Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bamwe mu bapastori bashyize imbere umuhamagaro kuruta kwigishwa


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 October 2018 saa 02:37'

Nyuma y’itegeko ribuza abayobozi b’amatorero n’amadini gukora uwo murimo batarabyigiye, hari abapasteri bamwe biyita ab’umuhamagaro batarumva neza akamaro ko kwiga.

JPEG - 2.1 Mb
Kaminuza y’Abaprotestanti (PIASS) ijya ihuriza hamwe abayobozi b’amatorero

Itegeko ryo muri 2018 risaba abayobozi b’amatorero n’amadini, ndetse n’abavugabutumwa gukora uwo murimo babanje kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana (Theologie).

Ishuri rikuru ry’Abaprotestanti ryigisha Iyobokamana (PIASS), ryahuje bamwe mu bashumba b’amatorero, ribasaba kwiga kugira ngo bubahirize amategeko kandi “banakore uko Imana ishaka”.

Aganira na televiziyo Rwanda ,Umwe mu bigisha muri iryo shuri, Abel Dufitumukiza agira ati ”Niba Leta ivuga ngo icyerekezo 2050, hakenewe abashumba buzuye Umwuka Wera, bafite ijambo ry’Imana ariko banashobora gufasha abantu guhanga imirimo, kugirango babarinde amaganya.

“Hari abibwira ko icyo Itorero rigamije ari uko abantu bazana kugira ngo ndye! Bagombye gushyigikira ivugabutumwa rikora kuri roho ariko rikanakora ku bibazo bya buri munsi”.

Dufitumukiza akomeza avuga ko Bibiliya ubwayo igira iti “Muri abo bizera nta mukene wabaga muri bo. Imyumvire nk’iyo kugira ngo tuyigire, dukeneye kwiga.”

Umuyobozi Mukuru wa PIASS, Rev Prof. Elisée Musemakweli, nawe akomeza ashimangira ko bigisha abashumba kutabesha abantu, kuko ngo na Yesu Kristo yigishaga ibyo akora.

JPEG - 3.3 Mb
Umuyobozi wa PIASS, Rev Prof. Musemakweli

Ku rundi ruhande, bamwe mu bashumba b’amatorero basabwa kwiga, bavuga ko icyo bashingiraho bemerwa n’Imana ari uko basengera abantu bagakira indwara n’ubukene, kandi biyumvamo umuhamagaro kuruta kwiga.

Mu bo twirinze gutangaza amazina hari ugira ati ”Umurimo w’Imana wakorwaga bitewe n’uko umuntu yiyumvise ko afite uwo muhamagaro, bizagorana rero ko bamwe bazabona izo diplome”.

Hari n’ugira ati ”Icyerekana ko abakrito batwizera, ni uko dukoranye nabo imyaka myinshi. Umuntu aramutse abonye ko uri igisambo yakuvaho akajya ahandi”.

Ishuri PIAS rivuga ko nta mubare munini w’abashumba bize Theologie bari mu Rwanda kuko ubwaryo kuva rishinzwe mu mwaka w’1970 ryigishije abashumba 394.
Kugera mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka insengero zirenga ibihumbi bitandatu mu Rwanda zitari zujuje ibisabwa zarafunzwe, n’ubwo inyinshi zongeye gukomorerwa.

Mu byo abashumba bazo bazasabwa mu myaka itanu iri imbere harimo impamyabushobozi ya Kaminuza mu bijyanye na ‘Theologie’.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.