Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

UCC Gikondo hongeye gutegurwa igiterane cy’ububyutse ku nshuro ya 8


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 August 2018 saa 02:47'

Itorero rya UCC (United Christian Church) ishami rya Gikondo riyobowe na Bishop Margret Rwandamura akaba n’umufasha wa Apostle Charles Rwandamura ukuriye amatorero yose ya UCC ryateguye igiterane cy’ububyutse cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye.

Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya munani cyiswe ‘ Revival conference ‘ bisobanuye mu rurimi rw’ikinyarwanda ngo ‘ Igiterane cy’ububyutse.

JPEG - 110.4 kb
Uku nikio gahunda izaba iteye

Muri iki giterane hatumiwe abakozi b’Imana basizwe amavuta y’ubuhanuzi n’ijambo ry’Imana

Abakozi b’Imana batumiwe muri Revival conference ku ncuro ya munani ni Apostle Charles Rwandamura , Bishop Margret Rwandamura , Pastor Emma Ntambara uzwiho gukoreshwa n’Imana ibitangaza bikomeye ,Apotre Jane Karamira,Pastor Pastor Thomas Mugema ndetse n’amatsinda aririmba indirimbo z’Imana nka King Dom of God Ministries,Imigezi y’ubugingo Choir ,Ijwi ry’ubuhanuzi (UCC Kabuga),Planet Shakers,UCC Gikondo Worship Team ,Blessed Generation (UCC Niboye) .

Bishop Margret Rwandamura umuyobozi wa UCC ishami rya Gikondo arahamagarira abantu kuzitabira iki giterane kuko bazahabonera Imana

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bishop Margret Rwadamura umushumba w’iritorero rya UCC Gikondo ahateguwe iki giterane yatangaje ko hari umusaruro ntagereranywa umaze kuva mu biterane birindwi.

Ati :”Umusaruro urahari , uragaragara ku mpande zombi. Twabonye abantu bakizwa bakava mu byaha , abandi Imana ibahindurira amateka , nko kubona akazi, Business zikaguka, abatabyara bakabona urubyaro, abarwayi bagakira indwara, ndetse n’Itorero rikaguka bitewe n’ububyutse .”

Uyu mushumba yakomeje avugako buri mwaka iki giterane baba bagihaye intego y’umwihariko ati:’ uyu mwaka wa 2018 twagihaye intego dusanga mu gitabo cya Yesaya 40:29-31 hagira hati:” Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga, Abasore b’imigenda bazacogora baruhe, n’abasore bazagwa rwose, Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.”


Apotre Charles Rwandamura umuyobozi w’amatorero ya UCC Gikondo nawe azaba ari muri iki giterane

Yakomeje agira ati “Muri iki giterane tuzasenga Imana tuyisaba ngo ikomeze abantu ndetse inabaha imbaraga zikomeye ari nako turushaho kuyisaba ngo igarurire abantu bayo ibyo satani yabanyaze n’ibyariwe n’izige byose ibigarure kandi turizera tudashidikanya ko Imana itazabura kwiyereka abazayishimikira muri aya masengesho y’ububyutse.

Revival conference izatangira tariki ya 5 Kanama 2018 , isoze ku cyumweru tariki 12 Kanama 2018 i Gikondo kuri UCC ( United Christian Church Gikondo ) mu kigo cy’ishuri ry’isumbuye [ APAPE ].

JPEG - 110.4 kb
Uku nikio gahunda izaba iteye

Menya byinshi kuri iki giterane

Iki giterane kizajya gitangira kuva ku isaha ya saa kumi z’umugoroba gisozwe saa moya n’igice z’ijoro [ 16h00 Pm -19:30 Pm.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.