Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apôtre Gitwaza ari gukorera ingendo za gihanuzi mu bihugu bya Aziya n’Uburayi (Amafoto)

Vincent Nsengiyumva , 4 months ago

Umuyobozi Mukuru wa Authentic Word Ministries n’Itorero rya Zion Temple ku isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza ari gukorera ingendo za gihanuzi mu bihugu by’Iburayi na Aziya.

Intumwa y’Imana Apôtre Dr Paul Gitwaza ugiye kumara icyumweru muri izi ngendo, amaze iminsi mu gihugu cya Israel mu murwa mukuru wacyo Jerusalem aho yatangiriye ingendo ze za gihanuzi.

Ubwo yageraga muri iki gihugu gifatwa nk’ubutaka butagatifu, Apôtre Gitwaza yavuze ko yishimiye by’ikirenga urugendo nyobokamana yakoreye muri iki gihugu, ashimangira ko ari umwanya mwiza wo kwaguka mu murimo w’Imana.

Yagize ati “ Ni iby’agaciro gukorera urugendo hano muri Isiraheri ndetse ni umwanya mwiza wo kwaguka mu murimo w’Imana. Ni ibihe ntagereranwa byo gusobanukirwa ubutaka butagatifu no gukarishya ubumenyi ku bijyanye n’ibyanditswe bitagatifu.”

Apôtre Gitwaza yanatangaje ko nyuma yo gukora ubuhanuzi mu Mujyi wa Yeruzalemu ndetse n’ibindi bicye byo mu gihugu cya Israel azakomereza urugendo rwe mu gihugu cy’Ububiligi ku Mugabane w’Uburayi.

Uru rugendo rwa Apôtre Gitwaza mu Bubiligi ruteganyijwe ku Cyumweru tariki 30 Kamena 2019 mu Mujyi wa Brussels.

Apôtre Gitwaza asaba abantu bo mu bihugu bitandukanye by’Uburayi by’umwihariko abari mu Bubiligi, kuzitabira ibihe byiza by’ubuhanuzi bizahabera.

Ati “ Niba uri mu Bubiligi cyangwa se mu bice bitandukanye by’Uburayi bizaba ari umunezero usendereye kubana namwe mu bihe by’ubuhanuzi."

Apôtre Gitwaza amaze iminsi akora ivugabutumwa muri Israel

Apôtre Gitwaza ari kuzenguruka ibice binyuranye akora ubuhanuzi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO