Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Asoza amasengesho y’iminsi 7 Bishop Harerimana Jean Bosco yasobanuye uburyo Yesu ariwe mutubuzi Originale

Ubwanditsi , 2 months ago

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda yavuzeko Yesu ari umutubuzi Olginal kuko umuntu amugana afite ubusa agataha yikoreye ibisubizo ndetse ko iyo umushyiriye amazi ayahindura ibyo kunywa by’agaciro.

Ibi Bishop Harerimana Jean Bosco yabivuze kuri uyu wa gatatu taliki ya 01 Gicuransi 2019 abivugira kw’ishami ry’iri torero rya Zeraphath Holy Church riherereye i Nyamirambo ahari hamaze igihe cy’icyumweru habera amasengesho y’imbaraga yari yateguwe mu ntego yo kurushaho kuyoboza Imana inzira ,aya masengesho akaba yari yatangiye kuwa 24 Mata 2019 asozwa kuri uyu wa gatatu taliki ya 01 Gicuransi 2019.

Bishop Harerimana Jean Bosco uzwiho kuba umwigisha mwiza w’ijambo ry’Imana akaba umunyabitangaza umaze kwamamara kubera imirimo ikomeye Imana imukoresha yavuzeko abantu badakwiriye kuza munzu y’Imana bizeye ko iri bubakorere ibitangaza batabanje kwihana.


Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba w’itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda

Ati:"Benshi baza munzu y’Imana baje guhanurirwa no gusaba Imana ngo ibakemurire ibibazo bafite bikomeye ariko hari ikintu gikomeye mukwiriye kumenya ko icyo imana ishyira imbere ari ukubona umunyabyaha yihannye kurusha gukora ibitangaza gusa iyo umuntu akiranukiye Imana abyungukiramo kuko imukiza indwara z’ubugingo akanakira iz’umubiri n’ibindi bibazo afite bigakemuka ".

yakomeje avugako iki giterane cy’amasengesho y’iminsi 7 bari bagiteguye mu ntego yo kurushaho kuyoboza Imana inzira ati:"Twasenze tuyoboza inzira kandi tubona abantu benshi bakiriye agakiza kuko basanze bari barayobye inzira abandi barayitangiye bakayita maze turangije nsengera abantu Imana ikora ibitangaza bamwe bakira indwara zikomeye zari zarananiranye nk’abataravugaga ,abari barwaye izituruka ku myuma mibi kandi byose tubikomora kukuba Imana yaraturebaga neza.

Bishop Harerimana Jean Bosco yakomeje abwira imbaga y’abitabiriye umunsi wa nyuma w’iki giterane ko Yesu ariwe mutubuzi nyawe(Olginal ) kuko we afata ibyari bike akabigira byinshi kandi akabiha agaciro karenze ako byari bifite.

Ati:"Ubundi iyo uvuze umutubuzi wumva umuntu w’umutekamutwe cyangwa umunyamanyanga mubyo akora kuko ushobora kumuha amafaranga mazima akagusubiza ayamakorano ya Pirate mu gihe Yesu we iyo umwishyiriye ufite umutima umenetse ufite ubusa aguha ibintu byinshi by’agaciro ndetse wanamusanga umushyiriye amazi akayahindura ibyo kunywa by’agaciro".

Yakomeje agira ati:"Nk’urugero turebye mu bukwe bw’ikana i Gariraya Yesu na nyina bari babutashye maze ibyo kunywa bishize nyina wa Yesu ababwira ko icyo umuhungu we ari bubategeke bagikora nuko ababwira kuzana amazi maze ayabasubiza yahindutse ibyo kunywa by’agaciro bityo murumvako uwatuburirwa yakwifuza gutuburirwa na Yesu kuko atubura neza".

Itorero rya Zeraphath Holy Church riyobowe n’uyu mukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco rikorera mu karere ka Rubavu no mumugi wa Kigali aho buri wa gatatu no kucyumweru nyuma ya saasita kw’ishami ry’i Rubavu baba bari mu masengesho naho kw’ishami ry’i Kigali bakaba birirwa mu masengesho buri wa gatandatu ndetse no kucyumweru mbere ya saasita hakaba amateraniro asanzwe naho nyuma ya saasita hakaba igiterane cy’amasengesho kandi ibi bihe byiza by’ububyutse bikaba bijya bikorekeramo imirimo n’ibitangaza by’Imana kuburyo bukomeye.

REBA UMUNTU IMANA YIRUKANYEMO IBISIMBA BY’AMAKO YOSE:

INKENDE ,IMISEREBANYA N’IBIVUMVURI BYARI BYARAMWARITSEMO IMANA IRAMUTABARA:





















Bishop Harerimana Jean Bosco muri aya masengesho y’iminsi 7 yagiye afata umwanya wo gusengera abantu Imana ikabakorera imirimo n’ibitangaza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO