Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Archibishop Dr Laurent Mbanda yavuze uburyo itorero arigereranya n’ibitaro


Yanditswe na     Ubwanditsi
9 August 2018 saa 06:58'

Umwepiskopi mukuru w’itorero Anglican mu Rwanda Archibishop Dr Laurent Mbanda yasobanuye ukuntu itorero arigereranya nk’ibitaro aho usanga harimo abarwayi barembye n’abazima akavugako indwara ari imwe yitwa icyaha.

Ibi uyu mwepiskopi Dr Laurent Mbanda yabivugiye mu kiganiro yari yarumiwemo na Radiyo Inkoramutima,Radiyo y’inama y’abaprotestanti (CEPR ) ubwo yarabajiwe n’umunyamakuru uko abona ishusho y’amatorero amwe namwe ya hano mu Rwanda.

Aha Musenyeri ArchBishop Dr Laurent Mbanda ubwo yasobanuraga ku ishusho y’amatorero amwe n’amwe yo mu Rwanda yavuzeko ikibazo atari amatorero ko ahubwo ikibazo ari uburwayi bw’ibyaha abayoboke bamwe mu mari aya matorero barwaye .

Archibishop Dr Laurent Mbanda yananenze abiyita abakozi b’Imana bayobya abakristo babaka amafaranga ngo bakunde bahabwe umugisha.

Yagize ati: ”Itorero rirwaye icyaha, harimo abishakira imibereho n’ubuzima ari naho usanga babayobya bababwira bati, kora gutya nibwo uzabona umutungo, amafaranga n’ imigisha y’Imana; ugasanga nawawundi w’umukene udafite uko yigira umwambuye na duke yarafite ngo ni ukugirango abone imigisha y’Imana, ibi njye mbona bidakwiye kuko birimo ubuyobe bwinshi.”

Archibishop Dr Laurent Mbanda yakomeje avuga ko kubera abanyabyaha bari muri amwe mu matorero ariyo mpamvu hari n’abazashakishirizamo imibereho biyita ko batumwe n’Imana abandi bakabyemera kuko bahanurirwa bakanabwirwa ibinyoma bihuye n’irari ryabo .

UMVA IKIGANIRO CYOSE :

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.