Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Biravugwa ko Pastor Bosco Fire uri muri Amerika agiye kuhashinga ibirindiro naho Bishop Rugagi akaba ari mu nzira z’abagenda


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 November 2018 saa 04:58'

Biravugwako Pastor Nsabimana Jean Bosco (Prophete Fire) umushumba mukuru w’itorero rya Patmos of Faith yaba ari gushaka Sale yo gukoreramo kumugabane w’Amerika aho amaze igihe kirenga ukwezi noneho na Bishop Rugagi umushumba w’itorero rya Redeemed Gospel Church akaba yaciriye amarenga abakristo b’itorero ashumbye ko nibakomeza kubura ubwishyu bwo kwishyura Sale ya Serena Hotel bakoreramo azajya gukomereza umurimo w’Imana hanze y’u Rwanda.

Kuva Leta y’u Rwanda yafata icyemezo cyo gufunga insengero zitujuje ibyangombwa hagafungwa urusengero rw’itorero rya Patmos of Faith Church rwabarizwaga ku Muhima kuri Yamaha riyobowe na Pastor Nsabimana Jean Bosco (Prophete Fire) nyuma akaza gukomereza itorero mu rusengero rw’Umwungeri mwiza ruherereye i Nyarutarama kwa Pastor Simeon.


Pastor Nsabimana Jean Bosco umushumba wa Patmos uherereye muri Amerika ngo yaba ari gushaka uburyo bwo gufungurayo urusengero

Itorero rya Patmos of Faith muri uru rusengero rw’Umwungeri mwiza naho ryaje kuhava nyuma y’amazi make ryimukira mu gace ka Sonatube maze umushumba waryo ahita akora urugendo rumwerekeza muri Amerika urusengero akarusigira umufasha we Pastor Mama Boaz, ubu amakuru ari kuvugwa nuko Prophete Fire ari gushakisha uburyo bwo kubona Sale yo gukoreramo muri iki gihugu cya Amerika ngo abe ariho ashinga icyicaro k’itorero rya Patmos of Faith.

Amakuru IYOBOKAMANA.COM yahawe na bamwe mu bakristo bari mu gihugu cya Amerika batashatse ko tugaragaza amazina yabo bavuzeko Prophete Fire ari gushaka Sale muri Amerika ngo abe ariho ashyira ikicaro cy’itorero rya Patmos of Faith bityo bakaba babona ko ashaka kuhashyira imbaraga kurusha mu Rwanda.

Ibi bivuzwe mu gihe Bishop Rugagi Innocent umushumba w’itorero rya Redmeed Gosepel Church Rwanda ku cyumweru gishize yaciririye amarenga abakristo ayoboye ko nibakomeza kubura ubwishyu bwa Sale ya Serena Hotel basengeramo azajya gukomereza umurimo w’Imana hanze y’u Rwanda .

Ibi Bishop Innocent Rugagi yabitangaje ku Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018 imbere y’imbaga y’abayoboke b’itorero rye mu materaniro yabereye muri Serena hotel aho iri torero rikodesha nyuma yo gufungirwa urusengero rutari rwujuje ibisabwa.

Bishop Rugagi yagaragaje ko yamaze kubona ibyangombwa byo gukorera ibwirizabutumwa mu bihugu by’i Burayi yari amaze igihe arindiriye ahushurira abayoboke ko isaha ku isaha ashobora kurira indege akigira i Burayi mu gihe gukorera ibwirizabutumwa mu Rwanda byaba bikomeje kumugora.

Yagize ati: “Narindiriye ibyangombwa by’itorero kugirango twemererwe gukorera i Burayi none namaze kubibona,.….ubu noneho ni ukuvuga ngo bidakunze hano nzurira indege njye ahandi.”

Bishop Rugagi yagaragaje ko gukorera muri Serena Hotel bikomeje kumubera umuzigo uremereye kugeza n’aho atangiye gushidikanya ku rukundo abayoboke b’itorero rye badakunda umurimo w’Imana.

Muri aya materaniro Bishop Rugagi yabajije abayoboke b’itorero rye ati: “Ni ba nde bakunda umurimo w’Imana hano mu Rwanda? (benshi bamanitse amaboko bahamya ko bakunda umurimo w’Imana).

Rugagi yahise ababaza ikindi kibazo kigaragaza ko ashidikanya ku rukundo bakunda umurimo w’Imana ati: “Ni byo koko murakomeje? Mwaba mukunda uyu murimo koko tukabura n’amafaranga yo kwishyura hano (muri hotel)? Mwaba mukunda uyu murimo, pasiteri akampamagara ndi gukorera umurimo hanze akambwira ko amafaranga atuzuye nkayohereza?”


Bishop Rugagi asanga abakristo nibakomeza kubura ubwishyu bwa Serena azafata rutemikirere

Ibyishimo.com byanditse iyi nkuru ya Bishop Rugagi byakomeje bivugako Rugagi yavuze ko ikiruta ari uko yaguma mu mahanga akajya akorerayo amafaranga yarangiza akayohereza mu Rwanda kuko n’ubundi ngo utwo akorerayo aratwohereza.

Ati: “Nyohereza ndi hanze, n’ubundi se uwagumayo nkakomeza nkayaboherereza? None utwo nkorera ko ntuboherereza n’ubundi nakomeje nkadukorera hariya nkakomeza nkaboherereza ko bajya bambwira ngo ndya amaturo yanyu?”

Mu minsi ishize Bishop Rugagi yari yatangaje ko itorero rye rigiye kwimukira Kimironko ndetse banasengeyeyo inshuro imwe, gusa yagaragaje ko ubuyobozi bwa Leta hari ibyo bwasanze bitaruzura none ubu basubiye gusengera muri Serena.

Yagize ati: “Nibikunda tuzajyayo kuko ntabwo turi hejuru y’amategeko, nibidakunda turaguma hano.”

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.