Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bahati Alphose utarigeze amenya ababyeyi be yatanze ubuhamya bubabaje ku isabukuru ye


Yanditswe na     Ubwanditsi
26 October 2018 saa 03:42'

Umuhanzi Alphonse Bahati usanzwe aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana yatangaje amagambo yateye benshi kwibaza byinshi ubwo yashimiraga abanu bose bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.

JPEG - 67.6 kb
Bhati Alphonse na Madamu we

Ku itariki ya 25/10/2018 nibwo Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yujuje imyaka 44 akaba yifurijwe n’inshuti nyinshi kugirab isabukuru nziza.

Nyuma yaho,abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook,Bahati Alphonse yashimiye abantu bose bamwifurije isabukuru nziza ari nabwo yabasangije amwe mu mateka akomeye yaranze ubuzima bwe

Mu magambo Ye Bahati yanditse agira ati:“Nifuje kugira icyo mvuga kuruyumunsi abenshi bagiye bavugaho ko banyifurije isabukuru nziza byanshimishije cyane kuko binyibutsa ibihe bitoroshye nanyuzemo kuva nd’umwana w’Imyaka ibiri Nibuka ukuntu ntigeze menya ababyeyi banjye bambyara kumubiri nibuka kdi ukuntu ntigeze menya ishusho yababyeyi banjye niba aribikara niba bari inzobe nkanjye ntagisubizo nigeze mbibonera birashoboka ko baba bari n’abazungu ariko ntabo nigeze menya nibintu byankoze kumutima cyane nibuka ukuntu ntigeze ngira mukuru wanjye tuvukana munda cg murumuna wanjye tuvukana munda ya mama ntawe gusa amakuru namenye nuko Papa yarafite abagore babiri njyewe nduwo kumugore muto ariko kumugore mukuru naho havutsemo umwana umwe gusa wumukobwa urumvako niwe mushiki wanjye ngira ninshuti yanjye nkunda kdi Nishimira nyuma ya Yesu ndabiziko azahafi kumutima munda ya mama navutsemo ndumwe kdi bambwiyeko inda inkurikira ariyo yishe mama ibi byose bihora binkora kumutima .

Nakuriye mumaboko yabantu batandukanye aho naraye uyumunsi siho nararaga kumusi ukurikiyeho nabaye mubuzima bubi cyane ndibukako nigeze kwambara umupira umwe mwambara umwaka urenga kuwumesa byasabaga kuwuteka kubera ibisimba byabaga biwurimo nibuka cyane ukuntu nta Data wacu bwite ntigeze menya ibyobyose byangizeho ingaruka zikomeye aha byatumye niyita amazina buriya BAHATI Alphonse ninjye wiyise ayo mazina izindi ngaruka zikomeye byangizeho nukutamenya imyaka yanjye bwite ntayonzi nibuka tujya kwibaruza ngo tuzafate indangamuntu nitegereje umwe mubasore twarikumwe ndamubaza nti wavutse ryari? Arambwira ATI navutse 1974 mpita nsaba uwatwandikaga kunyuzuriza imyaka nkiyuwo twarikumwe yitwa Moise aba Musanze niho atuye murumva ko sinigeze noroherwa nubuzima

Iyaba naravutse 1974 narikuba nujuje imyaka 44 ariko mucyumweru gishije twagize umugisha tuganira na mama wacu uvukana nanyina wamushiki wanjye atubwirako mama wanjye apfa avugako narimfite 2 naho uwomushiki wanjye akaba yarafite Imyaka irindwi ariko igitangaje nuko iyubajije mushiki wanjye akubwirako yavutse 1975 urumvako biragoye kurijye kumenya igihe navukiye ariko ndashima imana ko nabuze Ababyeyi ba 2 ariko Imana yaranshumbushije Ababyeyi benshi kdi beza ndabakunda”.

JPEG - 214.7 kb
Bhati Alphonse na King James bakoranye Birasohoye

Bahati Alphonse yamenyekanye cyane ubwo yafatanyaga indirimbo’Birasohoye’ n’umuhanzi King James ‘iyo ndirimbo ikaba yarakunzwe ku kigero cyo hejuru ndetse n’izindi nyinshi yagiye akora nazo zikaba zarubatse imitima ya benshi.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.