Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bidasubirwaho: Mu mezi 4 gusa Don Moen azataramira i Kigali


Yanditswe na     Ubwanditsi
1 November 2018 saa 13:09'

Umuramyi ukomeye ku isi kandi ukunzwe na benshi mu mpande zose z’isi, Don Moen yamaze kwemeza neza ko azataramira i Kigali mu mezi 4 ari imbere

Don Moen izina rinyura amatwi y’abaramyi n’abandi biyeguriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza. Riherekezwa n’ibikorwa byakoze benshi ku mutima, bisenderezwa n’indirimbo ze zomoye imitima ya benshi na n’ubu. Ubuhanga bwe mu karamya no guhimbaza Imana, bwatangiye guhangwa amaso mu ndirimbo ‘I Will sing” yasohoye mu 2000, iherekezwa n’izindi ndirimbo yagiye akora zuzuye amashimwe.

RG-Consult Inc niyo kompanyi iri gutegura iki gitaramo, inazwiho gutegura ibitaramo ngaruka-kwezi bya Kigali Jazz Junction. Mu butumwa bwe, Don Moen, agira ati “Nishimiye gutangaza ko muri Gashyantare, 2019 nzaza mu Rwanda ku nshuro ya mbere. Guhesha umugisha abatuye igihugu cy’imisozi igihumbi. Ni mu gitaramo ‘Kigali Praise Fest’.

Don Moen ni umunyamerika w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukozi w’Imana, atunganya indirimbo zahariwe kuramya Imana. Afite imyaka 68 y’amavuko, mu 1973 yashakanya na Laura Moen. Afite abana batanu: Melissa Moen, James Moen, John Moen,Rachel Moen, Michael Moen.

Donald James [Don Moen] wavutse tariki 29 Mutarama 1950, yamamaye cyane ku isi nk’umuhanzi ukomeye mu baramya bakanahimbaza Imana. Azwi mu ndirimbo zinyuranye nka; We Give You Glory, God Is Good All The Time, God With Us, God Is Good I Will Sing, God Will Make A Way, Heal Me O Lord, Give Thanks, Here We Are, and Hallelujah To The Lamb n’izindi yagiye akora zikamamara ku rwego rw’Isi.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.