Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Benshi batunguwe n’igitekerezo cy’abanyamadini President Donald Trump yahesheje umugisha

Ubwanditsi , 2 months ago

Perezida wa America Donald Trump abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter yashimangiye ko ashyigikiye ndetse ahaye umugisha igitekerezo yagejejweho na bamwe mu banyamadini ya Gikristo cy’uko Bibiliya yakwigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri Amerika.

Mu minsi ishize nibwo abanyanmadini bo muri amwe mumareta agize Reta zunze ubumwe za Amerika ariyo Florida, Indiana, Missouri, North Dakota, Virginia na West Virginia; yandikiye President wa Amerika amusaba ko bakemererwa gushyira Bibiliya mumasomo akomeye kandi ahawe agaciro mumashuri abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi rijyanye n’indangagaciro za Gikristo muri icyo gihugu.

Abenshi bibwiraga ko iki kifuzo kitazakirwa neza na President Donald Trump ariko batungurwa no kumva atangaza ko agihesheje umugisha.

Umwe wo mu ishyaka ry’Abarepublikani witwa Aaron Mc
Williams yavuze ko atunguwe cyane no kumva Trumpa ashigikiye iyigishwa rya Bibiliya mumashuri.

Umwe mubayobozi b’amadini batanze iki gitekerezo Rev.Past. Robertson atangaza ko yishimiye cyane uyu mwanzuro wa Trump.

Yagize ati: “Byatunejeje cyane kandi sinshidikanya ko President Trump yayobowe n’Imana ajya guhesha umugisha iki gitekerezo kitezwho umusaruro ushimishije mu kubaka America.”

Perezida Trump na Rev.Pastor Robertson

Source: WSBT-TV


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO