Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ukuri ku mashusho yacicikanye ya Apotre Gitwaza avuga ko abadasengera mu itorero rye batazajya mu ijuru


Yanditswe na     Ubwanditsi
28 October 2018 saa 06:46'

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Taliki ya 29 Ukwakira 2018 ,ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amashusho agaragaza Apôtre Dr Paul Gitwaza umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi ndetse akaba yarahoze ari umuyobozi w’umuryango Peace Plan, avuga ko abantu badasengera mu rusengero rwe batazajya mu ijuru,Gusa ni uko baba bakasemo agace kamwe

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hagiye hacicikana uduce tw’amashusho agaragaza Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center yigisha ariko utwo duce tw’amashusho tugakatwa mu butumwa burebure hagamijwe kugaragaza ibitandukanye n’ukuri kw’ibyo Gitwaza yigisha.

Urugero rwa hafi ni urw’amashusho yacicikanye kuri iki cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018 agaragaza Gitwaza avuga ko abakirisito ba Zion Temple ari bo bonyine bazajya mu ijuru nyamara ibyo yabivuze anenga abigisha ko abakirisito b’amatorero yabo ari bo bazajya mu ijuru maze atanga urugero ku itorero rye ariko abikora atari ugushimangira ko ari bo azajya mu ijuru ahubwo ari ugutanga urugero.

Ati: “Nk’urugero, muri iyi si hari abakirisito batemera abandi bakirisito, hari abisilamu batemera abandi bisilamu, hari abayuda batemera abandi bayuda, hari abahindu batemera abandi bahindu, umukirisito akavuga ngo abandi bose ntibazajya mu ijuru uretse twebwe gusa turi muri aka kantu, uwo muntu akabyakira gutyo yabona abandi baje akavuga ati barya bo kurimbuka baraje, kuko muri we azi ko ari we usenga abandi ntibasenga.”

Gitwaza yavugaga ko uwo muntu aba afite igice cy’ukuri: “Umwanya afite igice cy’ukuri kuko arasenga, ntakora icyaha, ariyiriza, akunda Yesu, ariko akumva ko abandi bose ijuru batazarijyamo ko abameze nka we ari bo bazarijyamo….Hari abantu b’intagondwa abo ntibemera abandi nubwo mwaba muri mu nzira imwe, kuko bafite ukuri bemeye kandi bazi ko ari ko kuri konyine, kandi bafite agace k’ukuri.”

Mu gukomeza kunenga imyumvire yo kuvuga ko abo musengana ari bo bazajya mu ijuru bonyine, Gitwaza yitanzeho urugero avuga ko byaba ari ukwibeshya aramutse avuze ko abasengera muri Zion Temple aribo bazajya mu ijuru. Gusa umuntu utaramenyekana yafashe agace gato Gitwaza avuga ku itorero rye maze agakwirakwiza agamije kugoreka inyigisho ye.

Mu rugero Gitwaza yatanze yaragize ati: “Mpagaze hano nkavuga ngo abakirisito ba Zion Temple ni bo bazajya mu ijuru gusa, abadasengera muri Zion Temple bose ishyano ribaguyeho, nkabivuga nta zindi nyungu mfite ariko mbyizera, noneho bamwe bakaza kundeba bati ariko ni iki gituma uvuga ko abasengera muri Zion Temple ari bo bazajya mu ijuru gusa? nti nuko tubigisha ijambo ry’ukuri abandi badafite, none utumva ijambo nk’iri ry’ukuri urumva yazajya mu ijuru gute? ibyo haba harimo ukuri kumwe ariko ni ukuri kw’igice. Niba twigisha abantu ijambo ry’ukuri turimo kubategurira kujya mu bami bw’Imana ariko iruhande rwacu hari abandi na bo barifite, hirya hari abandi barifite, ariko ikibazo nuko tutaramenyana.”

Uru rugero Gitwaza yatanze ni rwo umuntu utaramenyekana yakasemo ariya magambo twashyize mu ibara kugirango yumvikanishe ibihabanye n’ibyo Gitwaza yashakaga kuvuga.

Ibi ni byo ubuyobozi bwa Zion Temple burimo kwamagana bunasaba abayoboke b’iri torero n’abandi bose kwitonda no gushishoza mu gihe babonye ubutumwa bw’igice bukwirakwizwa ku mbuga busebya itorero cyangwa umuyobozi waryo.

JPEG - 79.7 kb
Itangazo rya Zion Temple

Src :Ibyishimo

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

  • Icyo yanditse:

    Ark shuti ubu muba mwabuze Ibyo muvuga koko iyo iyo mufata umwanya mukandika inkuru muzi Neza ko Ari ibihimbano ubwo sugushotora umuntu koko?? gerageza mwisubireho mukore akazi Kanyu nkabanyamwuga. Imana ibane umugisha

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.