Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Arichibishop Dr Laurent Mbanda yanenze abakozi b’Imana bashyigikira Ubutinganyi barangamiye inkunga z’amahanga


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 August 2018 saa 23:28'

Umwepiskopi mukuru w’itorero Anglican mu Rwanda Dr Laurent Mbanda yanenze abakozi b’Imana bashyigikira ubutinganyi kugira ngo bakunde babone imfashanyo ziturutse mu bihugu byo hanze.

Ibi uyu mwepiskopi Dr Laurent Mbanda yabivugiye mu kiganiro yari yatumiwemo na Radiyo Inkoramutima mu minsi yashize ,Radiyo y’inama y’abaprotestanti (CEPR ).

Archibishop Dr Laurent Mbanda yavuze ko we ashingira ku ijambo ry’Imana agahamya ko umuntu ukwiye kubakana n’undi ari umugabo n’umugore; ikindi Bibiliya yemera ni ukuguma umuntu ari ingaragu.

Mu ijambo rye yagize ati: “Njye aho mpagaze ni ahantu hagaragara, njye mpagaze ku ijambo ry’Imana, nushaka ujye mu Itangiriro 1:26-27, abashaka kuvuga ngo ubutinganyi ni umuco mushya sinemeranya nabo kuko iyo ni imyumvire ituruka ku cyaha kandi rwose itorero Anglican mu Rwanda ntitubwemera. ”

Arichibishop Dr Laurent Mbanda akomeza avuga ko adakwiye kwemera kugurwa ngo akunde yemere ibihabanye n’ijambo ry’Imana ari nayo mpamvu hari imfashanyo zimwe na zimwe atahabwa kubera kudashyigikira ubutinganyi we abonako ntacyo zihungabanijeho ubuzima bw’itorero.

Yagize ati: “Imfashanyo amahanga ataduha kuko tudashyigikiye ubutinganyi tuzazikura mu bizera b’Itorero cyangwa dusenge Imana iducire inzira dukemure ibibazo dufite kuko iyahaye ayo mahanga ubushobozi natwe yabuduha tudatatiye igihango n’ijambo ry’Imana.”

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.