Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Asaph Music International yagize icyo ivuga k’umukoro ukomeye iherutse guhabwa na Dr. Apotre Paul Gitwaza

Ubwanditsi , 3 months ago

Apotre Gitwaza umushumba w’itorero rya Zion Temple kw’isi aherutse gusaba itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Asaph Music International ko buri kwezi bajya bamurikira abantu umuzingo w’indirimbo nshya.

Iri tsinda rya Asaph Music International ryasabwe ibi n’umushumba waryo rivuga ko uyu ari umukoro ukomeye ariko kandi mwiza kuko uzatuma ubutumwa bwiza bukomeza gusakara hose ndetse ko ubu bafashe ingamba zo kugerageza kubishyira mu bikorwa.

Apotre Gitwaza yasabye Asaph Music International ko buri kwezi yajya isohora Album nshya

Apotre Gitwaza umushumba w’itorero rya Zion Temple kw’isi ibi yabivugiye mu gitaramo cy’iri tsinda cyo kumurika umuzingo waryo bitiriye indirimbo yabo yitwa “Wambaye icyubahiro” . Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Ukuboza 2018 rishyira umunsi mukuru abakristo bizihizaho ivuka rya Yesu Kirisito (Noel).

Apotre Gitwaza icyo gihe yasomye ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cy’ibyahishuwe 22 ahagira hati:"Anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo rubonerana nk’isarabwayi ,ruva ku ntebe y’Imana n’umwana w’intama...........hakurya no hakuno y’urwo ruzi hari igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo 12 ,kera imbuto z’uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye, ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga).

Apotre Gitwaza amaze gusoma aya magambo yayahuje n’imurikwa ry’iyi Album aho yagize ati:"Iyi Album itembeshe amazi y’ubugingo nkuko kuri urwo ruzi hari igiti cyera imbuto z’uburyo 12 n’ukuvuga ko buri kwezi icyo giti cyeraga imbuto ,ukundi kwezi kikera izindi ariko zitandukanye n’izukwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa 12 .

Ati:"Uyu mwanya ndahanurira uyu muzingo(Album) ngo utubere uruzi rutemba maze mu kwezi kwa mbere Asaph Music International izasohore indi Album irimo indirimbo zitari izi ,mu kwezi kwa kabiri bazasohore indi Album irimo indirimbo zitandukanye n’izo basohoye mu kwezi kwa mbere ,tuzageze mu kwezi kwa 12 nk’uku imaze gusohora Album 12 zirimo indirimbo zitandukanye kuko uyu mwaka ugiye kuza tugiye kuwita umwaka wo kuramya.

Ati:Umwaka w’i 2019 ni umwaka wo kuramya ,uyu mwaka hari ukurarmya gushya kandi rwose Asaph Music International ntimuzabutwirize ,ntimuzabuturaze mbese buri kwezi hagomba gusohoka indirimbo zikiza indwara n’imitima kuko turifuza ko mu mwaka wa 2019 ibitangaza n’ibimenyetso muri uru rusengero bizazanwa no kuramya.

Pastor Barnabas wambaye ibyera atera indirimbo niwe muyobozi wa Asaph Music International

IYOBOKAMANA.COM mu kiganiro twagiranye na Pastor Barnabas umuyobozi wa Asaph Music International ubwo twamubazaga icyo bagiye gukora ku kifuzo cy’umushumba mukuru wabo Apotre Gitwaza, yavuzeko urebye atari ibintu byoroshye ariko kuberako bashobozwa na Kirisito Yesu bazabishobora rwose.

Muri aya magambo Pastor Barnabas yagize ati :"N’ibintu bitoroshye gukora Album buri kwezi ariko nabwo birashoboka hamwe n’Imana kuko ubu tuvugana turi muri Studio gutunganya indirimbo zigomba gusohoka kuri Album y’uku kwezi kwa Mutarma n’andi mezi twifuza kuzabikora gutya nk’uko umushumba wacu ayobowe n’umwuka w’Imana umukoresha yabidusabye".

Dr.Apotre Gitwaza ashyira kumugaragaro uyu muzingo wa Asaph Music Inter yavuzeko ugomba kuba nk’imigezi y’amazi y’ubugingo
Asaph Muzic Internation yahamije ko buri kwezi igiye kujya isohora Album nshya byibuze igizwe n’indirimbo 8

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO