Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Harerimana J. Bosco,Patient Bizimana na Healing Worship Team bagiye guhurira mu giterane kidasanzwe

Ubwanditsi , November 2018

Itorero rya Zeraphath Holy Church riteguye igiterane cy’imbaraga mu mujyi wa Kigali no mu mujyi wa Rubavu kizagaragaramo imirimo n’ibitangaza bikomeye ,iki giterane gifite insanganyamatsiko uandits mu gitabo cy’abefeso 5:12-20

Bishop Harerimana J Bosco asanzwe akoreshwa ibitangaza

Iri torero riyobowe n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco uri gukoreshwa n’Imana ibikomeye muri iyi minsi aho asengera benshi bafite ibibazo by’uburwayi bukomeye yaba ubusanzwe nko guhagurutsa ibababana n’ubumuga bwo kutagenda ,guhumura abatabona no gusengera indwara zituruka ku myuka mibi n’ubuturuka ku myuka ari no muri uru rwego mu mpera z’uyu mwaka itorero ashumbye riteguye iki giterane cyo guhumuriza ndetse no gusabvira abantu imigisha.

Insanganyamatsiko y’iki giterane isangwa mu gitabo cy’abefeso 5:12-20 hagira hati:”
kuko ibikorwa na bo rwihishwa biteye isoni no kubivuga.Ni cyo gituma bivugwa ngo “Usinziriye we, kanguka uzuke, Kristo abone uko akumurikira!

”Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge,mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.

Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka.Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka.Mubwirane zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu.

Mujye mushima Imana Data wa twese ku bw’ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo,"

Bishop Harerimana Jean Bosco uyu mushumba w’amatorero ya Zeraphath Holy Church aganira na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko mbere ya byose ashima Imana ko ikomeza kugenda yiyereka abantu bayo binyuze mu masengesho y’imbaraga zibohora ati :”Burya iyo uri umushumba w’itorero ukabona Imana irakorera abakristo ibitangaza bitandukanye ndetse hakanaboneka abantu bakira Yesu nk’umwami n’umukiza birakunezeza “.

Ati:"Kimwe n’ahandi hose hirya no hino kw’isi iyo umwaka ujya kurangira abakristo bategura ibiterane byo gushima Imana kuburinzi bwayo ibayaragize mu mwaka urangiye ndetse no gusaba imbaraga n’imigisha bibinjiza mu mwaka mushya ,ni muri urwo rwego natwe duteguye iki giterane mu rwego rwo gusenga Imana ngo idukize inyatsi n’indwara n’ibindi bibazo byose bisigare mu mwaka tugiye kurangiza maze iduhe imbaraga n’imigisha twinjire mu mwaka mushya w’i 2018 turi bashya kandi dufite umugisha
.
Bishop Harerimana Jean Bosco yakomeje avugako asaba abantu bafite ibibazo bitandukanye kuzaza muri iki giterane bakabyereka Imana kuko ijya yiyerekana igakora ibikomeye nko gukiza abarwayi indwara zananiranye ".

Bishop Rubona Mathias azitabira iki giterane

Iki giterane kizitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Patient Bizimana,Healing Worship Team ndetse hakazaba hari n’umukozi w’Imana usize amavuta, Bishop Mathias Rubona n’andi matsinda menshi yo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuramyi Patient Bizimana azataramira abazitabira iki giterane

Iki giterane kikazaba tariki ya 21-25 Ugushingo,2018 I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ahari ishami ry’itorero Zeraphat Holy Church ,naho ku itariki ya 28 Ugushyingo- 2 Ukuboza kikazakomereza mu karere ka Rubavu ari naho hari icyicaro gikuru cy’itorero Zeraphat Holy Church .

Healing worship team

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO