Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Apotre Gitwaza yavuze ko aruta abahanuzi bose bo mu Rwanda no muri Afurika -Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 September 2018 saa 09:44'

Sinzi ko muri Iki gihugu.. Muri Afurika, hari umuhanuzi unduta. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona”, aya ni amagambo ya Apotre Gitwaza ubwo yatangazaga ko nta muhanuzi umuruta muri iki gihe haba hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

Ibi yabivuze ubwo yarimo yigisha ijambo ry’Imana mu rusengero rwa Zion Temple ruherereye mu Gatenga dore ko akenshi ibyigisho by’uyu muhanuzi uvuga ko nta wumuruta muri Afurika bikunze gucaracara ku mbuga nkoranyambaga yewe zikanafasha benshi n’ubwo hatabura abazikwena.

Mu mashusho ya Gitwaza ari kuzenguruka ahantu henshi , yumvikanye agira ati: “Sinzi ko muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbabarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika, mufite umuhanuzi umeze nkanjye. ”


Apotre Gitwaza avuga ko mu Rwanda no muri Afurika nta muhanuzi numwe umuruta

Akomeza agira ati “Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire. Ababyanga muramufite?. Mwemera iby’abandi.. mwemera ibyabo? Ntabwo ari mwese? Barya babemera bari aha mufite ikibazo. Ndababwiza ukuri muzabimenya naragiye.”

Yabivuze abwira abari bitabiriye amateraniro ko u Rwanda rufite amahirwe yo kugira umuhanuzi ukomeye nkawe, icyakora yahise avuga ngo Imana imubabarire niba yifitemo ubwirasi ariko ukuri kwe ni uko.

Apotre Dr Gitwaza ni we muyobozi wa Zion Temple Celebration Centre ku Isi.

Reba Video Gitwaza avuga ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika:

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.