo wubashye Imana nayo iguha icyubahiro kandi ibyo ukoze byose mu nyungu zo gutuma izina ry’Imana rishyirwa hejuru nawe ubyungukiramo kuko icyubahiro irakikwihera .Ibi bivuzeko iyo bumuntu afite inzara n’inyota byo kubaha no kubahisha Imana nayo imuba hafi ikamurwanirira intambara zose ahura nazo .

Ati:"Umuntu ashobora kubaha Imana akanayihesha icyubahiro ariko akagerwaho n’umunsi mubi ariko ibitero satani agaba kubantu bari mu minsi mibi yabo ntibishbora guhungabanya umuntu wubaha Imana nkuko bihungabanya utayubaha ngo ayubahishe ".

3.Kurwanya satani bisaba kwizera no kumenya amayeri ye:asobanura iri jambo Bishop Harerimana Jean Bosco yavuzeko kwizera ari kimwe mu bintu umukristo yitwaza mu guhangana n’imigambi y’umwanzi satani kuko uko ufashe Imana ariko ikwiyereka n’ukuvugako iyo uyifashe nk’umunyantegenke ikwiyereka gutyo mu kukurwanirira wanayifata nk’umunyembaraga ikazana imbaraga nyinshi mu kumutabara.



Abantu baba bavuye imihanda yose ku bwinshi bakitabira amasengesho muri iri torero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO